Digiqole ad

Mfunguwe nasanze umugore wanjye afitanye ubukwe n’undi mugabo

 Mfunguwe nasanze umugore wanjye afitanye ubukwe n’undi mugabo

Umugabo uri mu gahinda

Bavandimwe basomyi ba Umuseke, ndi umugabo mbyaye rimwe, ndi kavukire i Kigali ndabagisha inama ku kibazo mfite gikomeye.

Nabanye n’umugore wanjye nta sezerano dufite ariko icyo gihe byari byiza, namuteye inda tubyarana umwana w’umuhungu, ubu afite imyaka 8, kuko nafunzwe afite umwaka umwe.

Mu by’ukuri ifungwa ryanjye ryatewe (n’amateka twanyizemo, abantu bambeshyeye ko nagize uruhare mu kwicisha abantu twari duturanye, ariko nyuma urukiko rurandenganura nyuma y’igihe mfunzwe ariko ntagira dosiye).

Nta kibazo nigeze ngira n’umugore wanjye dore ko twari tunamaranye igihe gitoya, ariko nzi ko yankundaga kandi nanjye naramukundaga na n’ubu ndacyamukunda.

Ubwo maze gufungwa umugore yafashe inzu twabagamo arayikodesha, ajya iwabo. Mu minsi ya mbere yajyaga anjyemurira aho mfungiye, gusa nyuma y’imyaka nk’itatu arabihagarika sinongera kumubona.

Ejo bund maze imyaka irindwi muri gereza, bafunguye abantu batagira amadosiye nanjye ndafungurwa, nzi ko ntashye iwanjye.

Mu kugera mu rugo nasanze umugore wanjye atahaheruka, ndetse tuza kubonana nsanga yahindutse umwana mutoya cyane, ndetse nta muntu uzi ko yigeze abyara kuko umwana yamujyanye iwabo baba aribo bamurera.

Ubwo namubwiye ko ngarutse kandi nkimukunda kuburyo twakomeza urukundo rwacu, tukarera umwana dufitanye, ambwira ko ubu ari mu rukundo n’undi muhungu kandi ko byarangiye bagiye gukora ubukwe.

Byarambabaje ndihanagura, ariko umugore wanjye ndacyamukunda kuko ntekereza ko kuba imyaka irindwi yari ishize atarashaka ari uko yari ikinkunda ariko agacika intege.

Nagerageje kwegera abo mu muryango we baranyihanganisha ariko bambwira ko ntacyo bahindura ku cyemezo umugore wanjye yafashe.

Bavandimwe mbiyambaje kugira ngo mumpe inama z’icyo nakora kuko agahinda nakuye muri gereza kiyongeraho ako nasanze mu rugo nkarushaho guta umutwe. Murakoze ku bw’inama zanyu yari umukunzi wa Umuseke  

UM– USEKE.RW

57 Comments

  • Muvandimwe urababaje cyanee ! birumvikana ! gusa inama nakugira gerageza ubabarire umugore wawe kuko imyaka irindwi yamubanye myinshi bituma anatangira gutekereza ko utazataha basi umubiri urananirwa akundana n’undi ! ihangane ukunde uwo mwana mwabyaranye unamuzane umuhe uburere bwa kigabo, kuko nawe buriya yarahungabanye kubura nyina na se kandi bariho ! nyuma uzabona undi mukundana nawe wubake urugo ! bibaho ko ushobora kubura uwo ukunda umureba ariko si ishira ry’isi kuri wowe ! ihangane kandi Imana igufashe !

