Umwarimu mu mashuri yisumbuye yatsindiye miliyoni 1,2 muri Airtel Ni Ikirengaaa!
Bigirimana Athanase umwarimu mu mashuri yisumbuye mu karere ka Bugesera yabaye umunyamahirwe wegukanye amafaranga y’u Rwanda 1 240 000 muri Promosiyo ya Airtel Ni Ikirengaaa!
Bigirimana yagize ati “Nishimiye cyane aya mahirwe nahawe na Airtel. Ubu ngiye gutangira ibikorwa bibyara inyungu mbibangikanya no gukomeza kwigisha.”
Promosiyo ya Airtel Rwanda ‘Ni Ikirengaaa!’ ikiganiro cyayo gica kuri TV One kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, saa moya z’umugoroba (7:00pm) kikongera gucishwaho saa moya za mugitondo (7:00am).
Muri Airtel Ni ikirengaaa! Abafatabuguzi ba Airtel binjiye mu irushanwa babona inyongera ya 300% ku mafaranga yo guhamagara kandi bagatsindira ibihembo buri munsi.
Mu bihembo bihari, ushobora gutsindira amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1,5 buri munsi. Buri cyumweru kandi umunyamahirwe atsindira tike y’indege akerekeza kuri hotele Serena i Rubavu akahamara iminsi ibiri aruhuka, anyway anarya nyuma akazasubizwa iwe mu modoka ihenze n’uwo yahisemo ko bajyana.
Kajugujugu nziza niyo imujyana ikamukura ku kibuga cy’indege i Kanombe ikamugeza i Rubavu. Airtel Rwanda igenera Frw 100 000 uwatsindiye tike y’indege akabasha guhaha ibyo akeneye muri iyo minsi ibiri.
Umuntu wese afite amahirwe yo gustinda. Kanda *141*1 maze utangire kugera ku nzozi warose.
Iyo winjiye mu irushanwa uhita ubona ubutumwa bugufi bukwemeza ko winjiyemo ugiye gutangira guhatana kandi ukabona inyongera ya 300%.
Iyo winjiyemo uhita ujya mu banyamahirwe nyuma y’umunsi umwe ukaba watombora. Uwatsinze ahamaganwa na nomero ya telefoni 0731 000 000 gusa.
UM– USEKE.RW
1 Comment
AY’UBUNANE YAYABONYE KBS
Comments are closed.