Digiqole ad

Mugesera yasomye inyandikomvugo abona amakosa 428 mu mpapuro 6

 Mugesera yasomye inyandikomvugo abona amakosa 428 mu mpapuro 6

Leon Mugsera na Me Rudakemwa Felix umwunganira mu mategeko mu Rukiko kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi

*Salama ni we mutangabuhamya wari ugezweho, Mugesera agira icyo amuvugaho

*Mugesera yamushinje kurangwa no kwivuguruza, kugendera ku mabwire no kuba uruganda rucura ubuhamya,

*Mugesera yavuze ko ubuhamya bwa Salama yabwandikiwe akabufata mu mutwe, ndetse ngo yakoresheje imvugo yuje umujinya kuri Mugesera,

*Salama ngo yari muri ‘Guerre Croisade’ kuri Mugesera,

*Mugesera yasomye indandikomvugo yakozwe na ‘greffier’ asanga mu mpapuro 6 asangamo amakosa 428.

18/5/2015: Urukiko Rukuru rwakomeje kuburanisha urubanza Dr Leon Mugesera aregwamo n’Ubushinjacyaha ibyaha bya Jenoside, kuri uyu wa mbere akaba yagombaga gukomeza kugira icyo avuga ku batangabuhamya, aho yavuze kuri Uwimana Salama wamutanzeho ubuhamya amushinja.

Leon Mugsera na Me Rudakemwa Felix umwunganira mu mategeko mu Rukiko kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi
Aha ni kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi 2015 mu gitondo Leon Mugsera na Me Rudakemwa Felix umwunganira

Iburanisha ritangiye, Leon Mugesera yasabye urukiko ko yagaruka ku kibazo yarugejejeho kijyanye n’amwe mu makosa y’imyandikire yagiye abona mu nyandikomvugo z’umwanditsi w’urukiko, ndetse ayatangaho icyifuzo.

Mugesera yavuze ko ibyo asomerwa bitandukanye n’ibyandikwa, ngo ku buryo bishobora kuzamugushamo mu minsi iri imbere. Yavuze ko mu nyandikomvugo yahawe, yasomye impapuro esheshatu azisangamo amakosa 428, ngo ku buryo muri rusange mu mpapuro 18 harimo amakosa 1 284.

Mugesera yagize ati “Nasabaga ko igihe iburanisha rirangiye najya nemererwa gusoma inyandikomvugo. Urukiko rw’Ikirenga rushobora kuzasoma ibiri muri izi nyandikomvugo bakagira ngo ni ukuri kandi atari ko, ikindi zizajyanwa kwigishwa muri Kaminuza, si byiza ko hazigishwa amakosa.”

Nubwo Mugesera yagaragazaga ko hari hamwe inyandiko zatandukanye n’ibyasomwe ndetse bigahindura igitekerezo (sense) kiri mu nteruro, Urukiko rwamwangiye kuzajya yisomera buri nyandikomvugo kuko ngo byafashweho icyemezo, ahubwo rumubwira ko yazajya agaragaza ahari ikosa hagakosorwa uko yaje kuburana.

Byateye impaka zitari nke, Mugesera yavuze noneho ku mutangabuhamya Uwimana Salama yajya agenda agaruka ku bibazo yamubajije n’ibisubizo yatanze ndetse anasesengura bimwe muri byo kugira ngo amugaragaze uko yamubonye.

Mu byo Mugesera yise ‘Theme’, yavuze ko Salama ari umuntu waranzwe no kuvuga ibyo atahagazeho, amabwire.

Ibi Mugesera abihera ko, Salama asubiza avuga ngo ‘baravuze’, ‘numvise’, ibyo rero ngo bigaragaza ko atigeze ahagarara ku byo yavuze, bityo ngo ntiyari akwiye kuba umutangabuhamya mu rubanza nk’uru rw’inshinjabyaha.

Mugesera kandi yavuze ko Salama, ari umuntu utakwizerwa ngo kuko yafatiwe mu cyuho abeshya, aho yavugaga ko yavutse mu 1966, ahandi akavuga ko yavutse muri 1962, ndetse ngo yabeshye ko atavukana n’abatangabuhamya Kadogo Rachid na Hategekimana Idi, we yavugaga ko ari abo kwa nyina wabo kandi basangiye se Nderabandi Yobu.

Mugesera yise Salama umutangabuhamya warwanaga intambara ya ‘Croisades’ kuri we, ndetse ngo yakoreshaga imvugo yuje umujinya, akaba yaranze gusubiza bimwe mu bibazo bya Mugesera, ibindi akavuga ko arimo amurushya.

Mu gusoza ibyo yavugaga kuri Salama, Mugesera yavuze ko yamubonye nk’uruganda rucura ubuhamya, ndetse ngo ni umuntu wagize umwuga gutanga ubuhamya kuko ngo hari n’ahandi yagiye abutanga muri Gacaca.