  • Nshuti reka nkubwire iby’isi ntibikaguhangayikishe cyane kuko biraza bikanarangira.Iyaba yarakigukunda yari kwihangana akagutegereza ndetse akanakwitaho nk’uwo babyaranye,Gusa ntuzagire icy’umutwara kuko byatuma ugwa mu cyaha kibi kurushaho.
    Ikindi banza utuze ndetse unasenge nziko nyuma y’ibyo ugiye kugira ubuzima bwiza kandi uzatanga ubuhamya.
    Uretse nawe mutaherukanaga hari nabasigaye bazita kandi barikumwe n’abagabo babo.Byikuremo utuze kandi ubyakire kuko burya tugira ingaruka z’ibibazo iyo twananiwe kubyakira.
    Nonese ubu iyo usanga yaramaze gushaka yaranabyaye ???Tuza shaka mibereho ibndi bizaziraho ndetse muzajya munahura kandi hari byinshi azagukeneraho ubuzima buribirandura,ikingenzi nuko waba urmuzima gusa

  • Niba ubona ko yakwemera akaza mukabana, byemere mu bande kandi mushobora kuzubaka urugo rw’intangarugero

  • Uramwita umugore wawe ute mutarigeze mubana byemewe n’amategeko? Vuga ko ari umukobwa mwari mwarabyaranye naho kuvuga ko ari umugore wawe mutarasezeranye ni ukurengera! Niba inzu yawe atarayigurishije ugira amahirwe. Ihabgane zikama abahari!

    • Nta mukobwa “ UZAKOSHWA “ ubyara mbere y` uko akobwa , ahubwo ni ihabara ye bari barabyaranye ,

    • hahaha nago wagakwiye kuvuga gutyo uzige gusubiza aragisha inama

  • sorry “ akoshwa “

  • mugabo uwo mukobwa si umugore wawe rwose kuko ntimwasezeranye mu mategeko ubwo rero bibaho kwihangana byaramunaniye tuza ushake ubuzima nawe uzashaka undi mugore ubuzima bugende

    • Haracyari intera mu myumvire ku burenganzira bw’umugore bwo guhitamo uwo babana ku buryo bw’abashakanye. Kuba barabyaranye ntibimugira umugore w’uyu mugabo, bityo amahitamo ni aya buri wese mu ngaragu yaba uyu mugabo cyangwa uwo yita umugore we. Erega ni iki bamwe bitwazaga bagaterura abana b’abakobwa ngo namara kumugira umugore we ku ngufu biraba birangiye! Oya rwose. Dukomeze twamagane ihohoterwa iryo ariryo ryose rikorerwa abagore n’abakobwa.

  • Reka nkubwire rero muvandimwe humura kuko ibyo bibaho byo kuba gito ariko wicika intege kuko ntawamenya wasanga Imana igukijije umusaraba ukomeye wari kuzahura nawo ugumanye nawe!erega nta n,ubwo wamenya umusore ashatse ateye ate kuko bashobora kubana akamushyira ku nkeke akifuza kukugarukira bitagishoboka .wowe tuza ujye usura umwana umwiteho !ibya nyina ubishyire ku ruhande wiyubake ushake cash azajye akureba nawe akuyoberwe ko wongeye kuba umusore mwiza wifashije!ibindi si ikibazo abakobwa beza batari gito barahari kandi uzamubona ikibazo ni umwana !gusa uzamube hafi

  • nange ndagifite nakiguha ukanezerwa va kuri uwo murezi

    • Hahahah, icyo uri kubunza ubanza kinuka……

  • Ariko njye sinumva ko umugore/umugabo yangaragariza ko washakaga gusanga undi Ngo muhagarike. Namuha inzira akagenda rwose. Uba ugize Imana maze akabyerura, ko yagusambanira Mu mugongo se.
    Biveko, uzashaka undi akatabuze muri uru Rwanda Ni abagore kabisa.

