Digiqole ad

Episode 107: Brendah ahishuye uruhare rwa Se watumye batinda mu buroko

 Episode 107: Brendah ahishuye uruhare rwa Se watumye batinda mu buroko

Nelson -“Dorle! Ni iki cyabaye tutamenye gituma ma Bella atemera gusubira mu rugo kwa mabukwe koko?”

Dorlene – “Ahaaaa! Burya kuvuka k’umuntu biramukurikira mpaka, iyaba mwari muzi uburyo Brendah yavutse!”

Nelson – “Byose ndabizi Dorle! None se niyo mpamvu? Kuki se bije ubu kandi igihe gishize yari yarihanganye akakira ibyo adashobora guhindura?”

Brendah  – “Nelson! Erega humura ntacyo utaramenya!”

John – “Ko muduteye igishyika se bana banjye? Ngaho mutubwire.”

Brendah yikije umutima ubugira kabiri, yitegereza Nelson akanya gato amufata ikiganza tumenya ko agiye mu bihe bikomeye aravuga.

Brendah – “Nelson! Ngira ngo nakubwiye neza ukuntu navutse! Nibyo bikinkurikirana, Papa ni we watumye tuguma muri gereza kandi twari kuba twaravuyemo.”

Twese – “Yeeeeee!”

Mama Brown – “Ibyo ni ibiki se kandi? Yezu na Maliya weee! Ubwo se yabitewe n’iki?”

Pascal – “Ariko abagabo twaragowe! Ubu mugiye kubeshyera uwo mugabo rero ngo ni we wabafungishije kandi ari mwe mwizize? Ariko abagore n’amagambo…”

Brown – “Ariko Papa! Ahantu hose usubiza utabanje gutekereza koko? Ubu se uzi byaragenze gute? Cyangwa ubwo umunsi Kenny azaba abara ibyawe uzamucecekesha?”

Pascal – “Ahaaaa! Ubwo uzanye ibyo reka nicecekere da! Ubwo ushaka kumbwira ko ntari So! Ariko ntacyo…”

Nelson – “Ma Bella! Mbwira sha! Nguteze yombi!”

Brendah – “Urabizi ukuntu nakubwiye byose ndetse ntacyo nigeze nguhisha cyangwa ngo nkubeshye, nyuma y’urupfu rwa Bruce…”

Dorlene – “Oya wivuga iryo zina weee!”

Mama Brown – “Ihangane mwana wanjye, komera disi byarabaye kandi Imana itumye musohoka hariya ni uko ibafitiye umugambi.”

John – “Yoooh! Turakumva Mukaza! Ngo byaje kugenda gute se?”

Brendah – “Nelson, urabizi ko Papa yari inshuti ya Papa Bruce kandi urabyibuka ko ari na we wamufunguje igihe azira gushaka kukwivugana kubera njyewe, urabizi kandi ko yirirwaga atesha umutwe Mama ngo nkureke ariko nkanga.”

Nelson – “Ndabizi sha kandi nguteze amatwi!”

Brendah – “Sha buriya muri iriya minsi yari amfashe neza kuriya yagira ngo azanshimute anshyingire Bruce, gusa Bruce we ntiyabimenye kuko babipangaga ari Papa we na Papa, maze abijyamo ku giti cye yiyunga kuri ba Gasongo ngo icyo yashakaga gusa ni ukunkorera ibya mfura mbi akanyereka ko nibeshye.”

Mama – “Ahwiiiii! Mana yanjye ibyo ni ibiki?”

Nelson – “Ihangane ma Bella! Humura ngufashe ikiganza ngo wumve ihumure ryanjye!”

Brendah – “Papa amaze kumva ibya Bruce ni we watugambaniye, ajya kuvuga ko byose twari twarabipanze njye na Dorlene ndetse avuga ko mbere y’uko biba twamugishije inama tukamusaba n’ubufasha, ngo akatugira inama tukamwangira ahita ajya kuturega!”

Twese – “Yebaba weee?”