Yavuze ko ibyo avuga bisa n’ibintu yandikiwe akabifata mu mutwe, gusa ngo kimwe n’abandi batangabuhamya bakaba barafashe akantu kamwe kavuga nabi Mugesera, ibyo yise guhimba Mugesera mubi, bagashaka kumwangisha abantu.

Ubushinjacyaha, uyu munsi ntibwavuze byinshi, gusa Alain Mukuralinda umwe mu babuhagarariye, yavuze ko Mugesera asanganywe uburenganzira bwo gusomerwa inyandikomvugo kandi akazikosoza aho bibaye ngombwa.

Gusa, Mugesera iburanisha rirangiye yasomewe inyandikomvugo akajya ashyiraho inyunganizi hamwe na hamwe, ariko ajuririra ko Urukiko rwanze ko azajya yisomera ndetse akanakosora amakosa y’imyandikire.

Urukiko rumaze kubwira Mugesera ko rwafashe umwanzuro wo gukomeza kumusomera, yahize agira ati “Icyo cyemezo ndakijuririye, mwandike ko ari icyo kumvutsa uburenganzira bwanjye bwo kugira inyandikomvugo itagira amakosa na ‘contre sense’.”

Uru rubanza ruzakomeza kuri uyu wa kabiri Mugesera akomeza kuvuga ku batangabuhamya bamushinje.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Mugesera arazira ubusa.Abantu bose bagiye babazwa ibyo bavuze twasigara turi mbarwa kumpande zombi.

  • Nimwige kugira imbabazi kuko ihorihori, rimara umuryango! kdkwisi ntawera ngo “DE”

  • voila, ubwenge sha, mwaretse bukavuga

  • Ariko se ubundi Mugesera yishe nde?Abishe abantu baridegembya bakirirwa inyuma y’abavuze!!!Ninde utaravuze kandi bakivuga?

  • Gyewe mbona uwomugabo mwamubabalira maze mukamuha akazi kuko mbona afite byinshi byagirira akamara igihugu cyacu

  • Aho bukera araba nywesha amazi uyu mugabo azi kuburana peeee defauts ye nuko yagize ubuterahamwe !!!!

  • @ Mutimanama: Ngo “ku mpande zombi?” Naho Mwiza ati ubwenge! Nimuvuge ariko muribeshya uyu mugome mwita ” umwere n’umuhanga” ni ha handi azakatirwa! Muvuge ibyo mushaka ariko burya mwatsinzwe agera kuri Kigali International Airport maze akambikwa amapingu na bamwe mubo yashakaga kumarisha! Naho biriya yigira ? Igitangaje ni iki ku mugome nk’uyu ? Kuba mumushyigikiye? Byose bitangaje hehe se ko burya tutayobewe ko n’ubu mubishoboye mwahita mufata imipanga mugatema, ko gukaraba amaraso mwabigize uburyo bwo kubaho ?

  • @ Mutimanama

    Mureke Mugesera abazwe ibyo yavuze hanyuma abo bandi cyangwa nawe bazabazwe ibyo bavuze nibiba ngombwa. Ibyo aribyo byose ntabwo abantu bashyira mu gaciro bakwemera ibyo uwo Dr yavuze…

  • Ibi byose nukumugorora.
    ikindi uzumve aho afungiye igaburo bamuha.arya ibivuye muri famille
    apana ibya gereza.vuguziga numwana wa kanyarwanda.

  • @Poul: Umva mbese uko babaye! Muri Miliyoni irenga y’abatutsi bishwe nta bahanga barushaga kure uyu mwicanyi ? Byonyine se ahubwo ntibari abantu? Ubu rero nawe niba ukeka ko uzi ubwenge umunsi umwe uzabyuka ufate umuhoro uteme abantu wizeye ko ntawe uzagukoraho kuko ukeka ko uri umuhanga???? Ibi ni akumiro rwose: wagira ngo Mugesera aregwa nko kuba yaramennye ibirahure mu kabari yasinze! Ibi byerekana ukuntu ubuzima bw’abatutsi bishwe nabi ubuha agaciro kangana na zero! Ariko ndakurenganya mwari mwaramenyereye ko uwishe abatutsi benshi ariwe ugororerwa cyane! None uti Mugesera nimumuhe akazi kuko ari umuhanga! Burya mwarangiritse koko kurusha kure uko umuntu abitekereza! Uzabigerageze igihembo uzakibona nk’uko uyu mwicanyi kizamugeraho burya si buno!

