Digiqole ad

Ikoranabuhanga rizihutisha gutanga amasoko ya Leta na ruswa igabanuke – RPPA

 Ikoranabuhanga rizihutisha gutanga amasoko ya Leta na ruswa igabanuke – RPPA

Seminega Augustus umuyobozi wa RPPA (Igihe)

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gutunganya masoko ya Leta (RPPA) kuri uyu wa 26 Gicurasi bwagiranye bwasobanuriye abanyamakuru akamaro ikoranabuhanga rizagira mu itangwa ry’amasoko, bakaba bizeye ko rizagabanya igihe na Ruswa yajyaga ivugwa mu itangwa ry’amasoko ya Leta.

Seminega Augustus umuyobozi wa RPPA (Igihe)
Seminega Augustus umuyobozi wa RPPA (Igihe)

Bikunze kuvugwa kenshi ko mu itangwa ry’amasoko ya Leta hagaragaramo ruswa ndetse n’ikimenyane.

Ikigo gishinzwe gutunganya masoko ya Leta mu kwezi gushize mu rwego rwo guhangana n’ibi bibazo cyashyize ba rwiyemezamirimo mu byiciro kugira ngo bijye bigaragara ko umuntu afite ubushobozi bwo gupiganira isoko runaka.

Ibi byiciro bigiye kujya byunganirwa na gahunda nshya y’ikoranabuhanga igiye kujya ikoreshwa mu gupiganira amasoko ku buryo ngo igihe n’amafaranga  byakoreshwaga bizagabanuka, kimwe n’amanyanga yashoboraga kugaragagara kubera imbaraga nke za muntu.

Umuyobozi wa RPPA Seminega Augustus yasobanuriye itangazamakuru itadukaniro rigiye kuzanwa n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Yavuze ati: “Ikoranabuhanga rizafasha mu kunoza uko urubuga rwa RPPA rwakoreshwaga.”

Abajijwe impamvu abatsindira amasoko bakomeza kwambura abaturage kandi RPPA ariyo ishinzwe gutanga amasoko, Seminega yasubije ko ibyo kwamburwa kw’abaturage bitari mu nshingano zabo kandi ko ibyo bibazo abanyamakuru bahora babibaza ndetse ntacyo byahindura.

Yagize ati “Ibyo bibazo abanyamakuru bahora babibaza, n’ubutaha bazabibaza kandi nta kintu bishobora guhindura ku mikorere ya RPPA.”

Abanyamakuru bagize impungenge z’uko iri koranabuhanga rishobora kwifashishwa mu gutanga amakuru atari yo dore ko ubujura busigaye bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bugenda bwiyongera haba mu Rwanda no ku isi hose.

Antoine Sebira umukozi ukora muri sosiyeti y’Abanyakoreya Africa Olleh Service isanzwe ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga akaba ari na yo izafasha RPPA mu gutanga amasoko hifashishijwe ikoranabuhanga yavuze ko umutekano wabyo wizewe neza bitewe n’ibihugu iyi gahunda yakoreshejwemo kandi bikagera ku ntego zabyo.

Sebera yavuze ko Africa Olleh Service izakorana bya hafi n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) bafite inshingano zo gushyira hanze uburyo ubujura bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ngo bakazifashisha uburyo bugezweho bwo kubirwanya.

Abanyamakuru bagaragaje impungenge z’uko mu Rwanda hari zimwe muri serivise byari byavuzwe ko zizatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga ariko ntibitange umusaruro wari witwezwe.

Ubuyobozi bwa RPPA bwasobanuye ko ikibazo kiba gifite abakoresha iryo koranabuhanga kuko ngo si ryo kibazo bityo ngo muri RPPA bizera ko ikoranabuhanga rizakemura byinshi.

Nyuma y’uko iri koranabuhanga ritangira, ngo uretse kuba rizihutisha serivisi zitangwa n’ikigo gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta, ngo rizanagabanya ibikorwa byo kutubahiriza amasezerano hagati y’abarwiyemezamirimo na Leta.

Uku kudindiza imirimo y’amasoko no kutubahiriza amasezerano, ngo byahombeje Leta miliyari imwe 1, 9 mu mwaka ushize w’ingengo y’imari nk’uko raporo y’Umuvunyi yabigaragaje.

