Musanze: Gusiganwa ku maguru byakoreshejwe mu kuvuga ku makimbirane
Umuryango Acord utegamiye kuri Leta wateye inkunga amarushanwa y’imikino ngororamubiri yabereye mu Karere ka Musanze hagamijwe gutanga ubutumwa bwo gukumira amakimbirane ashingiye ku butaka.
Aya marushanwa yitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye y’Abatuye mu Murenge wa Nkotsi, mu kagari ka Bikara ku kigo cy’amashuri cya Barizo mu karere ka Musanze kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Kamena 2015.
Uyu munsi waranzwe no gukina udukino tw’abana tubafasha gutegura impano zabo, gutanga ubutumwa butandukanye mu gukumira amakimbirane ashingiye ku butakandetse n’imivugo.
Umuhanzi uzwi mu njyana na RAP mu Rwanda nka Jay Polly na we yasusurukije abari aho.
Uko abakinnyi batsinze mu kwiruka km 5
- Karihira Jean Bosco w’imyaka 19
- Ndayisaba Léonard w’imyaka 18
- Iraguha Pacifique w’imyaka 18.
- Muhawenimana Jeanine w’imyaka 12 wakoresheje iminota 24, amasegonda 13 n’ibice 45
- Dushimimana Eugenie
- Mukankusi Claudine
Mu bakuze (Abagabo) mu rwego rwo kwishimisha (Run for fun)
- Ndizihiwe Protais
- Bizimana André
- Mbatezimana Eugène
- Harelimana Sylvais
Abagore
- Mukandayambaje Clémentine
- Mujawamariya Clarisse
- Bangankira Béatrice
Muri iri rusahnwa hahembwe umwana w’imyaka 7 wabaye uwa 9 mu kwiruka km 5. Uyu mwana witwa Mumararungu Alie yahawe bimwe mu bikoresho by’ishuri.
Ibihembo byatanzwe
Abagore bahawe isuka hamwe n’igitenge.
Abagabo bahabwa amasuka abiri. Abana bahawe amakaye 20 kuri buri umwe, amakaramu 15, Boite mathematicale n’igikapu.
NKURUNZIZA Jean Paul
UM– USEKE.RW