  • Imyumvire ya bene wacu iracyari mubya gikoloni. Muli Common Law ariryo tegeko nyaryo, iyo mubana,mubyaranye, buli umwe yita undi umugabo wanjye na umugore wanjye, mukaba mufitanye umwana ubita papa na mama; MUBA MUSHYINGIRANWE BYEMEWE IMBERE Y’IMANA n’ABANTU aribyo bita husband and wife. Ibyo kwa Gitifu na Bourgmestre ni umuhango dore ko hari n’imitongero ibayo abantu bamwe batemera urugero abayisiramu. Nko kubaza ngo muzavanga imitungo kandi kenshi ntaniyo munagira usibye ibyo baba babatwerereye. GUSA icyo uwo mugore yashingiyeho nuko iyo mumaze igihe kirekire mutabana buli umwe yibagirwa undi nyine aribyo umubiligi yigishije umunyarwanda ko umwe muli mwe yazinga filme. Naho Gitifu cyangwa Padiri,pastoro se cyangwa bourgmestre aribo bashyingiranya abantu kuko nabo bashyingira batandukana. Kubera iyo mpamvu mugabo shaka ahandi ariko uzajye wiyita DIVORCED atari CELIBATAIRE.

    • Ibintu uvuze nibyo cyane

  • Nanjye sinagumana n’interahamwe nyimenye keretse ndi nterahamwekazi.

    • UYU MUNSI MURI 2015 MPORA NIBAZA ICYO IJAMBO “interahamwe” RISHATSE KUVUGA?????????????????????????????

    • uvuze nabi ndetse bitanagezweho ndetse bibaje sinibaza uwakwemereye iyi comment ikajyaho ubwo nawe ndabona munganya ubwenge pe gusa wisubireho cyangwa wige ubumuntu n’ikinyabupfura

    • nibyo rwose. urarikocoye.

    • birababaje kubona muri 2015 tugifite abantu batekereza nkawe

    • @ Jules Gatari

      Ugomba kuba waramunzwe n’ubukene ku mutima. Mu bihe tugezemo amagambo nk’ayo wanditse asigaranywe n’abatazi aho u Rwanda rugeze. Ariko nawe gerageza uhinduke ujyane n’igihe, “il n’est jamais tard pour se convertir”.

    • ariko rwanda urakomerewe! ese interahamwe niki?

  • Mwene data shyiraho n0 ubonekaho nzaguhamagare nkugire inama kandi yubaka,ihangane ibigeragezo bibaho ariko Iyagukuye mu gihome izaguhoza n’akandi gahinda ufite.Shyiraho iyo n0 nzaguhamagare.
    Urakoze

  • umva nshuti yanjye tuza buriya Imana Iguhishiye ibyiza gusa abakobwa biramenyerewe ko rimwe narimwe bajya bakunda gufata umwanzuro bahubutse ark nyuma bikazabagaruka kandi ima amatwi abo bakubwira ko kuba mutarasezeranye mumategeko bivugako atagombakuba uwawe burya mumategeko ni mumutima wumumtu ntibazakubeshye kuko hari nabo bicanga kandi ayo mategeko barayagiyemo wowe icyo ufite gukora tuza uhe care umwana wawe naho abakobwa beza kandi fafite umutima uzababona kandi ndabizi ko uza shimamo uwawe kandi ukomeze wihangane

  • Go back to prison.

  • Wowe wiyita Jules Gatari ntago wuzuye mu mutwe ufite ikibazo, umwise interahamwe uramuzi? cg mwarasaze?

    • Imyaka icyenda azira ubusa?ahubwo ni wowe njiji udashyira mugaciro ngo wumvire mu rusaku nk’imfubyi,barakubeshye kura amarangamutima aho Bella we , nahe uwo mugore amahoro yishakire abandi.

      • kuko se ushatse kuvuga ko ntabafungwa cg bakibagirana bazira amaherere ese yesu we bamumanitse bamuziza iki? mwagiye mugabanya imyumvire yuzuyemo amafu koko

  • salut ihangane ,ubutabera nabwo ntuburenganye ntibwareba mumutima ,inama nakugira iyo umuntu akubwiye ko atagukunda biba aru kuri ikuremo urwo rukundo rwashaje kuri mugenzi wawe ,shaka imibereho amanywa nijoro ,nubona cash uzane umuhungu wawe mubane azakwibagiza ibibazo nimukina museka,ikindi urambagize abakobwa ni benshi ihangane kandi wumve ko abantu bose atariko bakwanga kandi batagambiriye kukugirira nabi ,izuba rizarasa humura.

