Digiqole ad

AIRTEL yatanze imashini 3 zigezweho z’ubudozi ku rubyiruko rwishyize hamwe

 AIRTEL yatanze imashini 3 zigezweho z’ubudozi ku rubyiruko rwishyize hamwe

Bhullar atanga impano kuri Cooperative ISANO y’urubyiruko rwagizweho ingaruka na HIV/AIDS

Kuri uyu wa gatatu Companyi y’Itumanaho AIRTEL yafashije Cooperative ISANO y’urubyiruko rufite impano mu byo kudoda imyenda,bakaba barahawe imashini z’ubudozi zigezweho, mudasobwa ndetse na Internet y’ubuntu mu gihe cy’ukwezi, uru rubyiruko rwahuye n’ingaruka z’agakoko gatera SIDA.

Bhullar atanga impano kuri Cooperative ISANO y'urubyiruko rwagizweho ingaruka na HIV/AIDS
Bhullar atanga impano kuri Cooperative ISANO y’urubyiruko rwagizweho ingaruka na HIV/AIDS

Kwishyirahamwe kw’uru rubyiruko kwaje mu 2013 binyuze mu gitekerezo cya Celine Mudahakana umwe muri bo wari ufite intego yo gushaka icyajya cyinjiriza amafaranga abakiri bato bahuye n’ingaruka z’agakoko gatera SIDA (HIV/AIDS).

Iyi cooperative igizwe ahanini n’abakobwa babyaye bakiri bato, bakaba baboha ibintu bitandukanye birimo furari, udukapo, ‘porte monnaie’ n’ibindi.

Gatesi Francine, Perezidante wa cooperative ISANO yagaragaje ko afite icyizere ko akazi kabo kagiye kurushaho kugenda neza.

Ati “Izi mashine zizatuma turushaho kongera umusaruro, bityo tubashe kugurisha byinshi bityo natwe twunguke amafaranga menshi.”

Yavuze ko mudasobwa bahawe izabafasha gutuma ibyo bakora bimenyekana, haba mu Rwanda no hanze yarwo, yongeraho ko ari ikintu batigeze bakora kuva batangira.

Yagize ati “Turashimira AIRTEL kuba yateye inkunga kandi igahyigikira umushinga wacu.”

Christophe Soulet, Umuyobozi wa AIRTEL muri Africa yavuze ko Airtel izakomeza gutera inkunga no guhindura ubuzima bw’abantu neza.

Yagize ati “Nka Sosiyeti yaziye urubyiruko, dushimishwa no gushyigikira urubyiruko aho dukorera hose.”

Teddy Bhullar umuyobozi wa AIRTEL –Rwanda, yagarutse ku bushake Airtel ifite mu gufungura amahirwe urubyiruko rw’u Rwanda rufite akabyazwamo umusaruro.

Yagize ati “Binyuze muri izi mpano, dutekereza ko twakora ibyiza mu buzima bw’abakiliya bacu.”

Bhullar yongeyeho kandi ko Airtel izakomeza gushakisha amashyirahamwe y’urubyiruko yo gutera inkunga no kuyafasha kuzamuka.

Soulet atanga imashini y'ubudozi igezweho ku rubyiruko rwishyize hamwe
Soulet atanga imashini y’ubudozi igezweho ku rubyiruko rwishyize hamwe
Urubyiruko rwo mu ISANO Group rwashimishijwe n'inkunga ya AIRTEL
Urubyiruko rwo mu ISANO Group rwashimishijwe n’inkunga ya AIRTEL

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • dushimire abatanze iyi nkunga. ni ukuri kuba bazirikanye abatishoboye Imana izaba urwunguko rurenze. abayobonye kandi bayikoreshe neza

Comments are closed.

en_USEnglish