Digiqole ad

Unteye mfite imbunda mu rwego rwo kwitabara nakurasa – Mugesera

 Unteye mfite imbunda mu rwego rwo kwitabara nakurasa – Mugesera

Dr Leon Mugesera ushinjwa kuvuga ijambo ryakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi ku Kabaya mu 1992

*Mugesera yavuze ko atahamagariye abantu kwica abandi ku busa

Mu rubanza rwa Leon Mugesera ukurikiranyweho kugira uruhare kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, rwakomeje kuri uyu wa kabiri avuga ku mutangabuhamya Hategekimana Idi. Mugesera yamugaragaje nk’uwaranzwe no kuvuga amabwire. Mugesera  yavuze ko kuba Hategekimana yaravuze ko atewe yatabaza, ngo ni ko we abyumva, naho Mugesera we ngo yumva umuntu amuteye afite imbunda yamurasa akamwica.

Dr Leon Mugesera ushinjwa kuvuga ijambo ryakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi ku Kabaya mu 1992
Leon Mugesera ushinjwa kuvuga ijambo ryakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi ku Kabaya mu 1992. Aha ni kuwa 18 Gicurasi 2015 ari mu rukiko. Photo/A.E Hatangimana/UM– USEKE

Nk’uko ku munsi w’ejo ku wa mbere yari yabigenje avuga ku mutangabuhamya Salama Uwimana, Mugesera yavuze kuri Hategekimana Idi.

Binyuze mu byo yita ‘insanganyamatsiko’ (theme) akoresha avuga ku mutangabuhamya agezeho, Mugesera yavuze ko Hetegekimana yaranzwe no kuvuga ibyo yumvise (amabwire) kuko ngo nta hantu yigeze ahagarara n’amaguru ye ngo yibonere n’amaso abantu bavugwa mu kirego, Karasanyi na Nyirarubanda bicwa ngo anatange amazina y’ababishe.

Mugesera kandi yavuze ko Hategekimana yabeshye Urukiko mu kuvuga igihe yavukiye n’igihe yamenyeye Mugesera ndetse ngo yabeshye n’inkomoko ya Mugesera avuga ko akomoka muri Satinsyi ahandi avuga muri Kibirira, ibyo Mugesera yavuze ko bitashoboka ko umuntu umwe akomoka ahantu habiri.

Mugesera yavuze ku nsanganyamatsiko (theme) y’intambara ko u Rwanda rwari rwatewe n’Inkotanyi, ndetse yisunze ibibazo yabajije umutangabuhamya n’ibisubizo yabitanzeho, avuga ko Inyenzi Nkotanyi (we ni uko abivuga akanabisubiramo kenshi) bitavuze Abatutsi gusa ngo kuko harimo n’Abahutu.

Urugero, ngo ni Pasiteri Bizimungu na Kanyarengwe, gusa abajijwe ibimenyetso n’Urukiko, Mugesera yasubije ko azabitanga mu myanzuro. Mugesera kandi, yavuze ko u Rwanda rwari rwatewe n’igihugu cya Uganda, kuko ngo akurikije ibisubizo by’umutangabuhamya, ngo Nkotanyi zateye zivuye muri Uganda.

Mu nsanganyamatsiko yise ‘Mbere y’Intambara ya 1990’, Mugesera yavuze ko umutangabuhamya Hategekimana Idi yabwiye urukiko ko mbere ya 1990, Abahutu n’Abatutsi bari babanye neza, ngo ibyo bivuze ko hari amahoro.

Mu nsanganyamatsiko yise ‘Interahamwe’, Mugesera yavuze ko umutangabuhamya Hategekimana yavuze ko yari Interahamwe ndetse na mushikiwe Salama akaba yarabyemeje imbere y’urukiko, bityo ngo akurikije ko Kajuga Robert wari Perezida w’Interahamwe yari Umututsi, ngo Interahamwe zarimo amoko yose.

Ibyo Mugesera yabajijwe n’Urukiko aho abihuriza n’ibyo arimo kuvuga ku mutangabuhamya, maze asobanura ko ari ukugira ngo akureho urujijo ku batangabuhamya bavuze ngo ‘Interahamwe zari zigizwe n’urubyiruko rw’Abahutu’.

Leon Mugesera yavuze ko Dr Mugesera atigeze akangurira abantu kwica abandi ku busa, ahubwo ngo yabikoze kuko nta bundi buryo bwari busigaye uretse kwitabara.