  • NUMERO 11 VANA INGESO MBI MU BANTU NTIWAMUBONYE AGUHEMUKIRA .

  • Ariko maa Intezaar na Jale bafite ubwenjye cg nizanjiji Zize?!aba no bamwe bike bazashyiramo kdi aribo academe kbsa!!

  • Ngiki ikitari ikibazo mu Rwagasabo !!!

    Umukobwa mwiza, inzobe igikara amabuno ushinguye mugufi useka amasaro agaseseka urora zigata izazo baruzuyeeeeeeeeeeeee

    WIHANGAYIKA.

  • @ Bella: Jules Gatari ntiyasaze. N’abicanyi ubwabo bazi neza ko abantu bamenyekanye ko bishe abatutsi ari bake cyane cyane ugereranyije n’abafunzwe, abo icyaha cyahamye bo ntawakwirirwa abavuga. Uyu nasabe inama azihabwe ntawe ukeneye kumva ko yafungiwe gukekwa kwica abatutsi. Niko Bella, uretse ko abantu bahisemo kubyihorera kugirango abantu babashe kubana, ubundi ukeka ko Miliyoni irenga y’abatutsi yishwe mu byumweru bike hitabajwe abantu bangahe cyane cyane ko hafi ya bose bicishijwe imihoro, impiri n’izindi ntwaro za gakondo? Ababaga babashije kwihisha batangwaga na nde ko byageze no ku bagore ndetse n’abana bato bavuzaga induru babonye aho umututsi yihishe??? Ibi mvuze ikitari ukuri ni iki??? Twiyemeje kubana namwe ariko burya turabazi. N’ubu benshi babishoboye bahita bafata imipanga ako kanya. Nabyo turabizi kandi.

  • Pole muri iyi Minsi abantu barahinduka kdi hari I mpamvu nyinshi zibitera uwo mugore umwihanganire akwemereye ukomeze umuganirize kdi umuhe umwanya wo gutekereza neza ibyo agiye gukora wowe ubu umugabo agahinda ukagumana imbere ntuzigere umushwanira fata umwana wawe umuzane mubane umuhe urukundo kdi ntuhubukire gushaka ihabara nanagenda ubishoboye ubwo bukwe uzabutahe niba ubishoboye Igikuru muri byose ushaka Relationship n Imana

  • Sha niba ugishaka uwo mugore mwahoranye akaba ari kukwanga, uzaze nkujyane mu bapfumu hariya I Karagwe muri Tanzania. Ni impamo batanga umuti kuburyo uwo mugore yakwanze azahita akwizanira utanamuhamagaye, ubundi ukamurongora. Ndetse nuwo musore walin ugiye kumujyana bakamuhindura ikimara, akazagarura ubwenge nyuma yuko ubyaye.

  • @rwasubutare uzajye kwiga amategeko ntashobora kwiyita Divorced atarigeze aba married. Ibyo uvuga byose niba batarasezeranye nta gaciro bifite mu rwa gasabo. Common law ubeshya ko uzi nti kurara country law.

  • Njyewe ku bwanjye sinarenganya uwo mugore wagusize kandi nawe sinaguciraho iteka pe!! Ariko niba yarakubwije ukuri ko afite ubukwe zibukira wikwihambira ku byagusize. Ahubwo shaka uko wakwiyubaka nawe uzabona ugukunda cyane mwubakane kandi umenye umwana wawe kuko ni uwawe(niba nawe ataramukugeretseho atari uwawe) hindura page ushake inoti. Mu kinyarwanda nako muri management y,iki gihe baravuga ngo TUMIRA UMUKUNGU UMUTINDI ARIZANA. Shaka akunyu gusa uzambwira…

  • mwihorere yohohe uzabona undi tuza,nubwo bizatinda uzamubona,ngye mfite uwo mbana nawe ntawujya avugana nundi yanambwiye ko igihe yihaye cyo kubana nangye kibariwe ku ntoki,so urwumwe tuza.