Nelson – “Ntibishoboka! Ubwo se koko Papa wawe ukubyara ni we watinyuka kuguhimbira ibyo byose? Habe n’agatima k’ububyeyi koko?”

Dorlene – “Uuuuh! Nelson, Koko nawe uzi uko yavutse washidikanya? Ibyo ni ibyerekana ko Papa we yamushatse kera ariko akamubura, ubwo se kuba yarabwiye Mama we akimutwite ngo azayikuremo ni uko yari amukunze?”

Nelson – “Yego disi! Mbega isi?”

Brown – “Oohlala! Mbega ibyago! Ubu koko nk’uwo namuhanisha iki baramutse bamumpaye? Nako ngo umubyeyi aba ari umubyeyi, none se Bre, komeza utubwire, ngo byaje kugenda bite?”

Brendah – “Papa yakomeje guhamya ibinyoma avuga ngo nyuma y’uko Police zidushatse zikatubura ngo bumvishe ko twafatiwe i Kigali. Burya bamaze kubabaza byose mukisohokera nyuma haje Umupolisi umwe w’inzobe wari uturutse i Gisenyi ahamya ko amakuru yayamenye kare ayahawe na Papa, ngo bakoze uko bashoboye kose badushakira kubura hasi no hejuru ariko baratubura ngo baje guhamagarwa bavuga ko twafashwe bazana dosiye y’icyaha dushinjwa.”

Twese – “Yooooooh!

Brendah – “Nyuma y’akagambane nta kindi badukoreye kitari dosiye itandukanye n’ukuri twavuze maze dukatirwa iyi myaka yose tumazemo, byamenyekanye ko turengana ari umwe muri ba bandi badushimuse bari baretse bakagenda wongeye gufatwa babubajije ibyo yakoze byose avuga ko yanafashe ku ngufu Dorlene, mu gushaka bamenya ko afunzwe barumirwa baturekura gutyo.”

Mama Brown – “Ayi Mana weee!”

Brendah – “Ntabwo rero nshaka kongera kurebana na Papa washatse ko mpfa ndi muto yabona nkuze agashaka kumpeza mu buroko.”

Brendah yakomeje kurira cyane arahogora, Nelson abonye byanze amushigatira mu gituza na we arambika ibiganza yubikaho umutwe akomeza kurira.

Nelson – “Ihangane ma Bella! Igihe cyo kurira kiri mu marembera! Nkundira wongera ukomere nk’uko utasibye kubinyereka.”

Brendah – “Nelson, mbabarira kuba amarira aza ni uko ndi iruhande rwawe, ntabwo naririra undi utari wowe!”

Twese – “Yoooooh?”

Nelson – “Urakoze cyane kuba untuye agahinda kawe kandi nzagutwaze byose! Ngaho komera kandi umfate unkomeze wumve ko navukiye wowe!”

Koko ako kanya Brendah yarahindutse tuyoberwa umuti Nelson amuhaye, niho naboneye ko urukundo ubwarwo ari umuti w’umutima amaze gutuza,

John – “Ntureba rwose ihangane Mukaza! Ubuzima ni uko bugenda ntawe uhora atarahogoye kandi ndizera ko utazongera kurira ukundi! Naho byo aho kugira ngo usubire iyo ku Gisenyi kwa So, wigire kwa Brown dore ni mu rugo.”

Pascal – “Ngo aze he? Oya ntabwo mushaka iwanjye abo nazanye banyeretse ko nibeshye, si uko bantereye umwana inda?”

Brown – “Ngo he? Ariko Papa koko uratinyuka ukavuga gutyo?”

John – “Rwose mucumbikire umwana, erega buriya ntawe umenya aho bwira ageze. Ubu se nari nzi ko Nelson ari umuhungu wanjye? Mama Brown se yari azi ko ndi musaza we, gira neza wigendere erega. Ubu se twashyira umwana mu maboko y’ibikoko?”

Mama Brown – “Si nk’ibyo byose se, ahubwo dutahe tujyane ujye kuryama uruhuke mwana wanjye!”

