Digiqole ad

Mporana intimba y’uko nahemukiye umusore twari tugiye kurushingana

 Mporana intimba y’uko nahemukiye umusore twari tugiye kurushingana

Umugore ubabaye

Basomyi ba Umuseke, ndi umugore ubyaye gatatu umwana wanjye w’imfura afite imyaka 10, ariko mpora nicuza icyatumye mpemukura umukunzi wanjye wa mbere twari tugiye kurushingana.

Mu by’ukuri umusore twari kurushingana ubu nkeka ko yafashe icyemezo cyo kutazongera gukunda ukundi, kuko yumva ko namuhemukiye, n’uyu munsi ntararongora.

Haburaga iminsi itatu ngo turushingane n’umukunzi wanjye, twarimo dutegura ubukwe bwo mu mategeko (civil wedding ceremony), ariko umukunzi wanjye muri bya bihe byo kwirukanka muri shuguri zijyanye n’ubukwe yakoze impanuka, agira ubusembwa butandukanye harimo no kuba yaracitse amaguru yombi.

Mu by’ukuri naramukundaga, gusa ibyo byago kubyakira mu mutima wanjye ngo nemere gutegereza ko azakira naragerageje ndananirwa, nkamusura ariko bigeraho umutimanama wanjye unyemeza ko tutagomba kubana ndamureka.

Bidatinze nahise mbona abandi bahungu baza kunsaba urukundo, umwe turabana ubu tubyaye gatatu umwana w’imfura yacu afite imyaka 10.

Kugerageza gusiba muri jyewe ko nahemukiye umukunzi wa mbere byarananiye, ngerageza kujya mu masengesho ngo nsabe Imana imbabazi, ariko numva ko ntazababarirwa.

Rwose natinze kujya gusaba imbabazi uwo mukunzi wanjye wa mbere kuko n’ubwo akiriho ntinya ko umugabo wanjye ubu abimenye yakeka ko dusigaye dukundana, ikindi n’ubwo umugabo azi ayo mateka sinjya nifuza ko byaba ikiganiro mu rugo rwacu, mbifata nk’ibyarangiye ariko ari ukugira ngo niyibagize gusa byanze kumvamo.

Ese koko narahemutse ku buryo Imana itazambabarira? Umukunzi wanjye se ubu nyuma y’imyaka 10 namusaba imbabazi akazimpa? Muri uru rugamba se ndimo nakora iki kugira ngo umutima wanjye nzumve ko usubiye mu gitereko?

Ndabagisha inama kandi inama mumpa zaba ari ingirakamaro, mbaye mbashimiye Uwiteka abane namwe.

Umukunzi wa UM– USEKE.

 

UM– USEKE.RW

66 Comments

  • Imbabazi z’Imana zihoraho,uwo muhungu nimba yaragukundaga byukuri,azakubabarira,ugomba kwemera ukuri kwibyabaye,n’umugabo wawe ukamubwiza ukuri,iki nicyo gihe Imana ishaka kubabohora mwese,vugana n’umugabo wawe,umubwire ukuri,uko wumva ibintu,nakwumva azagufasha kandi Imana izabana nawe.courage,Jeff

  • Imana yo yamaze kukubabarira kuko ntitekereza nkatwe kandi kandi n’uwo mukunzi wa1azakubabarira

  • Njyewe ndagusetse cyane kuko ntagahunda ugira kubeshya ngo murakunda ari kumunwa gusa!ndatekereza nuwo muri kumwe ntakwizere kuko agize akabazo gatoya wamujugunya!Wakundaga amaguru yacitse se cg wakundaga umuntu?ndatekereza niba warakundaga umuntu we aracyariho nuwo mubana abuze ijisho cg urutoki wamuta ukajya kureba ubyujuje!Imana yo itanga imbabazi kuko idahwanye natwe abantu ariko ujye wicara wigaye ntukongere no kuvuga ngo yari umukunzi wawe kuko wakundaga ibyo afite ntiwakundaga umuntu!muri make wakundaga pochette ifunitse umuntu kuko we aracyariho!!!nsabiye umugabo wawe nawe yicare aziko atagufite!!!

    • Ariko kuki abantu bakunda gucira abandi urubanza no kubaciraho iteka? Urubanza yicira ko rumuhagije wamuhaye inama yagusabye cg ukayihorera ariko ntumwongerere umutwaro!!

      • Majyambere urakabije umutwaro afite urimo urawongera kubera iki humura Imana irababarira sinzi impamvu utagira amahoro muri wowe kandi yararangije kukubabarira !tekana Yezu aragukunda impuhwe ze ni nyinshi cyaneeeee zirenze imyumvire yacu !guhemuka siko gupfa
        gira amahoro niwumva wasaba imbabazi uwo muvandimwe uzabikore atanakubabariye imbere ya Nyagasani waricujije uzagende amahoro

    • Majyambere sigaho. Uyu mudamu yagusabye inama ntabwo yagusabye kumusesereza.

      Madamu guhemuka byo warahemutse ariko amazi yarenze inkombe kuko nta réparation y’ikosa wakoze yashoboka. Gana uwo munyabwago by’umubiri umusabe imbabazi kandi urusheho gukunda uwo mubana ubu kuko ariwe mugabo wawe. Nyuma yo gusaba imbabazi, wazihabwa utazihabwa uzahite uzahite wumva ko ubabariwe noneho wubake urugo rwawe ureke kwicira urubanza.