  • Ihangane wizesengere imana izaguhoza, ntagukunda utagushaka aho kugutesha umutwe wareka akagenda. Imana niyo izaguhoza .

  • Rwasubutare jya uvana ubujiji aho umuntu atana nundi iyo bashyingiranywe byemewe n’amategeko, kandi we babanaga bitemewe n’amategeko bivuze ngo ntago yaba divorce, uzasubire kwihugura. Uwiyita Jules nawe Leta iguhe amahugurwa ahagije uvane uwo mwanda mu mutwe wawe uramwita Interahamwe se gute atarahamwe n’icyaha ko yavuze ko yafunguwe kuko yari afunze muri babandi batagiraga ama dossier? bivuze ko nta cyaha cyamuhamye ari umwere ku cyaha yakekwagaho so mjye musesengura Coments zanyu ziba zirimo ubujiji kandi ubwo wasanga mwiyita ngo mwarangije muri za kaminuza.

  • @ Karangwa: Genda gahoro mubyo uvuga ureke no kugaragaza ubwana mu bitekerezo: Uzi gute ko ibyo uyu mugabo avuga ariko byagenze cyane cyane ku cyatumye afungwa n’impamvu yafunguwe??? Ukeka se ko yavuga hano ku rubuga ko yishe abantu kandi ko nta wundi watubwiye uko byagenze? Hanyuma ni wowe wita abandi injinji??? Niba ariko ubitekereza you’re stupid. Niba ubikora ubizi noneho you’re even more stupid kuko nta mwanya waba ugifite mu Rwanda. ” This country has changed. It has changed for good and forever.”

    • Aya magambo y’Intwari yacu usubiyemo, uyazanye mu gihe kitari cyo. Reka mbwire mwese. ” Muve mu buririganya” Jye mbona ibibivugwa muri ” Nkore iki?” ari inkuru zihimbwa n’ubwanditsi kugirango urubuga rukore kandi namwe mukomeze muyatemo. Mwese muri abo kubabarirwa!! Nonese gushyira ibitutsi muri commentaire, ibyo bimaze iki uretse gukabura ubwonko?!

  • Abagore bafite ku mabuno, ndetse n’amatako abengerana kandi bafite mu maso h’ihoho, ndetse n’umutima nk’uwabamalaika bo ni benshi. Shaka ku duceli urebe ngo baraguhundagaraho amasaro agasesekara. Ariko uduceli tugushiraho nabo bigendera. Iby’ubu ni mpa nguhe. Naho uwo mugore mwahoranye we mureke, kuko ushobora no kujya umusanga aho yashatse ukamurongoraho ukiciraho gutyo gutyo.

  • @ Torino: Intwali yacu ntundusha kuyikunda kandi nusoma comment yanjye witonze urasanga ariya magambo ajyanye ndetse cyane n’icyo nashakaga kuvuga. Ajyanye n’abantu batarumva ko iki gihugu atari cya kindi cya mbere ya 1994 bifuza kandi abo barahari ndetse benshi. Nk’uko wabibonye kandi, siniyitiriye na gato ariya magambo. Erega Torino, kuba inkuru nk’iyi ishobora kuba yahimbwe birashoboka cyane ariko ibyo biri “beside the point”: icyangombwa ni ubutumwa inkuru itanga n’aho abantu bayiganisha. Urugero: Wabonye ukuntu abantu bihutira kuvuga ko uyu muntu yarenganyijwe kuko gusa” yabivuze” na ” récuperation” abantu bahita bakora berekana akarengane umuntu batanazi bumva ko yagize? Ndakwibutsa ko Genocide atari ikintu gikinishwa n’iyo byaba mu magambo gusa. Ibi niko bikwiye kugenda haba mu Nkuru-Mpamo cyangwa izo abantu bihimbiye.

