Digiqole ad

Ku nshuro ya 5 abaganga bo muri UK n’u Budage baje kuvura Abanyarwanda

 Ku nshuro ya 5 abaganga bo muri UK n’u Budage baje kuvura Abanyarwanda

Itsinda rigizwe n’abaganga 34 b’inzobere zivuye mu Bwongereza (UK) n’u Budage (Germany), kuri iki cyumweru bahawe ibikoresho bizakoreshwa mu kubaga indwara y’amara n’ubusembwa bw’uruhu, bahita berekeza ku bitaro binyuranye bazakoreramo mu Ntara z’u Rwanda.

Kuri Minisiteri y'Ubuzima bumvikanaga uko akazi kagiye gukorwa ahantu hatandukanye
Kuri Minisiteri y’Ubuzima bumvikanaga uko akazi kagiye gukorwa ahantu hatandukanye

Umwe mu baganga bakora mu nzego z’ubuzima mu Bwongereza, witwa Dra yabwiye Umuseke ko ibyo bagiye gukora bizaba bitandukanye, bakaba bazanye ubunararibonye bwabo.

Yavuze ko bavuye abantu benshi ubwo bagenzi be baheruka mu Rwanda, ngo mu gihe cy’icyumweru bazamara bazaba bamaze kuvura abantu benshi.

Dra wari ugeze mu Rwanda bwa mbere, yagize ati “Ni ubwa mbere mpageze, ni igihugu cyiza, nagikunze, nzagaruka, ntibisanzwe, ni igihugu cyiza cyane.”

Pastor Ntavuka Osee washinze umuryango Rwanda Legacy of Hope akaba anawuyobora, uyu ukaba ariwo ugira uruhare mu kuzana aba baganga no gushakisha abaterankunga, avuga ko iki gikorwa ari ngarukamwaka kikaba kigamije gutera inkunga ibitaro mu rwego rw’ubuvuzi no mu burezi.

Yavuze ko hazanwa abaganga n’ibikoresho byifashishwa mu kuvura abarwayi, nyuma bigasigara ku bitaro.

Ati “Uyu mwaka navuga ko utandukanye n’iyindi, twazanye ibikoresho byinshi, tuje gufungura ishuri (Training Center) aho abaganga bazajya bihugurira i Rwamagana.”

Uyu muryango Rwanda Legacy of Hope, ukorana n’abafatanyabikorwa bo mu Bwongereza no mu Budage, muri uyu mwaka bazanye ibikoresho bifite agaciro gasaga miliyoni 85 hatabariwemo amafaranga yatanwe mu kubigeza mu Rwanda.

Pastor Ntavuka Osee washinze Rwanda Legacy of Hope unayiyobora
Pastor Ntavuka Osee washinze Rwanda Legacy of Hope unayiyobora

Pastor Ntavuka avuga ko ibikoresho byazanywe bizajyanwa mu bitaro bya Rwamagana, ibyinshi bifite agaciro ka miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibindi bikoresho bizajyanwa ku bitaro bya Kirinda, Kigeme, na Nyamata, ariko ngo hari n’ibindi bizajyanwa mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK).

Ibikorwa nyamukuru aba baganga baje gukora, ni ukubaga indwara y’amara bita ‘Hernie’, ndetse bazanavura abafite ubusembwa bw’uruhu bazabagirwa muri CHUK.

Ntavuka avuga ko umuganga wari kuzabaga indwara y’umwingo ataje, ariko ngo hari abandi baganga babiri biyemeje kuzaza mu mwaka utaha gukora icyo gikorwa.

Izi nzobere zaje zahuguye abaganga i Rwamagana mu bijyanye no gukoresha ibyo bikoresho, ndetse bishobora kuba ari ubwa mbere abaganga babibonye, nyuma bakazashyira mu bikorwa (practice) ibyo babigishaga.

