Rulindo: Abafite ubumuga barasaba gukurirwaho inzitizi zatuma batitabira amatora

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa kuri 73 ngo Abanyarwanda binjire mu gikorwa cy’amatora ya Perezida azaba tariki 4 Kanama 2017, abamugaye barasa ko Leta yabafasha gukurirwaho icyazagaragara nk’inzitizi zatuma batitabira amatora. Umuyobozi uhagarariye abafite ubumuga ku rwego rw’Umurenge wa Base mu kakarere ka Rulindo, Musanabera Fortunee ubwo twaganiraga yaragaragaje impungenge zikiriho ku bafite ubumuga zishobora […]Irambuye

Minisitiri Nyirasafari yifuza ko buri mudugudu ugira irerero

*Ngo mu irerero umwana atozwa ikinyabupfura, kubana no gukina n’abandi… Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yifuza ko muri buri mudugudu haba irerero ry’abaturage aho ababyeyi bajya basiga abana mu gihe bagiye mu mirimo. Ngo niho hantu haba hari umutekano wizewe umubyeyi asiga umwana kuko atozwa ikinyabupfura, gukina no kubana n’abandi, agahabwa indyo yuzuye kandi […]Irambuye

Kirehe: Abahinzi ba Kawa barashinja Rwiyemezamirimo kubahenda

Abahinzi b’ikawa mu murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe baravuga ko bagurirwa ku giciro gito ugereranyije n’uko baguriwe mu ihinga riheruka. Aba bahinzi bavuga ko mbere bagurirwaga na koperative ku mafaranga 265 ku kiro kimwe cy’ikawa none ubu ngo bazaniwe rwiyemezamirimo ubagurira ikiro y’ikawa ku mafaranga 240. Bavuga ko bibabangamiye cyane. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mushikiri […]Irambuye

Ibidukikije ntibivuga ariko turahari ngo tubivugire – Mme Ruhamya

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu cyerekeranye no gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku Bidukikije (REMA), Mme Collette Ruhamya yasabye buri wese kuvugira ibidukikije bitabasha kuvuga ariko bikaba bifite akamaro gakomeye mu buzima bwa buri muntu. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA), Mme Collette […]Irambuye

Aho kumpa byinshi ntabwigenge narya dukeya twanjye nigenga – Bishop

Mu kwizihiza umusi wahariwe ubwigenge bwa Africa wabaye ku wa kane, Bishop Musenyeri John RUCYAHANA wari uyoboye igikorwa cyo gufasha Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania, n’abavanywe mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati, yasabye abatuye Africa guharanira ko bigira ngo kuko igihe cyose bazaba badafite ubukungu bukomeye bazakomeza gusaba Abazungu. Musenyeri John RUCYAHANA yagarutse ku byagakwiye kuranga Abanyafurika […]Irambuye

Perezida utorwa ni umwe, uzatsindwa azemere – Abaturage

Ikibazo cy’imvururu zikurikira ibyavuye mu matora cyakunze kuvugwa henshi muri Africa, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda isaba abayobozi kwigisha neza abaturage kwemera ibyavuye mu matora nk’uko Prof Mbanda Kalisa uyobora iyi Komisiyo aherutse kubitangariza i Muasanze, Umuseke wabajije abaturage ba Rulindo icyo bavuga kuri iyi ngingo, bavuga ko bazi gutora neza, kandi bizeye umutekano w’u […]Irambuye

Rulindo: Abagore biyemeje kudasigara inyuma mu bazatora Perezida

*Prof Mbanda ngo no mu Rwanda bikwiye ko abagore bazima ‘care’ abagabo batitabira amatora. *Abagore ngo biteguye gutora uzabagirira akamaro nta muntu ubabwiriza ngo tora uyu. Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’abagore bacururiza  mu isoko ryo mu Gasiza riri mu Karere ka Rulindo bavuze ko batazasigara inyuma mu kwitabira amatora ya Perezida azaba tariki 3-4 Kanama,  […]Irambuye

Bwa mbere Umunyafurika yatorewe kuyobora OMS

Tedros Adhanom Ghebreyesus wo muri Ethiopia yatorewe kuyobora Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Buzima (World Health Organization, WHO/OMS). Abaye uwa mbere ukomoka muri Africa utorewe kuyobora uyu Muryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, nyuma yogutsinda n’amajwi 186 y’ibihugu binyamuryango bwa UN. Tedros Adhanom azasimbura Margaret Chan, uzasoza igihe cye cy’imyaka 10 yari amaze ayobora uyu muryango, […]Irambuye

Perezida Kagame yakiriye igihembo mpuzamahanga ku bw’umubano mwiza n’Abayahudi

Perezida Paul Kagame yakiriye igihembo mpuzamahanga kitwa “Dr.Miriam&Sheldon Adelson Award”, gihabwa umuntu wagaragaje kuba inshuti nziza y’Abayahudi na Israel, yagifatiye mu mujyi wa New York mu birori byabaga ku nshuro ya gatanu byitwa  “Annual Champions of Jewish Values Award Gala”. Mu ijambo yagejeje ku Bayahudi n’inshuti zabo bari muri ibi birori, Perezida Kagame yashimye cyane […]Irambuye

en_USEnglish