    • Sinkurusha gukunda intwari yacu!! Ubyemezwa n’iki se? Uranzi se? Wamenya se bwo wapimirahe urugero tuyikundamo twembi!! Ndabona ujijutse, witongana muri commentaire!! Ibintu wavuze muri iyi comment, jye mbifiteho ubunararibonye mu rwego runaka. Kandi jye nemera abantu batanga ibitekerezo byubaka. Ku mbuga nkoranyambaga urabizi havugirwa amafuti menshi adakwiye kwihaganirwa n’ubwo twemera difference of point of views. Ku rwawe ruhande nagushimiye ko wandika Ikinyarwanda neza. Ariko ujye utanga ibitekerezo utarakaye n’aho waba uvuga ku kintu kibabaje. Urakoze cyane. Nshimiye n’abandi bose batanga ibitekerezo bagamije kubaka umuryango nyarwanda.

  • Ark c ubu murapfa iki ko mbona mwatandukiriye rwoseee??! Icyari ikibazo cy’umugore kibyayemo icy’ubuterahamwe noneho n kurengana?!??? Kuba abeshye k yarrnganye cg ari na byo biramureba afite icy agendereye mwamufasha m naama zanyu mukava m matiku y’ubuterahamwe muri mo!! Cg niba mushaka kubuganiraho namwe muzane izanyu sujets, mwagiye mu…

  • Wa mugabo we waduaby’inama nk’abantu muvuga rumwe, none reka nanjye ngerageze gutanga umuganda wanjye uko nshoboye..
    Ariko mbere y’uko nguha inama yanjye nabanza kugutegura ngo wihanganire icyo kubwira kuko UKURI KUZIMA KUBABAZA…
    Iyo umugabo atway’umukobwa wa kanaka akamurongora ataramusaby’ababyeyi be, ngo bamumwemerere cg bamumwime, akamutwara akamubana mu nzu atamukoye, uwo mugabo yitwa umujura imbere y’IMANA n’abantu ndakubariye…
    Aha ndaguhugura kurorera gukurikirana uwo mugore kuko atari uwawe. Yari uwawe ate utaramuhawe ngo unamukwe bigir’inzira bicamo y’umucyo, bityo umuntu abe yanakuburanira? Mwabanye mu busambanyi igihe cyose mwamaranye, kuko n’imbere yo gukiranuka kw’IMANA, ugaragara nk’umujura kuko wibye umukobwa w’abandi ukamutwara ntawamuguhaye. Kandi abantu benshi basuzugura abagore nn’abakobwa, bakabatwara kubarongora uko biboneye batazi ingaruka z’urubanza bazabicirwaho bashinjwa ubujura bwo kwiba ababyeyi abakobwa babo. Ubukwe n’ikimenyetso gikomeye cyane mu mibereho yacu gihabwa agaciro n’Imana ubwayo. Ari nayo mpamvu Imana ibuzanya cyane abashakanye mu nzira zemewe gutandukana uko babyifuje, kuko bazabicirwaho urubanza imbere y’Imana.
    Mugabo imyire usige inkingi, uhumeke neza, nyuma urekere yo, utuzeeee. Wamutwaye umwibye, ahubwo warukwiye kwihana imbere y’ababyeyi be. Naho kumukurikira byo birorere, nkugiriye inama ya kigabo. Mureke yikorre ubukwe, naho wowe ntiwamukundaga, niyo batanagufunga n’ubundi nta gaciro wari wamuhaye kuko wamutwaye ntawe umusabye, kongeraho ko wari waranamuteshej’agaciro umuter’inda. Ihangane ube umugabo wihanagure kuririra mu myotsi byo bizahera mwibagirane. Uramenye ntuzamusagarire, kandi siwe wagufungishije. Mureke rero usabe Imana uwawe, kandi uwo izaguha noneho uzamurongore umusabye.