      Imana ikubabarire kandi uwo mubana ubu abyumve kuko nawe yabigizemo uruhare iyo ataza kugukunda kandi nzi neza ko yari azi uko byagendekeye uwa mbere ibi byo ntuba ubyicuza. Uba wenda usaziye iwanyu cyangwa warasanze uwo wagukundaga impanuka ikamubera ubusembwa.

  • Majyambere uyu muntu wimucira urubanza kuko mibuzima tubana duhora dukosa tunakoserezwa .ahubwo Imana ishimye kuko yibu

    tseko yahemutse kandi akaba yiteguye cg aka agisha Inama yuko yabigenza ngo x umve ko aruhutse .dore jye Inama namuha yambere nategure umugabowe barikumwe maze amubwira icyiri kumutima .kandi avugeki yenda gusaba Imbabazi uwambere .kuko ntiyata uwo babyaranye 3ngo ajye kuwambere nubwo yamubabarira .ajye amusabe imbabazi yitwaze abantu nkababiri uwambere yaba aziko arishuti yuwo mugabo uwakabiri ibe ishutiye bwite maze bajye kumusore wa mbere amusabe imbabazi nizereko rwose hazavamo umusaruro

    • Kubibwira umugabo ni ukubyitondera!!

  • Ntucike intege z’uko uwo muvandimwe wo haruguru abigenje. Inama nziza n’ukubwira uwo muri kumwe ikibazo ufite,Imana yo niba ibyo uvuga ubikuye ku mutima yarangije kukubabarira,kandi ku bw’intege nke za muntu ntibikwiye ko waba ruvumwa. Uwo mwakundanye bwa mbere nawe azakubabarira, ariko uzatere intambwe yo kumwegera, umugabo wawe nawe niba azaba yarabyakiriye neza azaguherekeza kandi ubucuti bukomeze. Uwo wa mbere nawe uzaba umubohoye anashake undi nawe yubake urugo ave mu bwigunge wamusigiye. Imana ibashoboze

  • Imana ihe umugisha abagira inama nziza abandi,ababacira imanza bo Imana ibabarire!!!

  • Icyambere ndabanza nkubwire kutita kurucantege uwo muntu agushizeho ibyo ni ukugucira urubanza ariko nawe byamushikira kandi ibyo wakoze nundi wese yabikora.
    Nyemerera njyewe ndakugira Inama itandukanye niyo Abandi bakugiriye yokubibwira Umugabo wawe kuko ushobora kubimubwira ugasanga bizanye Umwuka mubi njyewe ibyo nkubwira mbifitemo inararibonye.Rero wowe niba wunva warabuze amahoro egera Umukozi w’Imana umugishe Inama kandi umubwize ukuri azagufasha agusengere kandi inama azakugira ariyo uzakora kuko ashobora gutumiza uwo warumukunzi wawe noneho akabahuza ukamusaba imbabazi cyangwa azagusengera ibyo bintu bikubuza amahoro bazashyira.Ikindi nkubwira nuko wababariwe nimba warasabye imbabazi.
    ariko egera umukozi w’Imana arabigufashamo.Ni Pasteur SEBINEZA félix ukeneye indi nama nagufasha Nuro yanjye0788500062.Imana iguhe amahoro.

    • Ni Apotre Liliane!!!!! hahahahaha!!!!!!nta muntu utanga icyo adafite.

  • SHA NJYE MBONA URI UMUHEMU CYANE KUKO NUBWO UVUGA KO WAMUKUNDAGA ARIKO SIKO BYARI BIRI,GUSA IMBABAZI Z’IMANA ZIHORAHO ARIKO INGARUKA Y’ICYAHA YO NTABWO ZIBURA,N’UMUGABO WAWE NTABWO UMUKUNDA.

  • Ego ko, ngo waramukundaga ?! Ko agihari se kuki ubu utakimukunda ? Ubwo se umunsi wakoze accident ugacika amaguru yombi, umugabo wawe agahita ajya gushaka uwujuje ingingo zose, uzumva ataguhemukiye, wamuha imbabazi se agarutse kuzigusaba nyuma ya 10 years ?

    Reka, igitsina-gore nta rukundo kigira uretse abantu bari naif nibo bemera ko ngo bakundwa. Gusa icyo mbemerera muri objective mu bijyanye n’icyo mwifuza.

  • UMVA NTAWE BITABERA NAWE IYOBIZA KUKUBAHO NAWE YARIKWIGENDERA KUKO NTURIPFURA CYANGWA BUCURA MUBAKOZE IBYO WAKOZE SI NUMVA NIMPAMVU BIGUMA KUKUVUNA KUKO BIRASANZWE UBWO SIWE IMANA YARI YARAKUGENEYE KUKO NIYO AZA KUBA MUZIMA HARIGIHE BITARI GUKUNDA BURI WESE AFITE URUBAVU RWE IMANA YAMUREMEYE AHUBWO HANGAYIKISHWA N’URUGO RWAWE EJO UTAR– USENYA NGO URI MWIBYO .IRYO NITERABWOBA RYA SATANI NGUKOMEZE UHANGAYIKE WERE KWIHANA IMANA YISANGE WICISHIJE BUGUFI IZAKUBABARIRA NTABWO URUSHA IBYAHA IGISAMBO KUMUSARABA KDI CYARABABARIWE.

