Digiqole ad

Tumba College yahaye uruganda Sorwathé imashini 10 ishuri ryikoreye

 Tumba College yahaye uruganda Sorwathé imashini 10 ishuri ryikoreye

Imwe mu mashini zishyushya amazi hifashishijwe imirasire y’izuba yahawe umukozi wa Sorwathe

Mu gikorwa cyo kugeza ku ruganda rw’Icyayi Sorwathé n’abakozi bayo ibikoresho birimo ibishyushya amazi bikoresha imirasire y’izuba byakozwe n’abanyeshuri biga muri Tumba College of Technology (TCT); kuri uyu wa 14 Gicurasi; iri shuri ryashimiwe ibikorwa byiza rikomeje kugeza ku baryegereye by’umwihariko ibikoresho bijyanye n’igihe rikomeje kuvumbura.

Imwe mu mashini zishyushya amazi hifashishijwe imirasire y'izuba yahawe umukozi wa Sorwathe
Imwe mu mashini zishyushya amazi hifashishijwe imirasire y’izuba yahawe umukozi wa Sorwathe

Umunsi ku wundi; ikoranabuhanga rirakataza ari na ko rikomeza guhindura ubuzima bwa benshi dore ko abahanga bakomeza kuryifashisha mu kuvumbura ibikoresho bijyanye n’igihe kandi bidasaba ubushobozi burenze.

Ishuri Tumba College of Technology (TCT) riherereye mu karere ka Rulindo, nk’ishuri ryigisha Ubumenyingiro n’Ikoranabuhanga ryakoze ibikoresho birimo ibishyushya amazi hifashishijwe imirasire y’izuba ribigenera uruganda rw’icyayi Sorwathé na rwo ruri mu karere ka Rulindo.

Ntamahungiro Stanislas nk’umwe mu bakozi b’uruganda yavuze ko uretse gushimira iri shuri abona ibyo rikora bikwiye kubera andi mashuri urugero hakagenda havumburwa ubumenyi bujyanye n’igihe.

Yagize ati “Iri shuri ni iryo gushimirwa, biragaragara ko amasomo batanga atari amasigara cyicaro, ibyo bariya bana biga babigaragariza mu bikorwa nk’ibi, biragaragara ko bavumbura pe, byaba byiza n’abandi banyeshuri babifatiyeho isomo bakavumbura ibijyanye n’ibyo biga.”

Ntamahungiro avuga ko igikoresho yahawe na TCT kizatuma abasha kuzajya abona amazi yo gukaraba igihe icyo aricyo cyose dore ko asanzwe akora ijoro, ndetse ko amazi bakoresha mu nganda bagiye kujya bayashyushya bakoresheje izi mashini bityo bikazagabanya umuriro w’amashanyarazi bakoreshaga.

Si izi mashini zishyushya amazi gusa kuko abanyeshuri biga muri iri shuri banakoreye uru ruganda imashini zigena ibipimo nkenerwa by’ubushyuhe n’ubukonje by’icyayi (Temperature display).

Rohith Peiris; umuyobozi mukuru w’uruganda Sorwathé yavuze ko ibi bikoresho bizatuma barushaho gutunganya icyayi cyiza.

Yagize ati “Twari dusanzwe dutanga umusaruro mwiza, ariko ubu turizera ko bizarushaho kuko mu gihe gito tumaze dukoresha izi mashini icyayi turi gukora kiraza kimeze neza cyane.”

Robith avuga kandi ko kuba uruganda ayoboye rugiye kujya rukoresha imashini zishyushya amazi zikoresha ingufu z’izuba ari ukubahiriza umurongo wa Leta y’u Rwanda wo gukomeza gushakisha ingufu aho zishoboka.

Ishuri TCT ryageneye uruganda rwa Sorwathe izi mashini mu rwego rw’imikoranire iri hagati yabo, gusa iri shuri rivuga ko rizakomeza kugeza ku baryegereye ibikorwa by’iterambere bishingiye ku bumenyi ritanga ndetse rikazakomeza no kugira uruhare mu kuzamura aka gace nk’uko byatangajwe na Nkuranga John  Bosco; umuyobozi wungirije w’agateganyo w’agashami k’amasomo y’ubumenyingiro.

Nkuranga avuga kandi ko ibikorwa nk’ibi bizamura ubumenyi bw’abakozi n’abanyeshuri ba TCT kuko iyo babikora barushaho gutyaza ubumenyi mu byo biga cyangwa bigisha.

Ibikoresho iri shuri ryageneye uru ruganda; ni imashini eshanu zishyushya amazi zikoresha ingufu z’izuba (Solar water heaters); n’imashini eshanu zigena ibipimo by’ubushyuhe n’ubukonje by’icyayi (Temperature sensors).

Abagize uruhare mu gutunganya no gukora ibi bikoresho bavuze ko batewe ishema n’umusaruro uva mu byo bakora kuko ngo izi mashini bakoze ntaho zitaniye n’izikorerwa mu nganda zo mu bihugu byo hanze nko ku mugabane wa Aziya.

Uwari uhagarariye ishuri TCT n'umuyobozi wa Sorwathe
Uwari uhagarariye ishuri TCT n’umuyobozi wa Sorwathe
Rohith Peiris_ Umuyobozi wa Sorwathe yashimiye TCT
Rohith Peiris_ Umuyobozi wa Sorwathe yashimiye TCT
Bamwe mu bakozi ba JICA, itera inkunga ikigo TCT
Bamwe mu bakozi ba JICA, itera inkunga ikigo TCT
Bamwe mu bakozi b'uruganda rwa Sorwathe
Bamwe mu bakozi b’uruganda rwa Sorwathe
Ntamahungiro Stanislas wahawe imashini ishyushya amazi avuga ko ibikorwa by'abanyeshuri bo muri TCT bikwiye kubera isomo ibindi bigo
Ntamahungiro Stanislas wahawe imashini ishyushya amazi avuga ko ibikorwa by’abanyeshuri bo muri TCT bikwiye kubera isomo ibindi bigo
Ifoto ya rusange
Ifoto ya rusange

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ntacyavumbuwe ahubwo biganye ibisanzwe! PAC (POMPE A CHALEUR) ZIRASANZWE

    • kbsa courage kandi buriya ntakivumburwa ariko nkabanyarwanda n’intambwe nziza kubanyarwanda as their creative

Comments are closed.

en_USEnglish