Dorlene – “Genda utuze uruhuke mwana wa Mama humura ni ejo ugashinga urwawe maze abakurwaniraga bagatonda bagusaba, nanjye reka njye gutangira ubuzima bushya niba nzabona aho mpera sinzi.”

Nelson – “Dorle! Twagusezeranyije ko turambuye ukuboko ndetse ko tutazagusiga, nuva gusuhuza ababyeyi uzaze ukomeza akazi, ubu ni njye usigaye warasimbuye Papa watse konji y’izabukuru.”

Bose – “Yeee?”

John – “Nibyo rwose! Inzira nayiharuye niharurira, ni byo byishimo nzajyana iwabo wa twese bana banjye!”

Dorlene yarishimye ndabibona ndetse na Brendah azana ibineza mu mutima, John arahaguruka Dorlene na we arahaguruka twese dusohoka hanze turabasezera. John yinjira mu modoka na Dorlene na Brown na we yatsa indi modoka bari bajemo, Nelson ahobera umukunzi we na we ajyana na bo turabapepera baragenda, bakimara kurenga nibwo twibutse ko hababaje ibyacu.

Nelson – “Eeeeh! Harya mwebwe mutaha he?”

Njyewe – “Nelson, nyine uko utureba uku natwe dufite ibibazo, aho twatahaga ubu nako ni inzira ndende!”

Nelson – “Yooooh! Mwihangane rwose gusa ntabwo niriwe mbabaza ibyo ari byo namwe murakuze muzi ko bibaho mu buzima. Ahubwo se ubu mbafashe iki?”

Njyewe – “Keretse wenda niba hano hafi waturangira inzu ya make twakodesha tukagura ibikoresho tugatangira kubaho bundi bushya ibindi byo kubimenya uzabimenya.”

Nelson – “Yooooh! Mbega isi tubamo, mwihangane rwose, naho ubundi rero hano mfite inzu y’ibyumba bibiri na solon, nta kibazo niba mwayikunda mwaba muyibayemo.”

Mama – “Yooooh! Twaba tugize amahirwe disi!”

Njyewe – “Ibyo byo! Uzi gusiragira ushaka inzu muri uyu mugi, ahaaaa!”

Mama – “None se iri he ngo tuyirebe?”

Nelson – “Muze mbereke iri hariya inyuma mu gikari!”

Twakurikiye Nelson maze atujyana kutwereke inzu tumaze kuyitegereza neza turagaruka Mama ahita amubaza.

Mama – “Ko tubonye ari nini se mwana wanjye ubu ntikoshwa!”

Nelson – “Oya mubanze muyibemo ibindi byo tuzaba tuvugana ikizima ni uko ubuzima bwanyu bukomeza, nubwo muri iki gihe ibintu bitoroshye n’amafaranga akaba yarabaye ingume ntawaza agusanga ngo uyamugurane cyane ko Daddy azi byose!”

Mama – “Yebaba wee! Urakoze bambe Imana iguhe umugisha!”

Nelson – “Ikindi kandi mujye muza dusangire hano ni murugo, mwisange ubu ntimugire ngo njye simbyungukiyemo! Ubu irungu me! Hehe na ryo!”

Njyewe – “Stareh rwose! Uri uwa So!”

Nelson yaduhaye imfunguzo ndetse aduha karibu aragenda njye na Mama dusigara tumyenyura ako kanya tuva mu rugo nsha ku cyuma nkuraho udufaranga tujya gushaka udukoresho ducye duke two gutangirana nka matora n’utundi.

Tuvuyeyo twarashashe turaryama dutangira ubuzima bushya kandi buhanda kubera guhunga icyaha cy’uwo nitaga Data!

Bwarakeye mu gitondo mbyuka butaratandukana ntangira gutekereza ubuzima tugiye kubamo ariko mbura inzira, gusa mfata umwanzuro wo kujya aho nacururizaga ibyuma by’imodoka nkanaziteranya niko kubaduka nditunganya nsezera Mama ndagenda.