Gusa yaba Ruswa, ikimenyane, gutinda kwishyura cyangwa kwambura abaturage bakoze imirimo, ndetse no kurangarana rwiyemezamirimo watsindiye isoko, ibyo bidakozwe n’abakoresha ikoranabuhanga ngo bahindure imikorere, ikoranabuhanga ubwaryo ntacyo ryakemura.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Naryo se ko ari abantu barikoresha bazatekinika tu

  • Seminega ibyo avuga arasetsa imikara rwose!!!!Ruswa se yashira gute bayihembera!!!njye narumiwe ariko nasabaga abayobozi kuba bakora ibi bikurikira ngo igabanuke:
    1) Ba Gitifu buturere bishyura bagombye kujya bagira mandat bakoramo akazi say 2 years kandi hakagira ababagenzura mubijyanye na discipline yo kwishyura kuko Ruswa yabo iteye inkeke.
    2)RPPA yagombye kujya ikurikirana imyishyurire nimyishyurize ya barwiyemezamirimo indirectly kuko iheruka ivuga amasoko ntimenye ibibazo byaza nyuma.
    3)Leta ishake uburyo abantu batazajya bumira mukazi kitwangwa ryamasoko ahubwo bajye babahindura kenshi gashobotse.

    Murakoze

  • Ndabona bagaragaza uburyo iryo koranabuhanga rizihutisha akazi ariko ntabwo batwereka uko ikimenyane cyamunze amasoko ya Leta kizacika.

  • Uyu mugabo yantangaje bamubajije ikibazo ngo ese ko mutanga amasoko ariko mukaba mudakurikirana uko abaturage bishyurwa.

    Ati”Abanyamakuru ibyo mwarabibajije, muzahora mubibaza kandi ntacyo bizahinduka.”

    This is a stupid response I ever heard.

    Umuntu w’umuyobozi nka Seminega, n’abandi nka we babaye benshi u Rwanda rwasenyuka.

    Aba bakwiye kwegura cyangwa bakeguzwa, kuko ndumva badakorera abaturage ahubwo bakorera ibifu byabo n’inyungu zabo bwite.

    Nyakubahwa Perezida azahabwe ikiganiro n’abanyamakuru na we yiyumvire umuntu yashyize mu biro ngo akorere abaturage.

  • RPPA ni ikigo cyakagiriye igihugu akamaro, ariko igihe cyose kizaba kiyoborwa na Seminega Augustus muhebe amasoko ko azatungana kuko nawe ubwe ntazi ibyo akora buriya ejobundi uzumva biriya barimo bya e-procurement byarazimye, Leta imaze kubitikizaho akayabo. Abayobozi nk’aba bajandajanda bakwiye kubisa abandi ntibagumye kudindiza iterambere ry’igihugu. Abashyiraho abayobozi bakanabavanaho mutabare iby’amasoko kuko byabaye iby’amakosa ya ruswa, icyenewabo, ikimenyane, akarengane n’iterabwoba bishyigikiwe n’ubuyobozi bwa RPPA.

  • Seminega se ubundi wamubaza agasubiza neza ko arangwa n’ubuswa, ishyari, umushiha,… Yewe ni ah’Imana naho amasoko yo ari mu marembera kubera we!

  • Ariko ya saga y’isoko ryo kubaka umuhanda muri Rusizi yari hagati ya Ese Sebulikoko na RPPA byarangiye gute?

  • Ruswa ni ikibazo koko ariko ubwo hari gahunda nkizi za RPPA zo kuyihashya birerekana ko hari icyo bizatanga

  • Mbega commentaires! Mbere yo gutuka umuyobozi dukwiye kumenya inshingano n’ububasha ikigo gihabwa n’itegeko. Seminega yasobanuye kenshi ko 1.nta kigo na kimwe RPPA itangira amasoko(reba itegeko), ibibazo bivugwa hirya no hino ntibiyigereraho ku gihe ngo ikurikirane(ifite ububasha bwo guhagarika process ifite ikibazo-reba itegeko riyishyiraho n’iry’amasoko) 2.RPPA ikorera ubuvugizi abaturage bamburwa kuko itegeko ritayiha ububasha bwo kubishyuriza (nta contrat bagirana nayo)

    • yazahinduye se akasaba ko ibyo atakora byashyirwa mu mategeko yikigo ntabwo amategeko ashyiraho ikigo ari static ashobora guhinduka nkuko itegeko nshinga rigiye guhindurwa kubwinyungu runaka.

  • Seminega ibyinshi biba abizi. Kandi niyo atabimenya byose, nibyo amenye abyima amatwi. Mbese ni ntiteranya nkatakaza umugati wanjye. Ngaho ra nzaba mbarirwa!

Comments are closed.

en_USEnglish