Rwanda: Airtel Rising Stars ya gatatu izatwara $300 000
Irushanwa rya Aitel Rising Stars 2015, ku nshuro yaryo ya gatatu ngo rizatwara ibihumbi 300 by’amadorali ya Amarika nk’uko ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri Airtel yabitangarije Umuseke ubwo iyi mikino yaberaga mu karere ka Gatsibo.
Iri rushanwa ryatangiriye mu Ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Rwamagana mu cyumweru gishize ritangizwa n’amakipe 12 y’abahungu n’andi ane y’abakobwa. Amakipe y’abagabo yashyizwe mu matsinda haza kurokoka abiri yahuriye ku mukino wa nyuma .
Ubwo hakinwaga imikino ya nyuma muri iyi Ntara yabereye mu Karere ka Gatsibo.
Nyampinga Clementine ukuriye imenyekanishwabikorwa muri Airtel mu kiganiro na Umuseke yavuze ko bashyizeho Airtel Rissing Stars kugira ngo bafashe abana b’Abanyarwanda ngo bakomeze kugaragaza impano zabo.
Nyampinga yagize ati “Uyu mwaka Airtel tuzatanga ibihumbi 300 by’Amadorali ya Amerika kugira ngo dufashe abana b’Abanyarwanda kugaragaza impano zabo.”
Nyampinga akomeza avuga ko muri iyi mikino hazazamuka ikipe imwe mu bakobwa ndetse n’imwe mu bahungu muri buri Ntara.
Avuga ko kandi kuri iyi nshuro nta kipe izasohoka ngo ijye hanze y’u Rwanda nk’uko umwaka ushize byari beteganyijwe, ko amakipe abiri mu bakobwa ndetse n’abiri y’abahungu yari kujya muri Gabon bikanga bitewe na Ebola yavugagwa mu gace iki gihugu giherereyemo.
Abatoza bamwe b’abana baganiriye na Umuseke bashimiye Airtel, ariko bo bagasaba ko bakomeza gufashwa kugira ngo imyiteguro ikomeze kugenda neza kuko bagomba kwitegura neza ku rwego rw’gihugu.
Jimmy Mulisa we nka Ambasederi wa Airtel Rising Stars abona iki gikorwa ari cyiza cyane ati “Aba bana babonye amahirwe iki ni cyo gihe ngo bigaragaze.”
Uko imikino ya nyuma yajyenze i Gatsibo:
Abagabo:
Gatsibo *1-1 Kayonza bitabaza (penality 5- 4 )
Abakobwa :
Rwamagana 0-1 Gatsibo
Uko ibihembo byatanzwe
Mu bakobwa bahembye amakipe abiri:
1.Gatsibo yahembwe igikombe cya zahabu n’ibihumbi ijana (100 000frw)
- Rwamagana yahembwe igikombe cya feza n’ibihumbi mirongo irindwi (70 000frw)
Mu bahungu bahembye amakipe ane:
1.Gatsibo yahembwe igikombe cya zahabu n’ ibihumbi ijana (100 000frw)
2.Kayonza yahembwe igikombe cya feza n’ibihumbi mirongo inani (80 000frw)
3.Kirehe yahembwe ibihumbi mirongo itanu (50 000frw)
4.Rwamagana yahembwa imipira yo gukina ibiri.
UWIMANA Clarisse
UM– USEKE.RW