Digiqole ad

Ukoresha Gas ateka afite ubuhamya ku buryo guteka n’amakara byamutinzaga

 Ukoresha Gas ateka afite ubuhamya ku buryo guteka n’amakara byamutinzaga

Ayo macupa ya Gas niyo Safe Gas Rwanda ikoresha umuntu aba abona aho gas igeze

*Dutangiye guteka icyayi ukoresha amakara, jyewe nkoresha Gas, warangiza gufatisha Imbabura, jye maze kunywa icyayi ngiye ku kazi,

*Ubaze neza wasanga Gas ihendutse kuruta amakara,

*Gas ije gufasha abantu kwihuta mu muvuduko w’iterambere igihugu kigeraho.

Sibomana Emmanuel ni ingaragu, aba i Kigali ni umwe mu bantu bake mu Rwanda bakoresha ikoranabuhanga rya Gas mu guteka amafunguro yabo buri munsi. Yatangiye Gukoresha Gas mu ntangiriro za 2014, avuga ko mbere yakoreshaga amakara akamutesha umutwe, ubu Gas ikaba yaramworohereje akazi.

Ayo macupa ya Gas niyo Safe Gas Rwanda ikoresha umuntu aba abona aho gas igeze
Ayo macupa ya Gas niyo Safe Gas Rwanda ikoresha umuntu aba abona aho gas igeze

Ati “Mbona nari narakerewe, iyaba abantu bose bayikoreshaga (Gas) ibibazo byinshi tugenda duhura na byo by’amakara, gutema amashyamba, ibyo bibazo byagabanuka.”

Sibomana avuga ko gukoresha Gas ku bantu baba mu mujyi, bitewe n’uko abenshi babaho bakodesha inzu babamo, ngo byabafasha gukoresha ahantu hatoya mu gihe mu nzu amakara akenera ahantu hayo aterekwa, kandi agateza umwanda mu nzu, mu gihe gas uyibikana n’ibindi bintu.

Avuga ko adakunze kurya muri restaurant, ariko ngo abona Gas ari yo ihendutse agereranyije n’amakara, kuko ngo Kg 12 zigurwa amafaranga 17 000 ashobora kuzimarana amezi atatu.

Agira ati “Gas irahendutse ahubwo imyumvire abantu bafite ko hari bamwe bigenewe, ni cyo kibazo, ikigoye ni uguhindura imyumvire.”

Sibomana Emmanuel avuga ko Gas yamufashije kugabanya igihe yajyaga akoresha atetse ku mbabura, kuko ngo igihe umuntu akoresha ayifatisha kuri Gas biba byarangiye kare.

Ati “Ibijyanye n’imbabura bisaba kubanza gufatisha, tuvuge ugiye guteka icyayi, ugatangira gucana ikibiriti, ugafatisha…, jyewe warangiza gufatisha imbarabura icyayi ndimo ndangiza kukinywa…”

Ku muntu ugiye gukoresha Gas bwa mbere agomba kwirinda kuyicana nta kintu atetse. Agomba kumenya ko Gas icanwa ibintu byose byamaze kujya ku murongo, mbere yo gutangira guteka bitaba ibyo Gas igashiramo nta cyo ikumariye.

Mugabo Liban umuyobozi w’ikigo Safe Gas Rwanda, gitumiza kikanacuruza Gas, avuga ko hari uburyo butatu bafashamo abakiliya butandukanye n’uko Gas yacuruzwaga.

Mugabo avuga ko bazanye amacupa adateza ikibazo cyo kuba yaturika kuko akozwe mu bintu bimeze nka plasitiki, ikindi ayo macupa atandukaniyeho n’ay’ibyuma yari asanzwe yifashishwa, ni uko umuntu ngo ashobora kwereka umuntu ukoresha Gas ko igiye gushiramo (arabonerana), ikindi ni uko ayo macupa ngo  ajyanye n’igihe akaba ataremereye.

Ati “Mbere wasangaga bivuna umuntu udafite imodoka kuba yabasha kugeza icupa rya Gas aho atuye.”

Mugabo na we wabonye akamaro ka Gas akaba anayicuruza, avuga ko urebye muri iki gihe ahantu u Rwanda rugana, ngo rurihuta cyane mu iterambere, umukozi ugasanga afite umwanya mukeya cyane, bityo ngo abantu bagomba kujyana n’umuvuduko, bakaba gukoresha neza umwanya muto bafite.

Agira ati “Bisaba Gas kugira ngo ushyireho icyayi, unywa, uhita ugenda. Kugaruka guteka bitwara iminota 20 gusa, ikindi ni ibidukikije, iyo iterambere rije Gas idufasha kurigiramo uruhare  ariko tutangiza ibidukikije.”

Mugabo Liban watangiye ubucuruzi bwa Gas mu 2015, avuga ko isoko ryayo ryaguka cyane ku buryo ngo abakenera gukoresha Gas biyongera cyane.

Ati “Sinzi niba hari irindi soko ritera imbere nk’iri, Umunyarwanda arasobanukirwa agenda amenya ibyiza, n’agaciro k’igihe. Umubare uracyari muto, ariko sinzi niba hari isoko ritera imbere nk’iri uretse wenda telecommunication, iyo abantu bagenda babiganiraho ni intambwe ya mbere iba imaze guterwa.”