  • Yesu ati utarakora icyaha abe ariwe ubanza kumutera ibuye!!

  • Humura kdi ukomere,Aba Gatorika turi mu mwaka w’Impuhwe z’Imana,usibye ko zihoraho,Muvandimwe wigira ubwoba,Impuhwe z’Imana zirahari,kdi watangiye kuzinjiramo ,igihe ufata umwanya wo kwibuka ko wakoze icyaha,ndetse ukanagisabira imbabazi ku Mana,Ubwo rero washobojwe kwegera Imana ukayisaba imbabazi,Uzegere nuwo muvandimwe (umukunzi wawe wa mbere)wature umusabe imbabazi.kdi azaziguha,cyane cyane ko uvuga ko wabanje no kujya umusura agikora iyo Axident,ariko integenke z’umubiri na kamere bikakuganza,Humura rero ibyo wakoze nundi wese yabikora cyeretse udafite umubiri
    Ku bijyanye n’umugabo wawe rero uburyo azabifata,niba nta kindi wikekaho nyuma y’ibyabaye,ganiriza umugabo kuri ngingo,biri mahire kubera ko uvuga ko anabiziho,nta mpamvu yo kubimuhisha,ariko ntuzahirahire ngo umubwire ko ufite umukunzi wa mbere wanze kukuvamo,uramenye utazisenyera.Uwo wakunze kdi wahisemo nuwo muri kumwe,uwa mbere byareshuwe nta kundi.

    UMUGAMBI
    Nyuma yo kugirana ikiganiro n’umugabo wawe,uzanamusabe muburyo buciye bugufi,ko mwazajyana mugasura kanaka ntuzahingutse iryo jambo ry’umukunzi wawe wambere.cyeretse niba uzi neza ko umugabo wawe ari Sociable.kdi adakomeza ibintu,aho ho wamusangiza ubuzima bwawe bwose mbere yuko mubana.
    2.icyakabiri ari nacyo cyakabaye icyambere ni ugusenga ubishishikariye bitari bimwe byo kwigana abandi,ugasaba

    Imana kugukomeza,kdi natwe turagusabira.
    3.uwo wita ko yari umukunzi wawe wambere rwose ntuzamwange,ibyabaye byarabaye,uzamukunde Ku rugero rw’inshuti n’umuvandimwe wawe muri Nyagasani.azabe inshuti y’umuryango,ntuzamukunde Ku rugero rw’uko yakubera umugabo,Oya!umugabo waramubonye ugomba kumukunda kdi ukamwubaha.
    Ndangije ngusabira muri iri sengesho rya DAWE URI MU IJURU.n’isengesho rikuru Yezu yahisemo kwigisha intumwa ze.Imana ikurinde.

    • Muvandimwe Nyamwasa inama utanze ndagushyigikiye 100% kandi ukomere ku Mana yacu ihorana Urukundo n’Impuhwe.John.

  • Umva nshuti, humura wi gira ubwoba niba warasabye Imana imbabazi yo yarangije kukubabarira, kuko ibyo wakoze nundi wese yabikora. kandi nkeka ko iyo uza kuba ari wowe wagîze accident,ahari we hari nigihe yari kukureka ubutazongera no kugutekereza. humura rero wikwicira urubanza, kandi abakubwira NGO uza bibwire
    umugabo wawe, ubihorere kuko byakurura ibabazo hagati yanyu akekako utamukunda ntanicyizere umufitiye ugasanga bikuviriyemo ingaruka mbi utaretse n’ abana bawe, pray your God, otherwise Imana iguhe umugisha!

  • Humura nta cyaha na kimwe ufite uri umwere kuri ibyo byo guhemuka wishinja; uwo muntu wakunze icyo gihe yari afite amaguru uwo ubona ubu atayafite si wa wundi wakunze wari ufite uburenganzira bwo kumusezeraho kuko nta masezerano mwari mwakagiranye haba imbere y’Imana cyangwa imbere y’amategeko. Nanjye ndi uwo musore sinakubaraho icyaha ahubwo ninjye wari kukubwira ko wakishakira undi ubwo niko Imana yari yabyemeye ko nikorera uwo musaraba. Naho rwose humura ntukajye wishinja ibyaha utakoze! uri umwere ntuzagire n’icyo ubwira umugabo wawe mwikomereze urugendo rwanyu rw’ubuzima ukunde umugabo wawe niwe Imana yakugeneye murere neza abo Yabahaye ureke ibyo Sekibi agushukishaakuvangira mu bitekerezo, si wowe gakiza k’uwo muntu Imana ye irahari nibona bimukwiriye izamushakira undi si wowe uri muri iyi si wenyine.

    • Niba waramukundaga noneho mugirere impuhwe umufashe uko ari kuko urukundo mwakundanye rwari rwarageze kure

  • Genda umusabe imbabazi kandi wivug ngo umugabo abimenye. Ubu se ahantu hose ujya arahamenya? Kujyayo 1 se waba uciye inka amabere? Gusa uzirinde ntimuzasambane.

