Umuyobozi muri Kiliziya Gatolika ashyigikiye kuboneza imbyaro

Umuyobozi ukomeye muri Kiliziya Gatolika, Cardinal Peter Turkson, ukomoka muri Ghana asanga kubona imbyaro byafasha kuba igisubizo kuri zimwe mu ngaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe ‘Climate change’. Cardinal Turkson, ni intumwa nkuru ya Papa Francis mu bijyanye n’ibihe, tangarije BBC ko Kiliziya itigeze irwanya ibyo kuboneza imbyaro. Ubwo yari mu nama y’i Paris, uyu muyobozi ukomeye […]Irambuye

Ni muri Africa gusa usanga ubuhinzi bufatwa nk’ishoramari ritihutirwa –

*Umuhinzi muto agiye kubona inguzanyo byoroshye *Nubwo hari inzitizi ngo ubuhunzi ntakiraboneka kibusimbura muri aka karere *Ni muri Africa gusa usanga ubuhinzi bufatwa nk’ishoramari ritihutirwa Umuyobozi wa Banki y’Ubucuruzi y’Abanyakenya (KCB) mu Rwanda, avuga ko igihe ari iki kugira ngo abashora imari mu buhinzi batangire, kuko kurya ntibizahagarara kandi ngo inzitizi zijyanye n’imiterere y’umwuga w’Ubuhinzi […]Irambuye

Minisitiri J.Uwacu yaganiriye n’ababaye ba Miss kuva 2012

*Ba Nyampinga b’u Rwanda baganiriye n’abakuru uko umuco wahuzwa n’Iterambere; *Banyarwanda basangizanyije urugendo rwo gutoranywa nk’abakobwa bahiga abandi mu bwiza; mu myifatire;… *Minisitiri Uwaco ntiyemeranya n’abavuga ko umuco ugenda ucika/wacitse. Ku cyicaro cya Minisiteri y’Umuco na Sport ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 09 Ukuboza ba Nyampinga bagiye batorwa mu myaka itandukanye bahuye n’ababyeyi bo […]Irambuye

Umuhinzi ntakwiye guhinga ngo azanagorwe no gushakira isoko umusaruro we

Gerald Makau Masila Umuyobozi w’Umuryango wa uharanira guteza imbere umusaruro w’ibinyampeke muri Africa y’Iburasirazuba (Eastern Africa Grain Council, EAGC), avuga ko umuhinzi adakwiye kuvunika ahinga ngo azanavunwe no gushakira isoko umusaruro yejeje. I Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki 9 Ukuboza, abashoramari batunganya umusaruro w’ibinyampeke n’abawucuruza bakomoka mu bihugu bitanu bya Africa y’Iburasirazuba, basoje inama […]Irambuye

Ikipe ya Uganda yakoze impanuka bavuye kwakirwa na Perezida Museveni

Imodoka yari itwaye abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Uganda bakoze impanuka ahitwa Jami, Kamonkoli mu karere ka Budaka mu Burasirazuba bw’igihugu. Abakinnyi bose n’abayobozi ba Uganda Cranes barekezaga Kampala bavuye kubonana na Perezida Museveni ahitwa Soroti nta n’umwe wagize ikibazo. Amakuru ya mbere yavugaga ko abantu umunani bari mu modoka yagonganye n’iyo y’abakinnyi bose bitabye Imana. […]Irambuye

Congo: FDLR iravugwaho kwica abasivili bane

Aba bantu bane bishwe ku wa mbere mu gitondo muri Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, umuryango uharanira Demokarasi n’Uburenganzira bwa muntu, (CEPADHO), washinje inyeshyamba za FDLR kuba arizo zabishe. Itangazo ryasohowe na CEPADHO, rivuga ko icyo gitero cya FDLR cyabereye mu gace ka Lubero izi nyeshyamba ngo zarimo zishakisha ibizitunga mu baturage. Rivuga […]Irambuye

South Africa: Pistorius wahamwe no kwica umukunzi we yarekuwe atanze

Umukinnyi Oscar Pistorius wamamaye mu gusiganwa ku maguru mu mikino y’abamugaye, yemerewe kurekurwa atanze ingwate mu gihe agitegereje gusomerwa umwanzuro w’urukiko ku cyaha yahamijwe cyo kwica uwari umukunzi we mu 2013. Urukiko ruzasoma imikirize y’urubanza mu mwaka utaha tariki 18 Mata. Pistorius yasabwe gutanga ama Rand 10,000 ($700, £450, angana na Frw450 000) nk’ingwate. Uyu […]Irambuye

Menya ITEGEKO NSHINGA uzatora muri REFERENDUM

Umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga ugeze hafi ku kiciro cya nyuma, Itegeko Nshinga rivuguruye uko bigaragara rirashyikirizwa abaturage batore baryemera cyangwa barihakana mbere y’uko uyu mwaka urangira. Umuseke wateguye umwanya wihariye wo kubagezaho ingingo zose hamwe 177 zirigize kugira ngo muzatore itegeko muzi ibirimo. Byafata igihe kitari gito gusoma ingingo 177, Umuseke wahisemo kujya ubagezaho […]Irambuye

Ndagisha Inama “Uburyo umugabo asesagura umutungo bigiye kunsenyera”

Muraho aba nyamakuru b’Umuseke? Mbanje kubashimira ku bwo umurimo mwiza mukora wo kudufasha gutambutsa ibibazo byacu tukagirwa inama n’abantu batandukanye. Nitwa Nadia (Singombwa kuritangaza), mbandikiye ngira ngo inkuru yanjye muyitambutse kuko ndaremerewe pe, nkeneye inama z’abakunzi b’Umuseke cyane cyane abubatse ingo bandusha uburambe. Ikibazo cyanjye giteye gutya: Nashakanye n’umugabo dukundana pe, ntitwari abakire ariko na […]Irambuye

en_USEnglish