Digiqole ad

Ngororero: Hari abavuga ko kwimura Abalimu byajemo ikimenyane

 Ngororero: Hari abavuga ko kwimura Abalimu byajemo ikimenyane

Ngororero

Mu karere ka Ngororero mu murenge wa Kabaya,  bamwe mu balimu bimuwe ku bigo byari hafi y’imiryango yabo bakajyanwa gukora kure kandi ngo nta bushobozi bafite kandi ngo nta mpamvu igaragara bahawe, bavuga ko bimuwe kugira ngo abalimu bamwe boroherezwe kuko ari inshuti z’abayobobora ibigo, gusa ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko hari ibintu bigenderwaho ngo mwalimu yimurwe.

Mu karere ka Ngororero
Mu karere ka Ngororero

Abalimu bahinduriwe ibigo bavuga ko abayobozi b’ibigo basaba ko abalimu bamwe bimurwa kugira ngo abo bafite ibyo bahuriyeho bahazanwe, ibyo bita korohererezwa ukava ku kigo wakoragaho kiri kure ukajyanwa hafi.

Bavuga ko kwimurwa bakajyanwa kure nta makosa bakoze cyangwa bazamuwe mu ntera, ikibyihishe inyuma ari icyenewabo, ruswa n’idini.

Umwe yagize ati: “Abalimu barazira abayobozi bariho bashaka korohereza inshuti zabo n’abo bafite ibindi bahuriyeho nk’amadini. Ubu baradutegeka ngo ugomba korohereza umuntu kubera ko bafitanye isano yakoraga kure twebwe bakaturushya ngo tube ari twe tujya kure.”

Tuyishime Jean Claude Umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Kabaya avuga ko igikorwa cyo kwimura abalimu cyakozwe ku nyungu rusange zo kongera umusaruro mu burezi.

Agira ati “Uwaba yararenganijwe yandikira akarere kakamurenganura. Ibyo twakoze byari mu nyungu rusange.”

Avuga ko abo binubira ibyo, ari abalimu batumva ikintu cy’impinduka. Ngo iyo bajyiye kwimura abalimu hari ibintu bine bagenderaho kandi ngo n’ubu ni byo bagendeyeho.

Mwalimu ngo yimurwa hagendewe ku bushobozi, aho umwalimu asabwa kujya kongera ingufu ku kigo runaka, imyitwarire itari myiza, korohereza abantu baba barabisabye bigaragara ko babikeneye, uregero ngo ni nk’umuntu ufite ikibazo cy’uburwayi cyangwa umuntu akimurwa kubera impamyabumenyi afite.

Kwimura abalimu ngo bikorwa n’abayobozi b’ibigo ndetse na ba nyirabyo n’ubuyobozi bw’Umurenge.

Mu murenge hari ibigo bishingiye ku madini n’ibya Leta, ngo abo bayobozi n’abahagarariye ayo madini baraterana, umuyobozi akavuga abalimu ashaka ko bimurwa n’impamvu yabyo, nyuma ubuyobozi bukabyigaho abo bubonye ari ngombwa bakimurwa.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Tuyishime ni umuryi wa ruswa, utamuhaye ni uko yabaye!

Comments are closed.

en_USEnglish