  • Njyewe ndumva usa nufite agatima ko gusambana n,uwo mutype wa!!
    Ko numva se ntakibazo kirimo umuntu niba yaragize impanuka ukabona ko utabyihanganira ugahitamo gushaka undi mugabo nta cyaha kirimo keretse niba waramwangiye ubusa gusa, mbere yo gusashaka undi mugabo ndibaza ko wamusezeye icyo gihe warikumwereka ko bitagishobotse kandi nibintu byumvikana nawe yari kubyumva . ubu rero niba udashaka gusambana urakurikira iki kuruwo muntu wabandi koko wifitiye ibibazo… tuza wubake urugo rwawe niba udashaka ibibazo!!

  • IHANGANE IMANA YAMAZE KUKUBARIRA,IBINDI NITERA BWOBA RYA SATAI.

    • sha rero burya ntarukundo ugira,ubwose iyaba ariwowe wakoze impanuka akakwanga waribubyakire ute?niba warikunyurwa nabyo nawe ubwo yaranyuzwe.niba kandi waribuzababare byiteka nawe niko bimeze ishyire mumwanyawe hanyuma wicire urubanza

  • Imana ni inyembabazi yarakubabariye pe. Gusa ndibaza umuntu atakwiba ubuhemu yagiriye mugenzi we, arinayo mpamvu biguhoramo. Kdi suko yatinze gukira ahubwo nuko yari abuze ingingo ze!! birababaje pe! ariko azakubabarira niba we yaragukundaga by’ukuri, kdi ujye unamusengera nawe azabohoke Imana imucire inzira. Komera, gerageza kubyakira. Bibere isomo abagira urukundo ruri materiel. True never end!!!

  • Imana ni inyembabazi yarakubabariye pe. Gusa ndibaza umuntu atakwibagirwa ubuhemu yagiriye mugenzi we, arinayo mpamvu biguhoramo. Kdi suko yatinze gukira ahubwo nuko yari abuze ingingo ze!! birababaje pe! ariko azakubabarira niba we yaragukundaga by’ukuri, kdi ujye unamusengera nawe azabohoke Imana imucire inzira. Komera, gerageza kubyakira. Bibere isomo abagira urukundo ruri materiel. True love never iend!!!

  • no, nta mpamvu yo kubura amahoro mu mutima kandi ibyo wakoze warabanje kubitekerezaho, tuza rero kandi n’Imana uyisabe imbabazi izakubabarira, nawe urumva ko ntayandi mahitamo wari ufite wikwicuza rero, ahubwo tuza wubake urugo rwawe rukomere.

  • Kutabana n’umuntu mwakundanye si ubwa mbere si n’ubwanyuma bibayeho mu isi. Hari n’ukunda umuntu ukize yakena akamureka; hari n’ukunda ufite akazi yashoma akamureka; hari n’ukundi umukobwa yatwita akamureka; hari n’ukunda umuntu yafungwa akamureka. Muri make ndakwereka ko ubwo ni ubuzima bwo kuri iyi si n’intege nke za muntu wikunda. Byakubabye byaba no ku bandi yewe n’ubu hari abo bibaho. Niba nawe nibura uranabyicuza. Birashoboka ko atari we wari waragenewe kubana nawe kuko iyo aba we iyo mpanuka wari kumunambaho. So, remords ntizabura ariko ntacyo ziri buhindure kubyabaye. Icyo wakora ubu ni ugushaka amahoro yo mu mutima ukareka gukomeza kwicira urubanza. Ukwiye ariko no kwisuzuma ukamenya koko impamvu nyayo yaguteye kumwanga. Ese koko ni ubumuga cyangwa se ubumuga wabugize urwitwazo wari warabuze uko ubivamo? Impamvu mvuga kwisuzuma ugapima urukundo rwawe n ukugirango utazakomeza kugira urukundo conditionnel rukunda umuntu kubera icyo aguha, kubera uko asa, kubetra aho akora, kubera ibyo atunze … kuko ibyo byose birashira. Ariko ndanibaza kuki byagufashe imyaka 10 yyose ngo wumve ko wahemutse?

    Kubabarira k’uwari umukunzi wawe rero wikwibazaho kuko ni ikibazo udafitiye igisubizo. Niba koko wumva ko wahemutse kora ibikureba ibye nawe ubimuharire. Ashobora kukubabarira cyangwa ntakubabarire bizaterwa n’imbaraga z’umutima we. Ariko ngirango icyo ukeneye si uko akubwira ngo ndakubabariye twongere twibere inshuti. Icyo ukeneye ni ukumbwiza umutima wawe ko wicuza ibyo wamukoreye ukaba umusaba imbabazi ko wamutereranye ko wamuhemukiye ko wamukomerekeje. Ntukeneye kwisobanura kuko nta bisobanuro ufite. Icyo ukeneye ni ukwibohora nawe ukamubohora kuko nkeka ko nawe hari byinshi wangije muri we.