  • Burya si buno sha,usibye n’uwishe Umututsi n’uwamutunze agatoki agomba kubiryozwa kugira ngo mubone agaciro bari bafite.Ntakibabaje nko kwiga amategeko ukaminuza ariko ugapanga kwica abantu ugashishikariza n’abandi kubikora!!!! Sience sens consience !! Muradusetsa iyo murata ubuhanga, wabonye umuntu uzi ubwenge uyobora igihugu arimo no gukora Genocide!!! Nyamara abo mwitaga ngo ntibize babafatana igihugu bakiza abicwa ,banga kwihorera , bafata babandi biyitaga intiti z’inkarabankaba barazifunga ,bazanira amahoro n’umutekano igihugu, Igihugu bagiteza imbere mugihe gito ,Abanyarwanda bagira ijambo n’agaciro mu ruhando mpuzamahanga; bagirirwa ikizere murwego mpuzamahanga mu mirimo itandukanye, ibyo mwakoze barabirenga bitari ukubyibagirwa babaha akazi atari uko muzi ubwenge ahubwo ari ukugira ngo babereke ko ar’Imfura banabereke uko Igihugu kiyoborwa!(Wisdom ). Mujye mubanza mutekereze mbere yo kuvuga

    • Umututsi se wishe undi mututsi kdi tutari muri genocide ngo n’uko ari mu nzego za leta, kuki nkabo bakingirwa ibibaba, ntibakorweho ahubwo se twagiye tuva ku bwoko tukareba umuntu dufitanye deal nziza. Kuko rubanda yakurutira bene wanyu, kdi birutwa no kwicwa n’uwo mudahuje kuruta kwicwa n’uwo muhuje. Byose kimwe. Ubutabera bwo ku magambo no mu mpapuro turaburambiwe nako buteye iseseme..

  • Kalinda, ninde ubwira? Ni Mugesera wishe abanyaByumba muri stade? Niwe warimbuye Kibeho!, niwe wishe Cyiza?,abasenyeli?. Simushinjura kuko sibyo twakwiye gukora, ariko Abanyarwanda nitureke kumva ko hari abatsinze n’abatsinzwe ahubwo wibukeko Aho uhagaze uvuga ibyo ari naho nawe yarahagaze avuga ibyo ashinjwa. Kuba kwibere nibyo ariko ntagahora hahanze. Jya uvuga uziga!!!!!. Utazaba ikigarasha mubundi buzima.

    • Ubu se abacitse kw’icumu bamaze gupfa kdi ababica bazwi ntibakorweho? Ariko mwambwira uwo ubutabera bw’uRda bwarenganuye afite ukuri? Mu Rda iyo udafite amafranga cga ngo ube ufite abantu bakomeye mu nzego za leta, barakurimanganya ukumirwa, ukibaza icyo ubutabera bumaze. Ubwicanyi bwose ni kimwe kdi bose bakagombye guhanwa kimwe.

  • Mutuze mwese,mushake amahoro.Hari aho nasomye ko Wawundi udukunda twese atarobanuye(Nyiribintu)azabyisubiza muri iki kinyejana!Ntibiteye amatsiko se?Muve rero mu matiku muri bene Mugabo umwe.

  • @ Roho: Abo mbwira ni nkawe baharaniye kwemeza Double Genocide kuva batsindwa muri 1994 kugira ngo bibakize ikimwaro, ipfunwe no kububa baterwa no kuba barakoreye abatutsi ibyo n’ibikoko byo mu ishyamba bitarigera bikora. Kandi nujya wivugisha ibi wanditse, ntukagire ngo kwica abishe abatutsi byari binaniranye. Icyatumye bitaba ni ubumuntu n’ubwenge nyabyo(ureke ubwenge bwo kwica nk’ubwa Mugesera murata) bya Kagame n’izindi Nkotanyi nkuru, aho babashije kubuza abasirikare bafite imbunda kwica abari bamaze kubamarira imiryango maze nabo bakabumvira. Mbigusubiriremo: ntimukibwire na rimwe ko bitari gushoboka maze namwe mukumva kutagira umuryango warawuhotanye kandi utararimbuwe n’indwara icyo aricyo. Ariko hari igihe umuntu abihorera mukagira ngo ahari ibyo kubabwira ntibihari?

  • Mwahakana Genocide, mwicaye, mugaramye, muhagaze ingaruka zayo zizagumya zibabe ku mutwe.Mujye mwemere ko turabavandimwe kandi twese ibibi biba ku gihugu bitugiraho ingaruka.

  • Billy, wikwicwa n’iseseme, fata inzira ujye kuba ahandi hose ushaka ntawe ugutangiriye. Nuhamara igihe gito uzagaruka ntawe uguhamagaye.

    • hhhhm!!!!

  • Bigishe .ugesera ntemerako,ubarusha amategeko

  • Kalinda, ntago wacitse kwicumu kurusha abandi, ntanubwo ufite monopole ya douleur wenyine. Gusa Abanyarwanda twese turangana! Ntawagombye kububa Ngonuko ubwoko avamo bwishe abantu. Icyo nicyo ushaka kandi ntaguha. Niba ari ukwica cyangwa gukiza, iminsi izatubwira. Ubitse munda imbwa ntizimwiba. Uru Rwanda nurwacu sinibaza impamvu wumva hari abarufiteho uruhare kurusha abandi! Jya uba imfura utazaheka impyisi.

Comments are closed.

en_USEnglish