  • Gatari Jules azi ubwenge ariko Kamana ni igicucu,

  • Komera muvandimwe!nagirango nkubwire ko ikintu cyambere ari ukujya mu Mana,niho honyine hari ibanga rimenywa n,uririmo,uzabasha kwihangana kandi uzabonamo ibyiza utakekaga, uzashumbushwa ibyo byose,kdi icyo uzasaba Imana cyose ugishyizeho umutima izakiguha,cyane ko ibyakubayeho byose byaturutse kukarengane wagiriwe,byose Imana iba ibibona icyangombwa nukubyitwaramo neza,.nukuri wegere abakozi b,Imana bazagufasha.ibihe byiza!

  • Umva ihangane ,kuko nawe wakoze ikosa ryo kudasezerana
    ubwo rero nubona undi uzihutire kubikora nawe azagushimisha.

  • Hahahahah!ahubwo uwo mugore yarihanganye arinjye deux ans ntizarigushira kuko nubundi ntiyitwaga umugore wumugabo.rero mureke ashakane nuwamukunze arekane nawe utaramwubahishije

  • Umva nkwibutse ikintu kimwe: uretse no kuba wari ufunze iyo myaka yose, niyo waba uhari umugore afite uburenganzira busesuye bwo kubana n’uwo ashaka! Cyane ko mu mategeko ntaho muzwi nk’umugore n’umugabo. Shaka abandi barahari rwose kandi utange ibyo kurera uwo mwana. Naho ibyo wazize byo si ngombwa cyane ubwo bizwi nawe n’inkiko.

  • ndifuza kubwira umuntu wanditse ko atazi ijambo interahamwe icyo rivuga

    niba utazi interahamwe uzajye gusura urwibutso rwa jenocide yakorewe ubatutsi
    winjiremo usome kunkuta zihari uzamenya interahamwe icyaricyo nicyo zakoze??

  • Makasi urakoze cyane kubufasha uhaye umuntu utazi interahamwe icyo bivuga, njye ndibaza ko ashobora kuba atari umunyarwanda mais n’abanyamahanga bamenye icyo interahamwe bisobanura, Bella ndumva nawe utakwihutira kuvuga ko uwo muntu ari umwere keretse niba utazi ubumwe n’ubwiyunge icyo bivuga kandi ntibivuga ko abadafunzwe aruko ari abere duturanye n’abishe abatutsi mu mpande zose ni umuti usharira abanyarwanda bemeye. ubwo se umuntu utazi icyo interahamwe bivuga ubwo GENOCIDE yo azi icyo bivuga ra ? Umucengezi se byo ubwo arabizi ? Amateka y’u Rwanda ntawayasibanganya nubwo haruwo byaba bibangamiye agomba kuvugwa uko ari. Bikindi yararirimbye ngo intimba bazatera mu mitima y’Inkotanyi usibye ko we yakoresheje ijambo njye ntakoresha kuko Inkotanyi nziha agaciro cyaneeeeee ( iyo bavugaga Inkotanyi kwari ukuvuga abatutsi) none nsanze burya nabo ibyo bakoze bibatera ipfunwe kugezaho umuntu aribwa no kuba bavuze interahamwe, kandi koko interahamwe zirakagenda buhere ibyo zakoze bizajyane nazo.

  • ibyakubayeho ntaruhare wigeze ubigiramo,
    ibyiza nuko wakwihangana ugashaka buryoki wakwiyubaka.
    umukunzi uzamubona kukonubundi wabona uriya atariwe imana yakugeneye

  • Komera.. Ubwo se urarwanira kubana n`uwakwikuye ku mutima? NTACYO BYATANGA. MUREKE BAMUJYANE. ishimire ko wafunguwe, utangire ubuzima, ubone umukobwa wundi witonda ukunde, musezerane mubane akaramata. Nzi nk`abanu 3 byabayeho ariko bubatse ubundi buzima baranezerewe n`abo babana ubu, babyaye na Hungu na Kobwa. Umubwire gusa akuzanire umwana wawe mwe kurererwa kandi muhari.

    Courage

  • HARABAHISE MWIVAMO MUVUGA AYO MUBONYE,MUKOMERE KANDI MUHUMURE,IKINDI IMFURA ISHINJAGIRA ISHIRA.

Comments are closed.

en_USEnglish