Mu nzira nagendaga ndeba hirya no hino nikanga ubusa, nabonaga imodoka nkikanga ari Papa, si nzi ukuntu nabonye imodoka y’umukara isa neza n’iya Papa nirukira hepfo gato ahantu hari ikiraro nkihagera numva umuntu uvuze buhoro ngo: “Suuuuuuu!” Nahise mpindukira vuba ntungurwa no gusanga ari Gasongo.

Gasongo – “Genda buhoro utankangira amafi! Ntubona ko ndi kuroba!”

Njyewe – “None se uri kurobera mu ibase Gaso?”

Gasongo – “Urantutse, urantutse ngusongore nguhanure kuri etage nguce amaguru wo gakubite icupa mu mutwe we?”

Njyewe – “Mumbabarire rwose ntabwo mbatutse kandi ntabwo nzongera.”

Gasongo – “Ngaho rero niba ufite indobani nshyashya ntiza!”

Njyewe – “Ntayo nitwaje ariko ejo nzayizana turobe rwose.”

Gasongo – “Hhhhhh! Noneho ubu tubaye inshuti!”

Njyewe – “Rwose! Nkawe na Nelson!”

Nkivuga gutyo Gasongo yabatuye igikoni cyari kiri aho agiye kukimpandika mu birugu ibase yari ari kurobamo iramuteka amaguru nyabangira ingata niruka njye nkiza amagara musiga gutyo gusa nahise mbona ko ibyo ari byo byose yasaze byo gusara atari ukwisaza.

Nakomeje kugenda gake gake nsatira aho nakoreraga maze ntangiye kwinjira nikandagira ngeze ku kazu kari kegeranye nako nakoreragaho numva umuntu unsifura, mbona ni Bob ngenda musanga.

Njyewe – “Bob! Bite muvandi?”

Bob – “Ni wowe se? Ko mbona wananutse se nawe barayiguteye?”

Njyewe – “Inki se kandi?”

Bob – “Indobo! Uzi ko ari wowe utarabimenya! Christa ubu yanteye indobo nsigaye ngenda nyihetse n’ejo nayijyanye kuri stade gufana.”

Njyewe – “Hhhhhhhh! Umbabarire ntabwo ngusetse nta nubwo ndi muri mood yo guseka.”

Bob – “Ahubwo se udasetse wakora iki? Uzi ukuntu cya gihe Christa amaze kwivumbura akagenda nagurukanye moto yari agiyeho cya gisazi kikamfata ipantaro ngo kirashaka ko nkigurira gahuzamiryango akarinda arenga Man!”

Njyewe – “Hhhhhhhhh! Isekere wana buriya ni ukuguzanye nanjye umunsi umwe nzakwishyura kabisa, ko ntazamusubira imbere se! Ahubwo reka nze nanjye nzamubabaze birenze ibyo yankoreye.”

Njyewe – “Bob! Nawe wari warengeye jya wemera, wenda iyaba ari njye yasanze akikiye Sacha byari kumvikana.”

Bob – “Nagende! Ubu se njyewe nzi yirirwa mu biki iyo ntazi?”

Njyewe – “Mbabarira mu rukundo ndi umusimbura, ibyo rwose ntabyo njye mba niyiziye, ahubwo mbwira, nta muntu wanshatse aha kuva ejo!”

Bob – “Eeeed! Ahubwo uje ngusanganiza ibya Christa nibagirwa kukubaza, Daddy! Ko wabaye iciro ry’imigani hano bite?”

Njyewe  – “Ngo iciro ry’imigani? Gute se kandi?”

Bob – “Kuva ejo abantu benshi baragushatse ishyano riragwa ngira ngo wibye, none se wari wabonye ikihe kiraka gituma ushakishwa bene kariya kageni? Wari wanze kubishyura se?”

Njyewe – “Bob! None se wumvaga bavuga ko banshakira iki?”

Bob – “Ewana naba nkubeshye kabisa gusa wumve ko bagushatse bya nyabyo.”

Njyewe – “Noneho na n’ubu ni mbiri mbiri baracyanshaka?”