Mu nsanganyamatsiko yise ‘Kwirwanaho, kwitabara’, Mugesera yavuze ko yabajije umutangabuhamya Hategekimana icyo yakora igihe yaba atewe, undi asubiza ko yatabaza. Mugsera ngo yakomeje kumubaza, uko yabigenza igihe umuntu yamusanga mu nzu akamufatiraho icyuma, ashaka kumwica niba yamureka akamwica.

Hategekimana ngo yasubije ko yatabaza, ariko aza kuvuga ko umuntu atamwemerera kumwica gutyo, ko yakoresha imbaraga zose yitabara ariko ngo na we ntiyamuhindukirana ngo amwice.

Ibyo bisubizo, ni byo uyu munsi Mugesera yahereyeho, avuga ko yubaha igitekerezo cy’umutangabuhamya cy’uko yatabaza ndetse byaba ngombwa ko yitabara ntiyice uwamuteye, gusa Mugesera avuga ko buri wese yagira uko abyumva, avuga ko we uwamutera yamwica.

Yagize ati “Igitekerezo cyanjye ni uko unteye mfite imbunda mu rwego rwo kwitabara nakurasa.”

Urukiko rwahise rumubaza ruti “Urashaka kuvuga iki? Uravuga ko Mugesera ibyo yakoze kwari ukwitabara?”

Mugesera yahise asubiza Urukiko ko igitekerezo cye kitarangiye, gusa ngo mu gihe cy’imyanzuro azagaragaza icyo yashakaga kuvuga.

Yagize ati “Igitekerezo nticyarangiye, mu gihe cya ‘predoiment’ nzagaragaza ko Dr Mugesera nta gihe yahamagariye abantu, ku busa, ngo bage kwica abandi, keretse nta bundi buryo bwari buhari, uretse kwitabara.”

Mugesera yavuze ko ibyo yateguye birangiye, gusa asaba Urukiko kutazaha agaciro ikibazo cyabajijwe Umutangabuhamya Hategekimana n’umwe mu bahagarariye ubushinjacyaha, Alain Mukuralinda, aho yabajije ati “Mugesera uvuga ni uyu uri mu rukiko?”

Mugesera yavuze ko ikibazo cyari gifite ishingiro, ariko ngo kuba atari mu bandi bantu benshi bambaye umwenda w’imfungwa, ngo uyu mutangabuhamya agende amukoreho, ngo nta busobanuro bifite kuko ngo byumvikana ko nta wundi mutangabuhamya yari kuvuga uretse uwo abona mu rukiko utandukanye n’abandi.

Mugesera yanasabye ko yazahabwa undi mwanya wo kubaza ibindi bibazo umutangabuhamya Hategekimana Idi, kugira ngo igire izindi nsanganyamatsiko amusobanuraho imbere y’Urukiko.

Mugesera asigaje kuvuga ku batangabuhamya 10, urubanza rwe rukaba ruzakomeza ku wa kane tariki ya 21 Gicurasi,  avuga ku witwa Gashikazi Rajab.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

27 Comments

  • Ni mugerageze uru rubanza rurangire kuko imisoro yacu irahashirira cg se ntitubimenya rufite abaterankunga turasaba Minisitiri w’ubutabera kudusobanurira muri Canada baramwanze kubera imisoro yabo none twe abanyarwanda twishyure bikomeze bitarangira iherezo ni irihe?ndabaza munsobanurire

  • Inote zirahahira,kandi ziracyanashya.
    Ko rutahagarara se?

  • nyamara mugesera afite utuyeri n’udutego bamwitondere ndabona ibye birigufata indi sura,hejuru y’abacu bashize abigizemo uruhare!

  • Oya nibamureke atayanjwe, imisoro yacu muvuga ntiruta ubuzima bw’abantu batabarika yicishije. Ikibi ni uko yari kuba ari Arusha cyangwa France ukumva ejo bamurekuye ariko hano ntibizaba! Jye kuba ari hano mu Rwanda abona bamwe mubo yashakaga kurimbura aribo bamurinze, bamucira urubanza, akababonera mu modoka bagenda bemye mu gihugu cyacu birampagije. Naho ibi avuga? Ubundi mwari mumutegerejeho ikiza se? Ikibatangaza ni iki?

