Amajyepfo – Mu kibaya cy’ahitwa kwa Yezu Nyirimpuhwe mu nkengero z’umujyi wa Ruhango kuri iki cyumweru cya mbere cy’ukwezi hongeye gukoranira ibihumbi by’abaje gusenga biyambaza impuhwe za Yezu. Iki kibaya kimenyerewe ku kuba hari abazana indwara bagakira nyuma bakazana ubuhamya butandukanye bw’ibyiza Yezu yabakoreye baje kuhasengera. Kuri uyu wa karindwi Gashyantare hari hakoraniye Abakirisitu bagera […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 5 Gashyantare Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwategetse ko umwe mu baregwa, mu rubanza rwo kunyereza mazutu yari igenewe gukoreshwa ku mukino wa CHAN i Huye, arekurwa by’agateganyo undi agafungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko hari ibimenyetso. Aimable Rwabidadi umutekinisiye wa Minisiteri y’Umuco na Siporo wari ushinzwe gukurikirana […]Irambuye
Peter Kibisu w’imyaka 23 usanzwe ukora akazi k’ubukanishi, aherutse guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu akanica umukobwa ukomoka muri Uganda, Elisabeth Nnyanzi w’imyaka 31, wabaga mu Bwongereza akora nk’umunyamategeko, yakatiwe igifungo cy’imyaka 27 muri gereza. Elisabeth Nnyanzi yishwe anizwe kugeza apfuye mu mwaka ushize nyuma yo kwanga kuryamana na Kibisu. Ibi bikaba byarabereye iwabo wa […]Irambuye
Kuri iki gicamunsi nibwo Abanyarwanda 104 babaga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) nk’impunzi batahutse baza mu Rwanda bakiriwe mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira muri Nyabihu. Iyo bageze mu nkambi bahabwa ibikoresho n’ibiribwa bizabafasha mu gihe cy’amezi atatu. Umuyobozi w’inkambi y’agateganyo ya Nkamira, Straton Kamanzi yabwiye Umuseke ko abo Banyarwanda bageze mu nkambi ku […]Irambuye
Ashingiye ku ngaruka yatewe no kunywa, gucuruza, no gutunda urumogi, Dushimirimana Emmanuel, uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko, arakangurira ababikora kubireka. Uyu musore utuye mu kagari ka Nyankurazi, mu murenge wa Kigarama, ho mu karere ka Kirehe, yabivuze ku itariki 3 Gashyantare mu gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu mikwabo Polisi y’u Rwanda yakoze ahantu […]Irambuye
Nubwo Polisi y’igihugu cy’Ubuhinde yatangaje ko yamaze guta muri yombi abagabo batanu bakoreye urugomo abanyeshuri bakomoka muri Tanzania ndetse umwangavu umwe bakamukuramo imyenda, abandi banyafurika bavuga ko muri iki gihugu ubwoba ari bwose ku mutekano wabo ko isaha n’isaha bashobora guterwa. Aya mahano yabaye ku cyumweru ubwo umukobwa ukomoka muri Tanzania wiga mu mujyi wa […]Irambuye
Itsinda ry’abantu batemera Imana muri Kenya baravuga ko bakorewe ivangura rikabije nyuma y’aho bagerageje ibishoboka ngo idini ryabo ryemerwe mu mategeko ariko Leta ikanga kuryandika. Babwiwe ko bangiwe kwandikwa ku bwo kwanga ko byabangamira amahoro n’umudendezo by’igihugu. Itsinda ry’abantu 60 bavuga ko batemera Imana, banditse basaba ko umuryango wabo wemerwa mu mwaka ushize. Muri Kenya […]Irambuye
Ibagiro ray Kibirizi mu murenge wa Rubengera, riranengwa ko ririmo umwanda ukabije aho usanga babagira hasi, abakora akazi ko kubaga basa nabi ndetse n’aho babagira hari umwanda uvangavanze w’amaraso n’amayezi bikivanga n’inyama. Inyama zo mu ibagiro ngo zogerezwa mu muyoboro ujyana amazi akoreshwa n’abaturage, ubuyobozi buravuga ko bibabaje ariko ngo bigiye gukemurwa burundu. Hafi y’ibagiro, […]Irambuye
*Impungenge hari izishingiye ku buziranenge bw’imodoka zizasimbura iza ONATRACOM, *Ubwiyongere bw’igiciro kuko iyo Sosiyeti izaba igamije ubucuruzi binyuranye n’uko ONTRACOM yakoraga, *Leta ivuga ko yabyizeho mu buryo buhagije, ariko ngo nta tike ya make izaba ihari, buri wese azajya yishyura angana n’ay’undi, *RFTC yemerewe kuzakorana na Leta ikagira imigabane ingana na 48% hatabayeho ipiganwa. Ku […]Irambuye
*Yashimiye Nzamwita Vincent Degaule uyobora FERWAFA ku kuba yaragize uruhare mu gutegura neza irushanwa, *Amakipe yahabwa amahirwe yaratashye asezerewe, bivuze ko urwego rw’umupira rwazamutse, *Amavubi ngo yakinnye neza n’ubwo atageze kure, *Kuba CHAN yarabereye mu Rwanda ngo byazamuye agaciro kayo, abaza gushakisha abakinnyi babaye benshi. Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Zambia, Kalusha Bwalya yashimiye cyane […]Irambuye