  • Jyewe inama nakugira ni ugushaka impuguke mubijyanye n’imitekerereze (Psychologue) akagufasha kuko ndumva ari ikibazo k’imitekerereze gishobora kukugiraho ingaruka zikomeye

  • muvandimwe nkunda, Imana itubabarira amakosa yacu ititaye kuko tumeze! warahemutse kuba waranze umukunzi wawe kuko yagize ubusembwa, gusa uzatere intambwe umusange umusabe imbabazi azaziguha . umutima wawe uzaruhuka aruko wamusabye imbabazi

  • reka kwicira urubanza gutyo,kuko nta cyaha njye mbona wakoze.warukiri mugihe cyo guhitamo uwo muzabana nta ndahiro warenzeho.ubu she ngiye kubana numukobwa twakipimisha ngasanga arwaye cg ari njye rwaye duhagaritse ubukwe hari uwaba akoze icyaha? kuko nta sezerano twaba twakagira buri wese yaba afite uburenganzira bwo guhagarika umushinga igihe hari impamvu.ikuremo izo mpagarara wiyubakire urugo rwawe kereka Niba hari icyo warubiziranyeho n’Imana ukaba warabirenzeho.Atari ibyo simbona impamvu y’urwikekwe ufite tuza.

  • Better late than never.
    Uzagawe gutinda ntuzagawe guhera.

  • wa mudamu we ntakosa ufite, ibyo majyambere n’abatkereza nkawe ntibiguce integer nta cyaha wakoze kuko ntimwari mwagashakanye, iyo akora impanuka mwamaze kurahira mu murenge wabwirizwaga kumugumaho kuko yari umugabo wawe. ku bwanjye numva ntakosa wakoze rwose. uzajye kumusaba imbabazi icyo nzi uzasanga yaraziguhaye, umugabo wawe muzabiganire nibwo atazajya agukeka, ahubwo mufatanye no kujya musura iyo ncuti yanyu.

  • Ijyewe ndumva uri munzira nziza Imana yo yarakubabariye.ariko bwiza ukuri umugabo wawe murikumwe ko ushaka ko agufasha ukajya gusaba imbabazi umukunzi wawe wambere kuko wamuhemukiye kandi yari mubihe bisaba urukundo rudasanzwe hanyuma ukamuhemukira ndetse ukabimwereka uhita ushaka undi mugabo.niba uwo murikumwe azakumva kandi azaguha agaciro kuko ufiteumutima wicuza kandi wihana kandi nukuri azakumva,nuwambere azakubabarira kuko yarabyakiriye ahubwo niweho ubura.Imana igukomeze nshuti yajye.

  • jyenda musabe imbabazi niyo ataziguha wenda umutima wawe waruhuka

  • Ewana be kugukanga ntacyo wahemutseho. imana niyo izi uko tuzaba nuko yuzamera , ukeka ko se itarizi ko uzabana nuwo mubanye , cyangwa kubana kwanyu byiyitunguye , kandi n’inzira bizanyuramo yari iyizi.
    Hari nubwo uwambere yarangije kukubabarira ukaba utabizi. uzamusabe imbabazi nawe niba aziko umuntu apanga imana igategeka azaziguha, ariko nawe ube siriyasi ntugahinduke uwo we niyo yacika inkoresho niwe wawe iteka ryose akiriho.

    • yahemutse ubwo yagendaga adsezeye none yibutse kuvuga impamvu nyuma yimyaka icumi? bible iti>urukundo rwihanganira byose niba warananiwe accident c! ahhhhaaa urukundo ruragoye<izo ningaruka zuko utubahirije amasezerano y'urukundo,cyokora ubwo wibutse ko wakosheje uzasabe imbabazi sibyo

  • DADA AMAHORO YO MUMUTIMA ARAGORA NTAGURWA NTANICYO WAKORA NGO UYABONE USIBYE IMANA DADA IYATANGA .

    NTABWO WABONYE ABANJYANAMA BAFUFASHA MUNTANGIRIRO ZOKUREKA UWO MUKUNZI WAWE WAMBERE KUKO NAWE HARI IGIHE YABONAGAKO MUTAKIBANYE ARIKO ABURA UWABIMUBWIRA KANDI UHARI UTARASHAKA UNDI .

    NAKUGIRA INAMA YUKO WAGANIRA N’UMUGABO WAWE MURI KUMWE UBU MUBYARANYE 3 UKAMUBWIZA UKURI UTI NAFASHA UMWANZURO WOKUBANA NAWE NARINFITE UNDI KANDI WAVUZEKO NAWE ABIZI KO YARAHARI UKABA UKENEYE KUBOHORA UMUTIMA WAWE KUKO BIGUCIRA URUBANZA NYEMERERA MUKUNZI WAJYE NDUHURE UMUTIMA WAJYE KUKO URUSHYE AZAKUMVA KANDI NAJYE NAKUGIRA INAMA YO KUJYANA N’UNDI MUNTU W’IMANA KURUWO WAMBERE KUKO UKURI GUCA MUZIKO NTIGUSHYA YABAFASHA MWEMBI IMITIMA IKABOHOKA KANDI URIYA WAMBERE ASHOBORA KUBA YARAMAZE KWIYAKIRA KUKO ICYO UDAFITIYE IGISUBIZO URAKIREKA. IMANA IBIGUFASHEMO UZATUBWIRA UKO BYARANGIYE HAMWE NO KUBISENGERA .

