BK ishobora gutanga inguzanyo ikubye miliyoni 400 inshuro nyinshi – Gatera
Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali Gatera James, yagiranye n’Abanyamuryango b’iyi banki ishami rya Muhanga, ku mugoroba w’uyu wa gatanu, yabatangarije ko BK ifite ubushobozi bwo gutanga inguzanyo ya Miliyari 8 bitewe n’umushinga umunyamuryango yerekanye.
Mu ijambo rye Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali Gatera James, yagarutse ku byifuzo abanyamuryango b’iyi banki bagiye bifuza ko byashakirwa umuti.
Ibyo bibazo birimo kuzamura umubare w’amafaranga y’inguzanyo ahabwa abanyamuryango, kubaka inyubako y’amagorofa atanu kubera ko aho iyi banki ikorera hatajyanye n’igihe, ndetse n’amasaha iyi banki yafungiragaho akiyongera.
Gatera yavuze ko ibyifuzo by’abakiliya ari byo bihutiye gusubiza, ndetse bakaba barongeyemo n’izindi serivisi zifasha abanyamuryango kubona amafaranga mu buryo bwihuse, kandi ko n’uyu mubare w’amafaranga y’inguzanyo Banki ya Kigali itanga ushobora kuzamuka ukagera kuri miliyari 20.
Yagize ati: “Mbere mwasabaga miliyoni 400, kandi hari abumvaga ko basabye amafaranga menshi, ubu dufite ubushobozi bwo gukuba iyi nguzanyo inshuro nyinshi.”
Ruberandinda Viateur, Umucuruzi mu mujyi wa Muhanga, avuga ko bimwe mu bikorwa by’iterambere abacuruzi bagezeho muri uyu mujyi babikesha zimwe mu nguzanyo bahabwa na banki harimo Banki ya Kigali.
Avuga ko hakwiye kurebwa uko urwunguko BK isaba ku nguzanyo itanga rwagabanywa kubera ko ruri hejuru.
Umuyobozi wa Banki ya Kigali ariko yasubije ko inyungu basaba babanza kwita ku mikoranire myiza ya banki n’umukiliya wayo, ari na byo baheraho bamugabanyiriza inyungu.
Muzehe Bizimana Christophe w’imyaka 82 y’amavuko, avuga ko kuba Banki ya Kigali, iha abakiliya inguzanyo ya miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda, bikwiye guha imbaraga abacuruzi bari mu rwego rwo hejuru bikaba ari byo baheraho basindagiza abacuruzi baciriritse kugira ngo babafashe gutera imbere.
Muri ibi biganiro kandi hanavuzwe ikibazo cya bamwe mu banyamuryango basaba inguzanyo batabanje gusoma amabwiriza ayigenga, ibyo ngo bituma hari bimwe batitaho bikabatera igihombo.
Usibye iyi nguzanyo ya miliyari 8 BK itanga, Gatera avuga ko buri mwaka batanga inka 20 ku baturage batishoboye.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Muhanga
5 Comments
wakoze rwse kuduha amaakuru yaa BK kuko iby’amabannki byacaanze abantu
rwose bk muhanga ntako batagira ngo batuzamure ariko DG we ibintu byo kujyana dossier y’umuntu ikigali ngo igiye gusinywa n’abantu batazimikorere y’umuntu barangiza bakayihakana mubikureho .amafrw mwaka abantu ngo ni charge de credit burimwaka muratwiba tuba twabahaye inyungu.ubundi ntaribi ryanyu nb nyamata ushinzwe inguzanyo si umukozi mwiza wabazamura aranasuzugura
Charge credit ikurweho kuko itari mu masezerano umukiriya abayagiranye na Bk, kandi kubahiriza amasezerano ntibireba umukiriya gusa. Ikindi bace ruswa igaragara mugutanga inguzanyo.
Rwose charge credit irarengeje. Bitewe nuko akenshi mu bisobanuro baba bahaye umuntu usaba inguzanyo bamubwira gusa ko gufata inguzanyo ari inyungu kuri we, iyo agiye gusinya contrat y’inguzanyo ntasoma byose. wajya kumva ngo buri mwaka aracibwa 50.000 bya charge credit agatangira kujya mu bukererwe. Iyo charge credit nijye mu nyungu bigire inzira. Umu client amenye kuyirengera hakiri kare.
Ikibazo gusa nuko muri BK ari ba baha ufite byinshi, naho abafite dukeya kenshi dossier iragaruka. Mbese nabonye badashobora kugufasha kwongera ubushobozi bw’umushinga wawe usanganywe niyo waba ufite ingwate gute.
Comments are closed.