Bob – “Ntabwo mbizi gusa babaye bakigushaka wambwira nkakuguriza ukabishyura ubundi ukazaba uyanyishyura.”

Njyewe – “Bob! Nta kibazo wari ukoze ngaho reka ngere hariya nakoreraga ubundi ntahe!”

Bob – “Udakoze? Cyangwa ugiye kwimuka sha? Ahubwo se telephone yawe iri he ko idacamo?”

Njyewe – “Bro! ni birebire ahubwo reka mbe ngiye!”

Bob – “Wasakiwe sha! Ngaho caho nanjye mbe mfungura ino moteri ubwo nimugoroba ndaza kukureba mu rugo ujyane kwa Dovine!”

Nabaye ngikata ngo ngende numva ihoni inyuma yanjye ndikanga ndahindukira mbona ni imodoka nziza yari ihagaze aho, ikirahuri kimanutse mbona intoki ziroho impeta nyinshi ziri kundembuza nanjye nsubira inyuma ngenda nyisanga nkihagera ndunama nkubitana amaso n’umukobwa mwiza, nta wundi yari Sacha,

Njyewe – “Eeeeh! Sacha bite se?”

Sacha – “Hhhhhhh! Ese ni wowe? Harya bakwita Daddy?”

Njyewe – “Eeeeh! Murazirikana kabisa! Uzi ko mukibuka izina ryanjye!”

Sacha – “Sha Njyewe rero umuntu wanshiye imbere ntabwo njya mfa kumwibagirwa. None se habe no kumpamagara koko?”

Njyewe – “Ihangane rwose nagize…nako uyu munsi nari buze kuguhamagara rwose!”

Sacha – “Hhhhhhhh! None se wari kumpamagara ugiye kuza?”

Njyewe – “Nza he se?”

Sacha – “Mbega mwebwe! Kandi uyu munsi aribwo nabatumiye! Yaweeee!”

Njyewe – “Oohlala! Mbabarira Sacha! Rwose nari maranye iminsi utubazo gusa ubwo twibonaniye ukanyibutsa, Imana ishimwe.”

Sacha – “Hhhhhh! Ngaho rero amande ni ukuza! Saa mbiri mwese mbabone!”

Njyewe – “Ahubwo dore wa musore Bob wari uguteruye akorera hariya!”

Sacha – “Uuuuuh! Wow! Reka nze mparike musuhuze!”

Sacha yaparitse imodoka ku ruhande avuyemo abantu bose bari aho hafi barahurura baza aho twari turi, numva uwa mbere aravuze.

We – “Dore nguyu Daddy! Harya ni nde wamushakaga?”

Undi – “Eeeeh! Nguyu Wallah ni njye wamubonye mbere mutaza mumbwira ubusa!”

Yahise yiruka, ku mutima nti kambayeho ariko nihagararaho mbona Sacha arikanze ahita ambaza.

Sacha – “Uuuuh? Daddy, ko mbona biruka se bakuvuga!”

Njyewe – “Sacha, byihorere reka ahubwo twinjire mo hano dusuhuze Bob!”

Nta gutinya umukobwa mwiza Sacha yarunamye twinjira mu kazu ka Bob aho yari ari guhambura moteli ngihamagara Bob ako kanya numva inyuma yanjye…………………

 

Ntuzacikwe na episode ya 108 ejo mu gitondo

 

IKITONDERWA

UPDATED: Nk’uko twabibamenyesheje, iyi nkuru igiye kujya yishyuzwa, iyi nkuru izajya yishyurwa ku kwezi ku mafaranga igihumbi (1 000Frw) gusa ku kwezi. Uburyo aya mafaranga azajya yishyurwamo ku bari mu Rwanda no mu mahanga nabyo tuzabibamenyesha mu minsi micye iri imbere.

Turasaba abakunzi b’iyi nkuru gutangira kwiyandikisha kugira ngo n’igihe cyo gutangira kwishyura bizaborohere.

Mwatangira kwiyandikisha mwuzuza ‘form’ iri munsi.

 

en_USEnglish