  • Randolph, kuri wowe urabona yararangije gukatirwa kandi akiburana?Aracyari umwere?Ntimugateze umurindi abavuga ko nta butabera buhari.Naho ibyo avuga, ni byo.Igihugu cyari cyatewe.Benshi biyibagiza ibi.Nka HE, avuga ko indege yarimo iki, mu gihe yaritwaye umukuru w’igihugu,…

    • ubwose nkawe olivier nkwibarize iyo ndege yarimo iki koko?kubona indege ihanuka impinja zigahondagurwa kunkuta,umugor utwite akabagwa yumva,ni bindi ni bindi ese ubwo bugome mwabwize indege ihanuwe cyangwa mwari mubisanganywe inyamaswa gusa!

  • Olivier, kuri jye n’abandi ibihumbi Mugesera arenze kuba umwicanyi, naho izo principes naho iyo mu Rwanda buba nta butabera buhari, uyu ruharwa ntiyakamaze iki gihe cyose akinisha abantu, avuga ko atagikora sport, etc n’ibyo yakoze muri iki gihugu. President Kagame we mureke dore ko yabasajije, ibyo yavuze ni ukwibaza icyari muri iriya ndege cyatumye iraswa maze abana abatutsi bakicwa mu Rwanda hose n’ibitambambuga bidasigaye. Aha yashakaga kwerekana ko Genocide yari yarateguwe. Shyigikira uyu mwicanyi ariko Kagame umufashe hasi.

  • Umucamanza numwe nimana nahabantu barahengama. Ariko mwokwiga kubabarira kuko gutanga ibambazi biruhura umutima wuwakoze icaha nuwagikorewe.

  • Gutanga imbabazi bituma uwabuze nuwishe baruhuka mumutima.

  • Mugesera nta muntu bavuga yishe, ubwo rero wowe uvuga ngo yamaze abantu bacu ubanza utarakurikiye urubanza !! ijambo yavuze kandi hari benshi bavuze n’irirenze ririya kandi bari mu butegetsi hano i Kigali, ni umwaku yigiriye gusa naho kuvuga gusa muri kiriya gihe abantu benshi bavugaga ibyo bishakiye sinshigikiye uwo muco mubi wo gukangurira abantu kwica abavandimwe babo, ariko iguye ntayo itayigera ihembe !! ibi biranyibutsa ba Kayumba Nyamwasa, Byabagamba, Kizito, … usanga abantu bashaka kubatuka nk’aho ejo bundi batabubahaga !! ubanza abanyarwanda tutari beza cyane !

    • Kaguta uvuze ukuri pe!abanyarwanda turi ihanga ribi nkabona abanyamahanga batwanga.jye nabonye rwose ko abanyarwanda ari abantu tudashobotse.abe umuhutu,abe umututsi,abe umutwa bose namaze kubona ububi bwabo.hahirwa umuntu ufite ibiganza bitarangwaho amaraso ya mwene muntu.naho ibindi bizi Imana.nziko iramutse idushyize ahabona twese twabura aho turigitira.

  • @ Kaguta: Ah! Abo batubwire hamwe n’ibyo bavuze bakurikiranwe ahubwo! Niko Kaguta, hari uwakubwiye ko Hitler hari n’umuntu n’umwe yiyiciye ubwe? Kwica kuri wowe ni iki? Kambanda, Bagosora hari uwo batemye? Ariko ubwo ugiye kumbwira ko ari abere nk’uko Mugesera ari umwere! Amaraso yarabasajije ntimukimenya n’ibyo muvuga ibyo atibyo!

    • Nawe Randolph wivangavanga.Hitler yarayoboye leta yakoze jenoside kubayahudi. Mugesera nta leta yarayoboye yewe na Habyarimana leta ye ntiyakoze jenoside kuko jenoside yabaye Habyarimana akimara kwicwa.Kuvangavanga ibintu bitewe namarangamutima ntaho bitugeza.

