Digiqole ad

Umuseke watoranyije Abakinnyi 11 beza n’umutoza ba CHAN 2016

 Umuseke watoranyije Abakinnyi 11 beza n’umutoza ba CHAN 2016

Abakinnyi 11 beza muri CHAN 2016

Igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina iwabo mu bihugu (CHAN), cyaberaga mu Rwanda kuva tariki 16 Mutara 2016, gisojwe mu byishimo byinshi, kuri DR Congo. Meschak Elia wayo ni we watowe nk’umukinnyi w’irushanwa, anahembwa nk’uwatsinze ibitego byinshi (4). Umuseke watoranyije abakinnyi 11 ibona ko babaye beza kuri buri mwanya, muri CHAN 2016.

Emery Bayisenge yatsinze igitego gifungura irushanwa
Emery Bayisenge yatsinze igitego gifungura irushanwa

 

Umunyezamu: Lay Matampi (DR Congo)

Uyu musore w’imyaka 27 usanzwe akinira Darling Club Motema Pembe FC, ni we wakinnye iminota myinshi muri iyi CHAN, iminota 600, kuko yakinnye imikino yose y’ikipe ye (6).

Uyu kapiteni wungirije wa DR Congo afashije igihugu cye gutwara CHAN ku nshuro ya kabiri, dore ko na 2009 ari bo bari bayifite.

 

Ba myugariro:

Abakina iburyo (right back): Mohamed Youla (Guinee)

Uyu musore ni we wari ufite imyaka mike (19) mu ikipe ye yose. Yahawe amahirwe yo gukina imikino myinshi, dore ko yakinnye iminota 510 mu mikino itanu.

Uyu musore usanzwe ukinira AS Kaloum FC (club yarushaga abakinnyi benshi muri CHAN) nubwo ari myugariro, yashoboye gutsinda igitego kimwe muri bibiri bishyuye igihugu cya Tunisia mu itsinda ‘C’, bibahesha itike ya 1/4.

Uyu musore yakomeje gufasha ikipe ye ya Guinea itahanye umwanya wa kane muri iyi CHAN.

Abakina ibumoso (Left Back): Joyce Lomalisa (DR Congo)

Afite imyaka 23 akinira ikipe ya AS Vita Club. Uyu ni imwe mu nkingi za mwamba zihesheje DR Congo igikombe, kuko nubwo ari myugariro, yashoboye gutanga imipira itatu yavuyemo ibitego (assists), harimo n’uwo yahaye Elia Meschak ku gitego cya kabiri muri bitatu batsinze Mali ku mukino wa nyuma. Lomalisa yakinnye iminota 527 mu mikino itanu  y’ikipe ye muri CHAN 2016.

Myugariro wo hagati: Bayisenge Emery (Rwanda)

Uyu musore w’imyaka 21 akinira APR FC, ni we watsinze igitego cyo gufungura irushanwa. Uyu biravugwa ko yashimwe n’abashinzwe gushaka impano nshya z’abakinnyi (scouts) baturutse ku mugabane w’Uburayi na Asia. Yafashije u Rwanda kugera muri 1/4 bwa mbare mu mateka yarwo, mu marushanwa ya CAF y’abakuru.

Undi ni  Joel Kimwaki Mpela (DR Congo)

Ni umugabo w’imyaka 30 (niyo yanditse ariko abamuzi mbere bavuga ko ari umugabo mukuru). Ni we ukomoka muri Congo Kinshasa rukumbi ushobora kubanzamo muri TP Mazembe asanzwe akinira. Uyu yakinnye iminota 510 mu mikino itanu. Umukino atakinnye muri iyi CHAN, ni uwo Ibisamagwe bya DR Congo byatsinzwe na Cameroun, umukino wa nyuma mu matsinda. Uyu kapiteni wa DR Congo, yayoboye ikipe ye kugeza ku gikombe.

 

Abo hagati: Lassana Samake (Mali)

Ni umukinnyi wo hagati wugarira w’imyaka 24 usanzwe ukinira Onze Createurs FC yo muri Mali. Uyu musore, yakinnye iminota 540 mu mikino 6 yose ikipe ye yakinnye muri iyi CHAN2016. Uyu musore yafashije igihugu cye kugera ku mukino wa nyuma, aho baje gutsindwa na DR Congo.

Yao Serge N’guessan (Cote d’Ivoire)

Ku myaka 22, akinira Amadou Diallo FC yo muri Cote d’Ivoire, ni we wari kapiteni w’igihugu cye. Uyu wafashije ikipe ye kubona umwanya wa 3 muri iyi CHAN2016, yakinnye iminota 480 mu mikino itanu. Biravugwa ko ashakishwa n’amakipe y’i Burayi nka St Etienne na Marseille zo mu Bufaransa.

