Neymar yafashwe kuri camera atuka Zuniga
Hashize umwaka, umukinnyi witwa Juan Camilo Zuniga avunnye Neymar Dos Santos ukinira ikipe y’igihugu ya Brezil ndetse na Barcelona yo muri Espagne, hari mu mukino wa ¼ w’igikombe cy’Isi cyakinirwaga muri Brésil, bakinaga na Colombia.
Neymar icyo gihe yasaga n’uhetse ikipe ye ya Brezil ntiyongeye gukandagira mu kibuga kubera iyo mvune, maze mu mukino wakurikiyeho wa ½ Ubudage bwanyagiye Brezil 7-1.
Mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane, mu mikini y’igikombe cyo muri Amerika y’epfo, aba bakinnyi bombi bongeye guhura ibintu bigenda nabi ndetse Neymar ahabwa ikarita y’umutuku umukino urangiye kubera umujinya, ubwo Colombia yabatsindaga 1-0.
Aba bakinnyi bombi bari bariyunze. Gusa Neymar mu mukino wok u wa gatatu yari afite umujinya. Yaje kongera kugirana ikibazo n’umukinnyi Zuniga wamuvunnye mu 2014.
Neymar yafashwe na camera atuka uyu mukinnyi Zuniga, ati “Mpamagara nkubabarire, wa mwana w’indaya we!” bari bamaze guhurira ku mupira.
Aya magambo yakomeje kugarukwaho mu itangazamakuru, haba muri Espagne no muri America y’epfo.
Neymar ariko yabaye nk’utangaza abantu benshi kuko yari yavuze ku mugaragaro ko ababariye uyu mukinnyi nyuma y’igikombe cy’Isi cyatwawe n’Ubudage.
Zuniga utarishimiye kuvuna Neymar yamwandikiye ibaruwa amusaba imbabazi nyuma yo kumuvuna.
Yanditse ibaruwa irimo amwe mu magambo ati “Ndicuza cyane… Ndashaka kugusuhuzanya indamutso yihariye, Neymar. Ndagukunda, ndakubaha kandi nkufata nk’umwe mu bakinnyi beza ku Isi. Ndizera ko uzakira vuba ukagaruka mu kibuga.”
Ndetse muri Nzeri 2014, Brésil yakinnye na Colombia mu mukino wa gicuti, Neymar ahobera Zuniga amubwira ko iby’uko yamuvunnye byarangiye. Nyamara burya Neymar yari agifite inzika kuri mugenzi we.
Iyi video iri mu Kinyapolitigali irerekana Neymar atuka Zaniga
UM– USEKE.RW
5 Comments
Neymar ashobora kuba yarabivuze yikinira,kuko yari yaramubabariye
Hahaha nibutse Brazil bayinyagira nikimwe na ivory coast muri coup du monde yabagore irimo kubera canada
Cote d’Ivoire na Ecuador bahasize umugani
KrissIvor cost bateye bingahe ???
erga neymar numurezi!! gusa byanshimishije
kuko kariya gatipe nakanyamahane
Abantu bakoronijwe nabaportugal bakora batakana numukozi atuka shebuja kuribo ninkimikino niyo mico yaba igitutsi(filho da Mae )umwana windaya nubwabo wumva ubwe akitutse ntacyaha kumuntu uzi imico yabo nakoranye nabo bakunda gutukana ngo (foda se)gaswere cg (Karayo) wa mborowe kandi banaganira .
Comments are closed.