Digiqole ad

Turi abavandimwe nta na kimwe gikwiye kudutandukanya – Prof Lwakabamba

 Turi abavandimwe nta na kimwe gikwiye kudutandukanya – Prof Lwakabamba

Prof. Silas Lwakabamba umuyobozi wa UNIK ashyira indabo kumva

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2017, Kaminuza ya Kibungo (UNIK) bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23, Prof Silas Lwakabamba uyiyobora yavuze ko kwibuka bigarurira agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi akaba ahamya ko iki ari igikorwa cy’ingenzi. Yabwiye abari aho ko Abanyarwanda nta gikwiye kubatandukanya.

Prof. Silas Lwakabamba umuyobozi wa UNIK ashyira indabo kumva

Ni igikorwa cyatangijwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni Kambanda, Umushumba wa Diocese ya Kibungo, nyuma bakora urugendo rwo kwibuka berekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo bashyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane ibihumbi 28 barenga bahashyinguye.

Umuhango wo kwibuka wakomereje muri Kaminuza ya Kibungo, UNIK babanza gushyira indabo ku kimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kiri muri iyi kaminuza.

Prof Silas Lwakabamba uyobora UNIK yavuze ko kwibuka bigarurira agaciro abazize Jenoside akaba ahamya ko ari igikorwa cy’ingenzi.

Ati “Kwibuka bigamije kugarurira agaciro abacu bambuwe, tuzirikana ku bubi bwa Jenoside duharanira ko itazongera kubaho ukundi. Ndashimangira ko turi abavandimwe ntakintu na kimwe kiba gikwiye kudutandukanya.”

Umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu mu karere ka Ngoma, Gihana Samson yibukije abari bateraniye aho ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara hirya no hino, asaba ko yakwirindwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenga   Providence yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatusti, na we agaruka ku ngengabitekerezo ya jenoside avuga ko nta we ukwiye guha icyuho abagifite ingebitekerezo no guhembera amacakubiri.

Ati “Ntibikwiye ko turebera abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside, ni byiza ko aho tuyibonye tuyivuga mu rwego rwo kuyirwanya kugira ngo jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda.”

Muri Kaminuza ya Kibungo bibuka buri mwaka Jenoside yakorewe Abatusti, abanyeshuri bose bakaba bahari, abarimu n’abakozi bose ba kaminuza n’inshuti zayo.

Insanganyamatsiko yo kwibuka muri uyu mwaka ni “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho.”

Prof. Lwakabamba yahaye agaciro abashyinguye hano bazize jenoside
Muri UNIK bibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi
Iki gikorwa cyatangijwe nurugendo rwo kwibuka rwatangiriye kuri kamnuza berekeza ku rwibutso rwa Kibungo
Nyuma y’igitambo cya Misa berekeje ku rwibutso rwa Kibungo
Vice Mayor wa Ngoma Kirenge ashyira indabo ku mva rusange z’abazize Jenoside
Uyu muhango wakomereje muri UNIK
Prof. Lwakabamba uyobora UNIK yavuze ko abantu bakwiye kumva ko ari bamwe ntibagire icyo bapfa

Amafoto@ BYUK– USENGE/UM– USEKE

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Harya gahini na abeli bapfanaga iki ?

  • Hari imvugo najyaga numva kenshi yuko atari ngombwa ko abanyarwanda bakundana kugira ngo babane mu mahoro. None basigaye batubwira ko turi abavandimwe ntagikwiye kudutandukanya. Nyamara abavandimwe nzi bose bafite byinshi bibatandukanya: isura, imico, urwego rw’imibereho, imitekerereze, n’ibindi byinshi. Ngo inda ibyara Mweru na Muhima.

  • Nibyo turi abavandimwe nta gikwiye kudutandukanya, nta nicyatuma umuntu avangura mugenzi we kugeza ubwo amwica. Abatutsi n’Abahutu n’Abatwa ni ubwoko bw’Imana, ntabwo ari ubwoko bw’abantu nk’uko bamwe babyiyise.

    Uko waba usa kose, uko waba uteye kose, uko waba witwara kose, uko waba utekereza kose, menya mbere na mbere ko uri ikiremwa cy’Imana kimwe na mugenzi wawe. Haranira rero gusigasira ishusho Imana yaguhaye kimwe n’iya mugenzi wawe. Reka kureba mugenzi wawe nk’umwanzi niyo mwaba mudatekereza kimwe.

    Abanyarwanda Imana yaduhaye iki gihugu cyacu cyiza cy’u Rwanda ngo tukibanemo mu mahoro, kandi dusangire ibyiza byacyo ntawe uhêeje undi.

  • ese bulya BUVANGANZO (NSENGIYUMVA EMMANUEL uliya muli baliya balilimbyi muremure usa n’uli kureba hasi) bulya no kulilimba ajya abimenya? ndamukumbuye.

Comments are closed.

en_USEnglish