  • Mbere yo gusaba Imana imbabaza uzabanze uzisabe uwo wahemukiye ndavuga uwarumukunzi wawe,naziguha azakubohora no ku mana nayo izakubabariara kdi nuzongera no kwibaza niba Imana yaba yarakubabariye bizikora wumve ubohotse,kdi burya GUKOSA SI IKOSA,IKOSA NUKUTEMERA IKOSA

  • rwose ndumva ibyiza wazasaba imbabazi uwo mukunzi wawe wa mbere nakubabarira uzabohoka
    courage kandi uzabanze usenge mbere gutangira icyo gikorwa,njyewe ndumva kubibwira umugabo wawe atari ngombwa

  • yewe muko utumye nzinukwa abakobwa bose pe.njyewe ndi pour na majyambere pe.kuko nkubu uwo mugabo mubana agize accident wamuta da.maze ukaza unyoberaho.sha nagustressa nawe ukumva pe

  • Mbere humura imana irakuzi GS ndababwiza ukuri ko mwese mumucira urubanza nwe byabageraho kuko isi ntisakaye imvura yamunyagiye mwe yaza aramahindu! so icyo nakubwira ngenda umusabe imbabazi kd nimana yamaze kukubabarira wikwita kubavuga ibyo bashaka kuko agahinda kinkoko kamenywa inyingi warayemo ntawuzi agahinda kawe uko kangana ese nkubaze majyambere na ndi nkawe batagira umutima wamuntu kuki mutagenda NGO mushake abafite ubumuga mugasha abazi nuko c muba mwerekanye iki?? bs mujye mugira umutima abatse inama ntago yarabasabye kumubwira ububi bwe kuko ariyizi kurumwe….

  • sha uzasabe imana imbabazi izaziguha kuko imbabazi zayo zizahoraho iteka ryose,maze uzagende usabe nuwo mukunzi wawe imbabazi ahasigaye nah imana.gs inama nagira ibitsina byombi mujye mwirinda guhemuka ejo uyazicuza tena

  • Imana ihorana imbabazi ntugacike intege jyenda usabe uwo muhungu imbabazi ubundi ujye gusaba imana imbabazi izaziguha,ark guhemuka nibibi ntimuzongere haribenshi bafite akababaro nkako kuko bagiye bahemukira urukundo rwabo nyarwo bagakurikira iby iyisi nyuma bagasanga aeubusa

  • Humura kdi usenge utuze ubwire IMANA uko wiyumva uyisabe ubutwari n”amahoro mu mutima. Impuhwe zayo z’igisagirane izigusesekazeho nukuri. Usabe imbabazi uwo mukunzi wawe wa kera ukoresheje inama imwe ikunyuze mu zo aba bavandimwe beza bakugiriye.Rwose azakubabarira.

  • Nonese jye ko ntakibazo mbona, kubibwira umugabo wawe ngo bigende gute? umwibutsa se ko wari ufite umukunzi wakundaga! be sereous ubimbwiye ndumugabo wawe nakwasa urushyi, utekerezako umugabo yishima iyo yumvise abakurongoraga kera? uba umukomeretsa nubwo ntakundi yabigenza

    Inama yange. Ntakosa wakoze siwowe wamuciye amaguru nimpanuka yabaye, kandi wari ugifite amahitamo yandi, wari utarasezerana, nonese nkubaze mbere yuwo(wacitse amaguru) ntawundi mwigeze mukundanaho kowe utamuvugase. Ntago warigushyingirwa ikimuga kimeze gutyo ureba.
    Niba ukimutekereza agaciro wamuhaga uzakomeze ukamuhe mwibanga ryawe wenyine pana kubyinjizamo umugabowawe kuko ibyumuhisha nibyinshi cyane wisuzumye neza

  • Ariko se niba uwo uvuga ko yari umukunzi wawe yarabashije kwakira ibyamubayeho no kwiyakira, utekereza ko kumuhinguka imbere bitamusubiza inyuma? Ni ibyo gutekerezaho neza,kugira ngo utazamutunguza ibizakorohereza umutwaro ariko we bikamwongerera intimba.

  • Guhemuka ko warahemutse kuko wamuretse mugihe yaragukeneye cyane ngo abashe guhangana n’ibibazo yararimo byo kwihanganira ibimubayeho.Ariko kugira intege nke byaba kuri buri wese.
    Intambwe wateye yo kwifuza imbabazi z’imana ninziza ariko yesu yaravuze ngo icyo muzaboha mw’isi no mw’ijuru kizaba kiboshye. Byaba byiza rero usabye imbabazi uwo musore kugirango akubohore nawe yibohore kuko buriya araboshye. Uburyo byakorwa ni ugusenga imana kandi ugashaka umukozi w’imana ufite ubunararibonye akakuyobora.Umugabo kubiimubwira byaguturukaho ukurikije umubano mufitanye n’icyo abiziho. Hubaka icyizere. Komera kandi courage.

  • Ese wakundaga uwu mosore, cyangwa wikundiraga ibyari hagati y’ayo maguru yacitse?

  • Ariko mwimucira urubanza pe!! kandi nzi ko abamuciriye urubanza namwe byababaho. icya mbere ntacyamuzirikaga kuri uwo muhungu wagize ibyago. iyo amuta baraseseranye kubana mu bibi no mu byiza nari kubyumva. ariko hariya bari batarasezerana. yari agifite uburyo bwo kubireka rwose ayo mahitamo yari ayemerewe. ari wowe naho wakunda ute wakwifuza kubana nuwamugaye koko muri iki gihe amaboko y’umwe atagihaza urugo muri ikigihe;??? ikindi kandi umugabo ku mugore yashatse ni protection, icyubahiro, si za je t’aime gusa namaturu. njyewe uyu mubyeyi ndamushyigikiye. niba muri we yunva yarakosheje nashake uburyo yasaba imbabazi uwo yataye ariko kandi ndamwumva pe!!!