Abo hagati baca ku ruhande rw’iburyo (Right Winger): Elia Meschak (DR Congo)

Uyu ni umusore w’imyaka 19 gusa. Yamaze kugurwa n’ikipe ya TP Mazembe imukuye muri Don Bosco FC. Ni we wabaye umukinnyi w’irushanwa nyuma yo kuritsindamo ibitego byinshi kurusha abandi (4), harimo bibiri yatsinze Mali ku mukino wa nyuma, bityo afasha igihugu cye kwegukana CHAN ku nshuro ya kabiri. Uyu yakinnye imikino yose DR Congo yakinnye (6), akinamo iminota 527.

Abaca ibumoso (Left Winger): Hertier Luvumbu (DR Congo)

Uyu musore w’imyaka 24 asanzwe akinira AS Vita Club. Yakiniye DR Congo imikino itanu, ariko itatu muri yo yabaye umukinnyi w’umukino (man of the match). Aha harimo n’umukino wa 1/4 batsinzemo u Rwanda, akaza no kuwuvunikiramo. Ikipe ye bagiye guterura igikombe bambaye imyenda yanditseho ngo : “Tugituye Hertier Luvumbu”.

 

Ba rutahizamu: Bolingi Johnathan Mpangi (DR Congo)

Uyu ni rutahizamu wa TP Mazembe w’imyaka 22. Yashoboye gutsinda ibitego 3 mu minota 520 yakinnye mu mikino itanu. Ni we rutahizamu rukumbi DR Congo yagendeyeho mu irushanwa ryose, kugeza atsinze igitego cya 3 mu byo batsinze Mali ku mukino wa nyuma, bityo DR Congo itwara CHAN2016.

Ahmed Akaichi (Tunisia)

Ni rutahizamu wa Esperence de Tunis w’imyaka 29. Uyu yatsinze ibitego bitatu mu minota 363 yakinnye mu mikino ine. Yafashije igihugu cye kugera muri 1/4.

Systeme yo gukina ni 4-4-2.

Umutoza w’irushanwa: Florent Ikwanga Ibenge wa DR Congo

Meschak Elia ni we watowe nk'umukinnyi w'irushanwa
Meschak Elia ni we watowe nk’umukinnyi w’irushanwa
Joel Kimwaki Mpela kapiteni wa DR Congo
Joel Kimwaki Mpela kapiteni wa DR Congo
Johnathan Bolingi arwanira umupira na Emery Bayisenge bitwaye neza muri iyi CHAN
Johnathan Bolingi arwanira umupira na Emery Bayisenge bitwaye neza muri iyi CHAN
Ahmed Akaichi wa Tunisia
Ahmed Akaichi wa Tunisia
Lay Matampi wa DR Congo
Lay Matampi wa DR Congo
Florent Ibenge umutoza w'irushanwa
Florent Ibenge umutoza w’irushanwa

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • mwagerageje pe kandi biragoye cyane.
    kuko hari abakinyi beza muri teams za Guinea Mali Morroco Nigeria na Tunisia bakabaye kurutonde!

  • Ahandi yego ariko Bolingi ntacyo yatweretse muri iyi CHAN ka nkuko mubyivugirwa niwe RDC yagendeyeho mu irushanwa ryose rero kuri njye mbona arushwa na Ernest SUGIRA w’u Rwanda wagendeweho minota mike yakinnye kuya Bolingi nawe yatsinze 3.

  • Ntimugashyiremo Amaranga Mutima Ubwo C Emery Mumushiriyemo Iki!Arusha C Comarra,arseny Camara,,,!Bose Baramurenze!Yego Luvumba Azi Umupira Ariko Muhe Agaciro Sekou Koita Wa Mali!

  • Erega aba bacongolais betu barakomeye ntiwapfa kubambura umupira.baba barariye ikijumba hahaha

  • Jye nakoresha syteme 4-1-3-2 umuzamu ni Lay Matambi, myugariro ni Ombolenga Fitina, Joel Kimwaki, Rwatubyaye Abdoul, Joyce Lomalisa, Casseur ni Serge Yao imbere hakajya Elia Mershark, Samake ndetse na Hertier Luvumbu ubundi izamu nkariha Sugira na Ahmed Akaichi

  • ebana ikipe niyo uretse kwa EMERY BAYISENGE NAHASHYIRA RWATUBYAYE

  • muri team rwanda ntacyo batweretse!!!!!

  • bolingi wapi kbs,afazali erneste sugira

Comments are closed.

en_USEnglish