Kuri uyu wa kane tariki 18 Gashyantare, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ibyavuye mu kizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye (A Level), abanyeshuri 60 405 bangana na 89,2% ni bo batsinze ku buryo bazabona impamyabumenyi. Olivier Rwamukwaya Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, ni we watangaje aya manota, yavuze ko muri abo batsinze, abagera ku 37 […]Irambuye
Nyuma y’umusaruro mwiza mu mwaka w’amasezerano ushize, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Johnathan McKinstry agiye kongererwa masezerano y’undi mwaka mu ikipe y’igihugu Amavubi. Ibi bije nyuma yo kugira umusaruro utari mubi. Muri uyu mwaka ushize. Mu mikino 12 aheruka gutoza mu marushanwa yose, yatsinzemo inshuro zirindwi, anganya kane, atsindwa rimwe gusa. Uyu mutoza yashoboye kugeza Amavubi […]Irambuye
Uwizeye Diogene ni kavukire wo ku Ruyenzi, agace gatera imbere cyane mu bijyanye n’inyubako muri iyi minsi, gahereye mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi. Avuga ko hari uduce tw’inkengero za Centre ya Ruyenzi tukibangamiwe no kuba mu icuraburindi ryo kutagira amazi meza n’amashanyarazi, ndetse ngo abaturage baho ntibimerewe kugurisha ubutaka kuko ngo aho […]Irambuye
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Tanzania, Augustine Philip Mahiga uri mu Rwanda, nyuma yo gusura akanasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatusti, yavuze ko urwibutso rwa Jenoside ari isomo n’umwarimu ku batuye Isi, asaba Africa n’amahanga kujya basura uru rwibutso. Ku isaha ya saa kumi z’umugoroba irenzeho iminota mike, nibwo Minisitiri Augustine Mahiga yari ageze ku Rwibutso […]Irambuye
Abaturage bo mu kagali ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma baturiye ahubakwa agakiriro k’Akarere, bahangayikishijwe n’imyaka yabo yangijwe n’itaka ryavuye ahubakwa aka gakiriro. Imitungo yangiritse y’abaturage irimo imyaka mu mirima, imirima ubwayo n’inzu ziri hafi y’ahari kubakwa agakiriro k’akarere ka Ngoma. Ni mu kagari ka Cyasemakamba hepfo gato ya Stade Cyasemakamba. […]Irambuye
Umuyobozi w’umudugudu wa Gitwa mu kagari ka Mataba mu murenge wa Rubengera, avuga ko we n’abandi babiri batowe tariki 8 Gashyantare 2016 ngo bayobore imidugudu, ubu bahozwa ku gitutu n’abayobozi b’Umuryango FPR Inkotanyi mu kagari no ku murenge babasaba kwegura, bamwe ngo bareguye. Uyu muturage avuga ko tariki ya 8 Gashyantare, yitabiriye amatora nk’abandi baturage, […]Irambuye
*Ruyenzi abenshi bahajya kuko hegereye Kigali, *Hari abahatuye babyaje umusaruro iterambere ryazanywe n’abimukiira Ruyenzi ni agace kari hakurya y’umugezi wa Nyabarongo ugabanya akarere ka Kamonyi n’Umujyi wa Kigali, abahatuye bavuga ko iterambere ryazanywe n’abimukiira ryatumye ubutaka buhenda cyane kugera aho igiciro cyikubye inshuro 60 ni ukuvuga 6 000% kugera ku 120 mu gihe cy’imyaka umunani […]Irambuye
*Umutangabuhamya Col (Rtd) Camile Karege yemeye ko yavuze iby’uburwayi bwo mu mutwe kuri Rusagara, *Col (Rtd) Camile Karege yanavuze ko Rusagara yatinze gufungwa, *Rusagara yavuze ko Col Jules yabeshye akavuga ko nta bucuti bwihariye bafitanye kandi bafitanye n’isano. Ngo bamenyanye muri 1981, *Rusagara yanenze Col Jules wamwise ‘Igisambo’, *Col (Rtd) Camile Karege yinjiye mu cyumba […]Irambuye
*Abaturage ntibavuga rumwe ku kamaro k’ifumbire mvaruganda, *Hari abavuga ko iyo uyikoresheje ukeza, ubutaha ushobora kurumbya, *Iyi fumbire ngo nta kibazo itera ahubwo isaba ko uwayikoreshe akomeza akuyikoresha. Mu Rwanda, gukoresha ifumbire mvaruganda ntibikunze kuvugwaho rumwe mu bahinzi, ari abavuga ko yica ubutaka, gusa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, kuri uyu wa mbere tariki 15 Gashyantare, yabwiye […]Irambuye
Nzaramba Edmond ukuriye Ihuriro ry’Urubyiruko rwa Gikiristu, (Christian Youth Forum) mu Rwanda, yemeza ko imyemerere ya buri wese itazamubangamira kujya mu ijuru, akavuga ko urubyiruko rwose rwa gikiristu rugomba guhuza imbaraga kugira ngo rugere ku iterambere no gufasha abandi kumenya Imana. Uyu muryango witwa ‘Christian Youth Forum of Rwanda’, (Ihuriro ry’Urubyiruko rwa Gikiristi mu Rwanda) […]Irambuye