  • Byaba byiza ugiye muri pariki y’akagera ukigaburira za ntare baherutse kuvana muri afrika yepfo zikakurya zikagutanyaguza nibwo njye numva imana nuwo wita umukunzi wambere bakubababarira kuko nawe waba wumvise uko ububabare bubiha.Naho ibyo utubwira ni amahomvu ahubwo buriya uwo mugabo murikumwe nawe utangiye kuluhaga nokumusesemwa ariko wabuze impamvu zokumureka bityo urimo wiha impamvu zokudatuma wicira urubanza ngo uzamureke nawe witwaje uwambere. Ntasoni ngowaramukundaga ngo nananubu uracyamukunda? ahubwo bakujyane indera wa ngegera we. Ubwo se wowe uwaguca amaboko yombi umugabo murikumwe akaguta nyuma akavuga ko yagukundaga wabyemera??

  • Mu gusama ibi byose tukwandikira uzirikane ko buri wese areba ikibazo cyawe mu ndorerwamo ye, no mu nkovu ze iyo azifite. Kugucira urwo gupfa rero cg kukugira intungane ntubitinde ho.

    Ubundi mu byo tukwandikira ukuremo kimwe, gifite ibintu bitatu, ariko ubwo nange ndebeye mu ndorerwamo zange: Imana ni inyembabazi, ikibazo cya past ntikigukururire ibindi muri present and future (ndashaka kuvuga kubibwira umugabo wawe cyangwa kutabimubwira ukurikije uko musanzwe muganira, ariko ibyiza ni ukubimubwira), bibaye bishoboka akaba ariwe wakugira inama icyo gukora kugira ngo n’ingaruka cg urwikekwe biveho.

  • Icya mbere numva nakwandika aha ni uko ibyabaye hashize igihe kinini ku buryo niba uyu mudamu yasabye Imana imbabazi yarazihawe. Ikindi ni uko uriya musore agomba kuba yarakubabariye tayari nyuma y’icyo gihe cyose. Niba yaragukundaga agomba kuba yishimye kubona ko washatse ukaba ufite urugo kandi atakubereye umutwaro mu buzima. Kuko hari abantu bakora accident kuriya bakanga kuba imitwaro kubo bakundana bakabasaba kwishakira undi. Ubundi iyo mutarashakana nta gihango muba mufitanye, ushatse kubivamo abifitiye uburenganzira. Icyangombwa ni ukubikora mu buryo bwubahishije undi. Rero humura Imana yarakubabariye. Uwo musore nawe uzamusure umusabe kukubabarira niba atarabikora kugirango ugire amahoro.

  • Ndumva nta kosa rikomeye wakoze pe!! Igihe wumvaga ubwo busembwa utabwihanganira ntiwari kubana nabwo kuko wari kuzahorana remors kandi wamukunze atameze gutyo wikwirenganya uzamushake umusobanurire kugira ngo utuze ikindi witonde utisenyera

  • Kuki Paster akubwira ngo uzasange umukozi w’Imana kandi ari we?aguhaye number ye ariko uzitonde.nge Inama naguha nuko ushaka uwo musore wahemukiye kuko bikigucira urubanza umusabe imbabazi kukubarira byo nubwo bigoye ariko ntekereza ko azabikora, nubwo kubibwira umugabo wawe muri kumwe bigoranye ariko ni ikibazo yumvise ko wagiyeyo atabizi kdi wavuze ko azi ayo mateka ntago yakugirira ikizere Imana yo ibabarira umuntu akimara kwicuza nta gushidikanya rero ko wamaze kubabarirwa.gusa ibyo ukora byose ugire ubwenge

  • uzasure uwo wa mbere umusabe imbabazi muri mwenyine mwikingiranye mucyumba kandi muryamye muburiri bumwe muniyoroshe ishuka imwe. azakubabarira kandi nawe uzaba wiboshye ubohotse. ariko mwagiye mubandwa mugaterekera ko bitanga umutuzo?

  • uzabandwe ujye unaterera nibwo uzababarirwa

  • Muvandimwe hari ibintu bidashoboka. Tekereza gucika amaguru kubera umugore yarangiza akagutera utwatsi. Amaze gucika amaguru niho wagombaga kumwereka ko umukunda. Mukajya museka umutera ububyara mwibukiranya ukuntu byagenze. Ngurwo urukundo. Arinjye najya kumureba mubwihisho. Tukaganira. Niyo yaba adashaka kunyakira nakora ibishoboka byose tukabonana kandi tukaganira. Kuko waramuhemukiye cyane. Ubworero nimumara kubonana no kuganira incuro nyinshi uzagaruke nkubwire icyo wakora. Ndibuka ko muntambara ya90 na94 habayeho ibyo bibazo ariko byarangiraga aruko babanye akaramata. Ex umusore yacitse amaguru yombi noneho umukunzi ati tuzabana ntakabuzq umisore ati nazakumarira iki? Umukobwa ati tuzabaho. Umusore amubera ibamba. Umukobwa ati ntera inda noneho kuko urukundo rwacu ntirwarangiriraho umusore aranha kuberako atashakaga kugora umukunzi we. Ariko umukobwa yaranze nyuma amazz kutwara inda yuwo musore Imana yabahaye Imigisha myinhyi cyane. Barakira babana akaramata.

