Bwa mbere Nziyunvira yagenze mu ndege abifashijwemo na Airtel NI IKIRENGAAA!
Umunyamahirwe wa kabiri watsindiye tike yo kugenda mu ndege muri promosiyo ya Airtel Ni Ikirengaaa! Viateur Nziyunvira we n’umugore we bafashe rutemikirere berekeza muri hotel i Rubavu. Niyibeshaho Alain na we yiniye mu banyamahirwe batsindiye miliyoni.
Promosiyo “NI IKIRENGAAA!” ya Airtel irakomeje, muri iki cyumweru Viateur Nziyunvira ni we wasekewe n’amahirwe yo gutsindira tike y’indege, bwa mbere mu buzima bwe abasha kumva umunyenga wo mu kirere n’umugore we Nziranizeyimana Alphosine.
Niyibeshaho Alain wo mu karere ka Rubavu yatsindiye akayabo ka miliyoni n’ibihumbi mirongo icyenda (Frw 1,090,000).
Ikiganiro kivuga ku muntu watsinze muri Airtel Rwanda “Ni Ikirengaaa!” gica kuri Televiziyo One kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu saa moya z’umugoroba (7:00pm) kikongera gucishwaho saa moya za mugitondo (7:00am).
Na Airtel Ni ikirengaaa! Abafatabuguzi bashobora gutsindira inyongera ya 300% cyangwa bagatsindira amafaranga kugeza kuri miliyoni n’igice buri munsi.
Icyiyongere kuri ibyo, abanyamahirwe bashobora gutsindira tike y’indege mu cyumweru bakishyurirwa ibiruhuko by’iminsi ibiri bibereye muri Serena Hotel, i Rubavu umuntu yemerewe kujyana n’umwe mu nshuti ze ahisemo.
Uwatsindiye iyo tike kandi Airtel imuha amafaranga ibihumbi 100 y’u Rwanda yo guhaha ibyo bazakenera ndetse imodoka y’agaciro ikamusubiza iwe yemye.
Buri wese afite amahirwe, kanda *141*1# maze ugere ku nzozi z’ibyo wifuza kugeraho.
Icyo gihe uzabona ubutumwa bugufi bukubwira ko wabonye inyongera ya 300%. Ubwo butumwa kandi bukumenyesha ko winjiye mu irushanwa ryo gutsindira ibihembo buri munsi.
Iyo umukiliya yatsindiye ibihembo, abimenyeshwa na nomero ya telefoni 0731 000 000.
UM– USEKE.RW