*Amateka, Umukoloni udashaka guhara inyungu ze na Polikizi zihariye z’ibihugu *FDLR ni ikibazo gishingiye ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, *Umukoloni aracyashaka gusigasira inyungu yaje ashaka muri ibi bihugu bya Africa. Mu kiganiro nyungaranabitekerezo kuri Politiki y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Minisitiri Louise Mushikiwabo yagiranye n’Abasenateri, yasesenguye intambara z’urudaca zaranze Akarere k’Ibiyaga Bigari mu myaka 22 […]Irambuye
Mu karere ka Ngororero mu murenge wa Kabaya, bamwe mu balimu bimuwe ku bigo byari hafi y’imiryango yabo bakajyanwa gukora kure kandi ngo nta bushobozi bafite kandi ngo nta mpamvu igaragara bahawe, bavuga ko bimuwe kugira ngo abalimu bamwe boroherezwe kuko ari inshuti z’abayobobora ibigo, gusa ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko hari ibintu bigenderwaho ngo mwalimu […]Irambuye
Basomyi ba Umuseke, ndi umugore ubyaye gatatu umwana wanjye w’imfura afite imyaka 10, ariko mpora nicuza icyatumye mpemukura umukunzi wanjye wa mbere twari tugiye kurushingana. Mu by’ukuri umusore twari kurushingana ubu nkeka ko yafashe icyemezo cyo kutazongera gukunda ukundi, kuko yumva ko namuhemukiye, n’uyu munsi ntararongora. Haburaga iminsi itatu ngo turushingane n’umukunzi wanjye, twarimo dutegura […]Irambuye
Abarimu bigisha mu Ishuri ryisumbuye rizwi ku izina rya IPESAL riherereye mu murenge wa Rubengera bavuga ko nyuma y’aho icyo kigo gihinduriye ishami rya HEG (History, Economy, Geography) hagashyirwa ibijyanye n’Ubwubatsi (Construction), abahigishaga muri iryo shami bambuwe amafaranga bari barahakoreye nyuma y’imyaka itatu bishyuza n’uyu munsi ntibarayabona. Ishuri ryaje gufata umwanzuro wo guhindura ishami rya […]Irambuye
*Ahari impunzi ntihabura politiki, ariko u Rwanda sirwo ruteza ibibazo u Burundi. *Ibibazo by’u Burundi byatewe na politiki yihariye y’icyo gihugu n’abayobozi bacyo, *U Rwanda rugirwaho ingaruka nyinshi n’ibibazo by’u Burundi kuko bisangiye amateka, Kuri uyu wa kabiri mu gitondo, ku isaha ya saa tatu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo mu kiganiro yahaye abagize Sena, […]Irambuye
Ikipe ya Rayon Sports Volleyball Club nubwo yabonye umuterankunga mushya bagombaga kwamamariza muri Shampiyona ya 2016, ubu ikomeje gutakaza abakinnyi yagenderagaho umusubirizo, bikaba bikekwa ko bishobora kuzatuma ititabira Shampiyona ibura icyumweru n’iminsi 12 ngo itangire. Tariki 24 Ugushyingo 2015 nibwo umuryango wa Rayon Sports watangaje ko wabonye umufatanyabikorwa mushya wagombaga gukorana n’ikipe ya Volleyball. Nk’uko […]Irambuye
Nibura abana 50 000 muri Somalia bashobora gupfa kubera amapfa y’igihe kirekire acyugarije iki gihugu nk’uko biri muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye, UN. Raporo ihuruza ya UN yasohowe n’ibiro bishinzwe ubuzima bw’abantu, Ocha, ivuga ko imirire mibi muri Somalia ari ikibazo gihangayikishije. Nibura Abasomalis miliyoni imwe kuri miliyoni 12 zituye igihugu ‘barwana no kubona ibyo kurya.’ […]Irambuye
*Dutangiye guteka icyayi ukoresha amakara, jyewe nkoresha Gas, warangiza gufatisha Imbabura, jye maze kunywa icyayi ngiye ku kazi, *Ubaze neza wasanga Gas ihendutse kuruta amakara, *Gas ije gufasha abantu kwihuta mu muvuduko w’iterambere igihugu kigeraho. Sibomana Emmanuel ni ingaragu, aba i Kigali ni umwe mu bantu bake mu Rwanda bakoresha ikoranabuhanga rya Gas mu guteka […]Irambuye
Abakinnyi 11 beza muri CHAN 2016 Igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina iwabo mu bihugu (CHAN), cyaberaga mu Rwanda kuva tariki 16 Mutara 2016, gisojwe mu byishimo byinshi, kuri DR Congo. Meschak Elia wayo ni we watowe nk’umukinnyi w’irushanwa, anahembwa nk’uwatsinze ibitego byinshi (4). Umuseke watoranyije abakinnyi 11 ibona ko babaye beza kuri buri mwanya, muri […]Irambuye
Itsinda rigizwe n’abaganga 34 b’inzobere zivuye mu Bwongereza (UK) n’u Budage (Germany), kuri iki cyumweru bahawe ibikoresho bizakoreshwa mu kubaga indwara y’amara n’ubusembwa bw’uruhu, bahita berekeza ku bitaro binyuranye bazakoreramo mu Ntara z’u Rwanda. Umwe mu baganga bakora mu nzego z’ubuzima mu Bwongereza, witwa Dra yabwiye Umuseke ko ibyo bagiye gukora bizaba bitandukanye, bakaba bazanye […]Irambuye