  • niba wumva warabuze amahor koko, ugomba kujya gusaba imbabazi uwo wahemukiye kugirango ubone kubabarirwa n’Imana niko amabwiriza yo kwihana no kwayura no kubabarirwa abitegeka. Ndabisubiramo uzarinda upfa utabonye amahoro niba utagiye gusaba kwaturira uwo wahemukiye kandi ukanamuzaba imbabazi. gira bwangu rero.

  • IGISEKEJE NI KIMWE NUKO MBONYE HARI ABNTU BENSHI BAVUZE NGO NTAKOSA WAKOZE KDI NTAWE UTARIKORA?! REKA BOSE MBABWIRE IKI “UBWINSHI BW’AMAKOSA NTIBUBUZA IKOSA KUBA IKOSA NIMUSHAKA MUBE MURI BENSHI GUTE MWAKORA IRYO KOSA NTIBIMUZA KUBA YARAHEMUTSE” ICYAKORA NIBA KOKO UHAMANYA N’UMUTIMA WAWE KO WAHEMUTSE INZIRA NI IMWE RUKUMBI NUGUSANGA UWO WAHEMUKIYE MUKINYABUPFURA UKAMUSABA IMBABAZI KANDI SINGOMBWA KUBIGIRA UBWIRU CYANE CYANE KO NTAWUTABIZI NIBA IMINSI WIVUGIYE YABURAGA NGO MUSHYINGIRWE ARUKURI.

  • Jyewe ndabona uyu mudamu atakiryohewe n’ urukndo arimo none atangiye kwibuka urwo yahozemo n’ uyu mukunzi we wa mbere. namugira inama yo gusaba Imana imbabazi kandi akayisaba gukunda cyane uyu bari kumwe kuko niko filime yangiye, nakomeza gutekereza uriya wa mbere ndetse n kujya kumusaba imbabazi ashobora kuizsanga yaguye mu busambanyi, kuko uriya we aracyamubona n’ umugore we niba nta wundi mugore arashaka. ngaho namwe nimushushanye kubonana muri babiri gusa nyuma y’ imyaka icumi, kandi haraburaga iminsi itatu ngo bakore ubukwe, murumva koko byarangirira aho? namwikuremo cg se azashake abantu bairi, batatu bajyane gusaba imbabazi arikondumva umugabo bari kumwe atabyakira neza!!!

  • Heheheh!!!
    Yarakubabariye , kuko tubarongora tubazi. “Muri banja iyo biri” Uri umugore agomba kugufata nk umugore .
    There is a saying : (Treat lusuffer as lusuffer if not it will come back)Araziko muri ikibi gikenewe mu buzima , ntugire ingorane azo , kandi yamaze kubabarira .Iki(Nkoporoye), nimuye uyu yavuze ugisome , ugisubire, kuko kizogufasha muri kazoza , ndetse kiguhe n ingufu zo kuja gusaba ico kigorwe !!!

    I AM PUNISHMENT OF GOD.
    IF YOU HAD NOT COMMITTED GREAT SINS, GOD WOULD NOT HAVE SENT
    A PUNISHMENT LIKE ME UPON YOU . (Genghis Khan) Umusi mwiza rero mushikanje !!!!

  • Njye ndunva ibyo wakoze aribisanzwe ntagikuba cyacinse. Maze hari nabajugunya abobakundanye cyangwase abibashakanye kuko nabonye abandi bagabo bafite cash kanswe wowe mutari mwagasezeranye. Iyo umwanga mwaramaze kubana byewe namategeko niho narikugucira urubanza. Ahubwo wowe uri umwanamwiza uracafite agatima kokumwibuka. Hari ababyakira bakegera bagakomeza urukundo iyo icutizabo zihuye nibibazo nkibyo, ariko hari nabandi bibanira bakabivamo. Inama nakugira nukujya umwegera ukamufasha mutubazotumwe narumwe kuko umuntu wabuze amaguru yombi atabura ibibazo. Gusa nanone ukabikora muburyo bitaguteranya numugabo wawe.

  • Mbanje gushimira Kavamahanga ni umugabo niba utarashaka Imana izakunezeze rero bavandimwe abavuga ngo ntakosa ntimuzi ibyo muvuga byambayeho usibyeko jye ndi muzima nubwo mubwonko ,nu mutima ndi igisenzegeri ntabintu bibi nkibyo njye rero yansinze nabuze umubyeyi nafataga nka murumuna w`Imana KURINJYE KUKO INAMA nziza kuriwe ibyishimo Mana weeeee gusa muvandimwe Imana sinkatwe yarakubabariye ukibitekereza .ntuzabibwire umugabo wawe ikindi uzitonde utazamusubiza ibuzimu ngo urasaba imbabazi kuko njye niyo mpuye nuwanjye umutima,ibitekerezo birancanga ibihe,imyaka tubatwarataye ndetse nimvune zumutima Mana niwowe ugira neza njya ubana nisi yawe Amen

  • ntuzasambane nawe kdi usibye nibyo nikindi cyaha cyose uzakirinde Imana ni urukundo muvandi

Comments are closed.

en_USEnglish