U Rwanda rufite intego yo kuzamura umubare w’abakoresha ingufu zitangiza ibidukikije, by’umwihariko kugabanya burundi abakoresha amakara n’intwi, gusa aba baracyari benshi hejuru ya 86%.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • mudusobanurire uko bigenda nkatwe tutabizi.

  • Gaz ntakiza nko kuyikoresha irihuta, nta mwanda…. Gusa ikibazo nkatwe turi mu ntara nka hano i Musanze iratugeraho ihagaze kubihumbi 22’000/ 12k kandi i Kigali ari 17,000/kg. ese ntakuntu hajyaho ibiciro ntarengwa abantu bose nibura bakayibona kuburyo buhendutse nibura ko byakongera umubare w’abayitabira kuyikoresha?

  • Abanyarwanda wagirango ni uwabaraze kubeshya. Iyo uvuga ngo irahendutse uba ugereranya n’amakara, kandi ukaba ahanini uvuga ibiciro. Ingo nyinshi za hano i Kigali zikoresha imifuka 2 ku kwezi, ni ukuvuga 14,000 frw; urugo rurimo abantu 4 ruteka icyayi mu gitondo, rugateka ibyo kurya bya saa sita, rukongera rugateka ibyo kurya bya nijoro, ntabwo gas ya 12 kg ishobora kurenza ukwezi n’igice.

    Ibyiza bya gas byo ni byinshi, ariko ni ngombwa kubivuga uko biri, ukabisobanura udafifika, kuko nk’ubu urangije iyi marketing yawe utavuze ko hari frw ugomba gutangirana, kuko ntabwo uzafata iyo cylindre ya gas ngo uterekeho inkono, uzakenera amashyiga yabugenewe, ubu ahendutse ari hafi 40,000 frw; ntabwo kandi iyo cylinder ubwayo muyitangira ubuntu nayo igomba kugurwa…isanzwe y’icyuma igera hafi muri 40,000 frw kuzamura…ku buryo usanga bigusaba nibura 80,000 byo gutagirana kugirango ubashe koko gukoresha gas….Gusa ibi ntibivanaho ko hari abandi bashoboye kuyigura bakaba banayikoresha kuva cyera, ariko muri rusange umunyarwanda usanzwe ntabwo gas imuhendukiye.

    Mujye mubwiza abantu ukuri, kubita injiji sibo bituma batekesha gas.

    • Gasongo we, ibintu uvuze numvise nagira icyo mbivugaho nkoresheje imibare wakoresheje nubwo ntazi aho bagurisha amakara 7000frs keretse nimba ari incenga. Ugize uti amakara ingo zikoresha i kigali ni 14000frs, ubwo ni ukuvuga mu kwezi kumwe n’igice wavuze ko gas ya 17000frs imara bivuzeko urwo rugo rwaba rumaze gukoresha amakara ya 21000frs, ni ukuvuga ko mu gihe cy’amezi 15 ukoresha gas azaba yizigamiye 84000frs, nkuko wabyivugiye 80000frs niyo usabwa ngo utangire gukoresha gas, ibyo bivuze ko ukoresha amakara ahomba 84000, udashyizemo umwanya akoresha atetse cg yoza amasafuriya, udashyizemo imbabura za hato na hato waguze, utabaze umwanda wayo n’ahantu hanini atwara ho kuyatereka n’ibindi byinshi. Gusa icyo nasaba abacuruza gas borohereze abashaka kuzikoresha, mu buryo bwo kubafasha kwishyura ibyo bikoresho mu bice. Murakoze

  • Gaz ni sawa rwose ariko nkuko mahoro abivuze mu ntara irahenda rwose ntigura nkikigali nkubu i rwamagana 12kg ihagaze 20.000 bashoboye guhuza ibiciro byo mu ntara ni kigali byafasha cyaneee!!!

  • Ubundi Gaz yagakwiye guhenduka birenze uko turiho tubivuga kko ntibyumvika ukuntu tuvuga yuko tuyicukura yarangiza ikaduhenda kano kajyeni….usibyeko muri Africa umunya Rwanda ari mubaturage byoroshye kuriraho no kwijyizaho nkana Leta nikore ibyo ishinzwe mukorohereza umuturage ireke kujyira umuturage Intore mbere yuko yo iba Intore.

    • Tandukanya gaz methane na LPG ivugwa hano. Mujye mugabanya ubujiji, ibyitwa gaz byose siko bicanwa mu gikoni !

  • Ahubwo c ko mwavuze uko ikora ntimuduhe contact yaho twabona izi gaz zigezweho zifite icupa ribonerana?

  • Inkoko itora uko umunywa wayo ungana njye nkoresha Gaz koko kuva 2011 gusa hariho ishyiga 1 nkuko waba ukoresha imbabura 1 iryo shyiga rigura 12000 muri NAKOMATI MARKER YA MIKA.Gaz y’ibiro 6 uko wateka kose ntiyabura kumara ukwezi pe tujye tuvuisha ukuri so ugura ivide ya 6kg =20000frw,ishyiga rya 12000frw regulateur ya 7600frw cable ya 5600 ukagura na Gaz ya mbere ya 6000frw yose hamwe gutangira 51000frw nyuma ukajya ugura Gaz ya 6000 buri kwezi ibi mbabwiye niko mbikora kdi turi umuryango w’abantu 5

Comments are closed.

en_USEnglish