Mu myaka itanu ishize, abaganga bo muri UK no mu Budage baza muri iki gikorwa cy’ubwitange no gufasha, ngo bamaze kubaga abantu 350, ubu kuri iyi nshuro ngo bazajya babaga abantu 10 buri munsi ku bitaro byo mu Ntara, nibura mu minsi irindwi bakazaba bamaze kubaga abantu 560.

Ku bijyanye no kubaga abantu bafite ubusembwa bw’uruhu (plastic surgeon), Ntavuka avuga ko habazwe abantu 150, kuko ngo abaganga baje inshuro eshatu bakajya babaga abantu 50 mu cyumweru.

Muri rusange ngo iki gikorwa kimaze kugendwaho n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 2,8. Uyu muryango, Rwanda Legacy of Hope kandi ngo utanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Kamonyi ku miryango 300 itishoboye buri mwaka.

Abarwayi bose bavurwa ku buntu, kandi ngo iyo imiti ibaye ikibazo ku ndwara iyi n’iyi, bafasha Minisiteri gushaka indi.

Iki gikorwa ngo kubera ko hagiye gufungurwa ishuri i Rwamagana, aba baganga bashobora kujya baza kenshi mu mwaka aho kuba rimwe nk’uko byari bisanzwe.

Baje gutanga umusanzu wabo mu kuvura Abanyarwanda
Baje gutanga umusanzu wabo mu kuvura Abanyarwanda
Bavana ibikoresho bizifashishwa mu bubiko bwa MINISANTE
Bavana ibikoresho bizifashishwa mu bubiko bwa MINISANTE
Ibikoresho by'ubuvuzi byajyanywe mu bitaro bitandukanye
Ibikoresho by’ubuvuzi byajyanywe mu bitaro bitandukanye
Uyu ni DRA wageze mu Rwanda bwa mbere akahakunda cyane
Uyu ni DRA wageze mu Rwanda bwa mbere akahakunda cyane
Hari ibyajyanywe mu biato byo mu Ntara
Hari ibyajyanywe mu biato byo mu Ntara
Ibikoresho byatanzwe kuri iyi nshuro bifite agaciro ka miliyoni 85 z'amafaranga y'u Rwanda
Ibikoresho byatanzwe kuri iyi nshuro bifite agaciro ka miliyoni 85 z’amafaranga y’u Rwanda
Abaganga bavuye muri UK no mu Budage baje kuvura mu Rwanda bari kumwe na bamwe mu kazi ba Rwanda Legacy of Hope
Abaganga bavuye muri UK no mu Budage baje kuvura mu Rwanda bari kumwe na bamwe mu kazi ba Rwanda Legacy of Hope

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Uyu munyamakuru azi gukora inkuru neza kabisa!Irasobanura ibintu neza bikumvikana! wow abo baganga tubahaye ikaze kd turabashimiye ubwo bwitange. Pastor Osee nawe Nyagasani aguhe umugisha!!!

  • Ibi nabyo byerekana ko tukiri inyuma,Kandi bikerekana amanyanga ya leta na Binagwaho.

  • gusa ndagaya minisante kubona abantu baza gufasha barangiza bakanikorera ibikarito koko!! ubutaha mujye mubashakira man power biragayitse pe

  • Imico iratandukana, abanyaburayi n’abandi bazungu muri rusange bamenyereye kwikorera, guterura rero kuribo nibisanzwe, ahubwo ushatse kubatwaza ngo ujye imbere bagushorere mwabipfa, uba ubasuzuguye. Ni nko kuvuga ngo ugiye kumuha umwanya muntonze kumurongo nka bank nahandi ngo abanze, biramubabaza cyane, uba umufashe nka invalide cg uwamugaye.

    S.

    • Ntanubwo bizera abirabura baba bafite nubwobako bahita babirigisa.

  • Ahubwo baje kutwigiraho ! nuko nta kuntu mwabigenzura, abaganga babarimo nibo bacye, ni aba baje kwimenyereza umwuga ni ukuvuga stagiaire, huuu

Comments are closed.

en_USEnglish