Digiqole ad

U Rwanda mu bihugu 13 bifite ubukungu buzamuka cyane ku isi

 U Rwanda mu bihugu 13 bifite ubukungu buzamuka cyane ku isi

Isura y’Umujyi wa Kigali uwurebeye ku Rwibutso rwa Gisozi (HATANGIMANA)

Raporo ya Banki y’Isi yo mu cyumweru cyashize, yashyize u Rwanda ku mwanya wa 12 mu bihugu 13 bifite ubukungu buzamuka cyane ku isi, iyi raporo iyobowe n’igihugu cya Ethiopia.

Isura y'Umujyi wa Kigali uwurebeye ku Rwibutso rwa Gisozi (HATANGIMANA)
Isura y’Umujyi wa Kigali uwurebeye ku Rwibutso rwa Gisozi (HATANGIMANA)

Iyi raporo igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda muri 2015 buziyongeraho 7,00%, bukazakura kuri iki kigero muri 2016, mu mwaka wa 2017 bukazazamukaho 7, 50%.  Impuzandengo yo kuva mu mu mwaka wa 2014-2017 ubukungu bukazaba bwarazamutse kuri 7, 12% buri mwaka.

Banki y’Isi ivuga ko abaturage b’u Rwanda bagera kuri 90% bagitunzwe n’ubuhinzi bwo kwirwanaho cyangwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nubwo ubukerarugendo, ikawa, ndetse n’icyayi bifite uruhare runini mu guhindura ubukungu bw’u Rwanda.

Muri iyi raporo bavuga ko u Rwanda rwateye intambwe ruzamuka mu bukungu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ngo abaturage bagera kuri 45% baracyaba mu nsi y’umurongo w’ubukene.

Mu karere ka Africa y’Uburasirazuba u Rwanda rurimo, Ethiopia ni yo ifite ubukungu buzamuka cyane ndetse ni yo iyoboye uru rutonde rw’ibihugu 13 bifite ubukungu buzamuka cyane ku Isi.

Ethiopia mu mwaka wa 2015 ubukungu bwayo buzazamukaho 9, 50% mu mwaka uzakurikira wa 2016 bukazazamukaho 10, 50% naho mu 2017 buzazamukaho 8, 50% muri rusange impuzandengo y’uko kuzamuka hagati y’imyaka ya 2014-2017 izaba ari 9, 70%.

Ubukungu bwa Ethiopia ngo bwazamuwe cyane n’ibijyanye n’inganda z’ubudozi no gutunganya ingufu (energy generation).

Igihugu cya Tanzania kibanziriza u Rwanda kuri uru rutonde kiri ku mwanya wa 11 aho impuzandengo y’imikurire y’ubukungu bwayo hagati ya 2014-2017 ari 7, 15%.

Ibindi bihugu byo ku mugabane wa Africa bifite ubukungu bukura cyane ni Congo Kinshasa yashyizwe ku mwanya wa gatatu muri ibi bihugu 13, ikaba ifite ubukungu buzakura ku mpuzandengo ya 8, 62% hagati y’umwaka wa 2014-2017.

Ahanini ubukungu bw’iki gihugu kimwe mu binini muri Africa binakungahaye ku mutungo kamere, bushingiye ku mabuye y’agaciro iki gihugu kitabyaje umusaruro uko bikwiye bitewe n’ibibazo by’umutekano byabayeho mu myaka ya 1990.

Mozambike na Cote d’Ivoire na byo biri kuri uru rutonde byo impuzandengo y’imikurire y’ubukungu bw’ibi bihugu ikurikiranye kuri 7, 30% na 7, 80% hagati y’umwaka wa 2014-2017.

Ibindi bihugu byo ku yindi migabane biri kuri uru rutonde ni Ubushinwa (13), Myanmar (4), Uzbekistan (5), Papua New Guinea (7), Ubuhinde (8), na Bhutan (9).

UM– USEKE.RW  

6 Comments

  • Kongo se byashoboka ko irusha u Rwanda kuzamuka kandi tuvuga burigihe ko iyobowe nabi?

  • njye ko mbona ubwanjye butazamuka ako 7 kose ubwo ntihari abandyamiye ra?

  • Barababeshya, nta bukungu dufite. Ariko mujye musesengura mwibaze: Harya ubukungu bwazamuka gute mugihe na cure dent (kill dent) tuzigura mubushinwa? Mugihe nta na kimwe dutunze cyitwa Made in Rwanda? Barabashuka. Ubukungu bwacu bwararindimutse, balance de paiement iracyari deficitaire cyaneeeee kuburyo kuzazanzamuka Atari ejo. Byagerwaho gute rero: Nitugira inganda,

  • @majambe : niba ibyo uvuga ubiterwa nubukene ubona aha hanze ugomba kumenya kimwe ibintu byose nurugendo ntabwo ubukungu buzamuka nkuko imegeri zikura ijoro rimwe kuri uyu mubunbe igihugu cyose ubona gikize byagifashe umwanya wokwiyubaka ndetse habamo no gukora cyane na politike nziza , kandi niba utari umwana cyane uzi ko urwanda rwa 1995 atarirwo rwanda rwa 2015 sinzi rero niba utagira amatsiko yurwanda rwa 2025 cg 2030 mugihe dukomeje urugendo nta ntambara dore ko arizo zatwibasoye cg abayobozi babi bibihahira nda , naho abo bazungu badushyira kuri uwo mwanya si benemama ngo babe batubera ahubwo nibyabindi ngo nuwanga urukwavu yemera ko rwiruka

  • Ntimukatubeshe.icyiza cyose ni Rwanda aha nzaba ndaba

  • ESE ko mutatubwiye inkuru ya Emmanuel wafatiwe mubwongereza!!!??? Hahahaha cg muragira bitamenywa inaha mu urwand!!??

Comments are closed.

en_USEnglish