      • Niko BUHOMBEZI hari icyo nkubaza: Wemera ko Interahamwe zabaye ibikoresho byo gukora génocide? niba ari yego zari urubyiruko rw’irihe shyaka? MRND! Président fondateur wa MRND ni nde? Habyarimana Junénal, ari nawe wivugiye ngo nzakora ku “NTERAHAMWE ZANJYE TUMANUKE” Ikindi BUHOMBEZI wirengagiza kandi nkana Génocide IRATEGURWA ubyemera utabyemera ni ko bimeze,Niba rero Habyara yarapfuye umugambi utarashyirwa mu bikorwa ariko wari uriho;na Leta ya SINDIKUBWA ntaho yari itandukaniye n’iya HABYARIMANA! Bahombezi ayo maranga mutima yawe nawe aratuma uvangavanga !! Urumva akugeza he wowe?(ayo marangamutima ya Buhombezi)

  • Nonzi: N’Imana ntawe iha imbabazi atazisabye nkanswe umuntu. Mugesera yahabwa imbabazi z’iki ko avuga ko ari umwere?Bwira abicanyi basabe imbabazi bya nyabyo aho guhatira abamariwe imiryango gutanga imbabazi batasabwe ubakangisha ko ngo nibatabikora batazaruhuka ku mutima!

  • Mugesera se agiye gusoza yemeje ko yatewe akitaba umunywa akavuga bahuuuuu !!!

  • Mugesera yakanguriye abantu kwica abandi azabihanirwe, naho mwe muvuga cash nubundi ntimwari buyaryeho !

  • Mwagiye mureka utwo tugambo twuzuyemo ingengabitekerezo. ko mumurengera mwari kumwe? ibyo bitekerezo ahaa! yari yavuga n’Imana itaramuhana? Ikindi abishe nibo baremerewe naho abiciwe ni agahinda bifitiye kandi nako kazagabanuka

    • Loulou,Imana yo izahana benshi si Mugesera wenyine

  • Ubutaberanibukomeze bukore akazi kabwo.kuruhanya kwe bizagera ahobimushirana,kubwe arunva ko ari ukurushi iiminsi,nogushinyagura.Alibeshya amaraso yinzira karengane azamuhama.kuko nawe arabizi.

  • NJYE mbona Mugesera nawe agira udukoryo.
    ikindi mbona kuva aho agereye mu RWANDA ariho afite amahoro akagira nubwisanzure
    muranyumvira ukuntu asubiza ?
    ngo ayo agira imbunda ! ubwo se harahandi abahishe ahanyereye ntihoga . ubwucamanza bwari bukwiye kuzifashisha niri jambo mukumukatira .yarihebye nawe buriya azi urumutegereje.

  • Uwamwezi, rwose tujye dushyira mu gaciro ! none se ibi uvuga, wibagiwe icyo bita maping report kibitse mu tubati rwa UN ?? erega abanyarwanda bapfuye ni benshi kandi umuntu wese wishwe ni ikiremwa cy’Imana ! Mugesera nahanwe… kimwe n’abandi bose, abishe abasenyeri i Gakurazo bahanwe… abishe ibihumbi by’abantu i Kibeho bahanwe… hari abantu bandika nkibaza niba bazi koko amateka y’u Rwanda !! Imana ishyize ahagarara ukuri kwacu, hari abahita bitura hasi !!

  • Randolph biragaragara ko uri Tutsi extrêmiste !! mujye mwibuka ko abantu benshi bapfuye bityo tugabanye amagambo, tureke abakoze amahano bahanwe, kuko wowe umeze nka babandi bumva ko umuhutu wese ari interahamwe !! gabanya umutima mubi Imana itazabiguhanira kuko niyo iri hejuru ya twese !! urakoze

  • Mugesera arirengagiza nkana,yari azi neza KARASANYI azi n’abamwishe
    kuko yari umututsi uzwi cyane ku kabaya.

  • Niba ubutabera mu Rwanda bwariho atari ubucamanza koko, Dogiteri Mugesera yakabatsinze rwose , none se ko ibyo avuga biba bifatika kandi bisenya ibyo abamushiunja n’abamurega bavuga cyangwa batanga. Genda koko Uwize aba yarize , ariko na none uwize mbere y’indege i Ruhande sha usibye ubu. Ukongeraho no kuminuza mu mahanga i Louvain.

  • Nimubirekere ubutabera kuko ntacyo mwabihinduraho!

  • Sha Rwose uyu mugabo ni umuhanga pe! ingingo atanga yakagombye no guhita arekurwa ntamananiza ! kuko nta muntu yigeze yica gusa nyine nuko ntawuburana numuhamba. barirwa babunza ama list kugahato ngo abaturage barifuza ko article no 101 ihinduka ninde wabibasabye c ? ibeshye c wange kubisinya urebe ngo urarigiswa? genda rwanda waragowe

Comments are closed.

en_USEnglish