Digiqole ad

Army Week/Nyamasheke: Umugore yabazwe ikibyimba cy’ibiro 6 yari akimaranye imyaka itatu mu nda

 Army Week/Nyamasheke: Umugore yabazwe ikibyimba cy’ibiro 6 yari akimaranye imyaka itatu mu nda

Abagre batanu muri Nyamasheke babazwe ibibyimba n’ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa bya Army Week

Muri gahunda y’ibikorwa ingabo z’igihugu zizamaramo amezi abiri hirya no hino zikora ibikorwa binyuranye birimo no kuvura abaturage, (Army Week), mu karere ka Nyamasheke ingabo z’u Rwanda zatabaye umugore wari ufite ikibyimba gipima Kg 6 mu nda, nyuma yo kumubaga yavuze ko ari igitangaza kuri we.

Abagre batanu muri Nyamasheke babazwe ibibyimba n’ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa bya Army Week

Uyu mugore witwa Nyiranzeyimana Bibiyana yari afite ikibyimba mu nda gipima ibiro bitandatu ngo yari akimaranye imyaka itatu yose, ngo cyari cyaramuzonze.

Yavuze ko azahora azirikana ingabo z’u Rwanda zamukijije ubu burwayi bukomeye zimusanze aho atuye atagombye gukora urugendo, kuko ngo amafaranga yari gutanga yari kuba menshi cyane.

Nyiranzeyimana, kimwe n’abandi bagenzi be bavuwe indwara zirimo iz’amaso, bashimira inzobere z’abaganga ubwitange zabagaragarije zibasanga aho batuye kuhabavurira.

Nyiranzeyimana yagize ati: “Nta kintu na kimwe nabashaga gukora kandi nta cyizere narimfite cyo kubaho, nta ubushobozi narimfite bwo kujya kwivuza ahandi.  Ni ukuri ntimwareba uburyo nishimye.”

Dr.Major Bukuru Jonh inzobere mu kuvura indwara z’amatwi, mu mazuru no mu mihogo mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe, avuga ko kuza kuvurira abarwayi aho batuye bibagabanyiriza ingendo bagombaga gukora bajya gushaka abaganga kure kandi abenshi nta mikoro ahagije baba bafite.

Muri ibi bikorwa bya Army week (muri uyu mwaka ibikorwa bizamara amezi abiri) inzobere z’abaganga mu gisirikare, muri Nyamasheke bamaze kubaga abarenga 40 indwara z’amagufa, naho abagore bagera kuri batanu babazwe ibibyimba byo mu nda.

Uyu mubyeyi wabazwe ngo ntiyari kuzabona ubushobozi bwo kujya kwivuza iyo bitaba ku bw’ingabo z’u Rwanda

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/NYAMASHEKE

29 Comments

  • Ni byiza cyane gusa ntabwo twumva impamvu bikorwa nabasilikari mu gihugu umuntu atanga mitiweli kandi inzego zose zikora nkuko batubwira.Ese kuki buri gihe umuntu adakora icyo ashinzwe?

    • Gabanya gabanya!Ntuzi uko bikorwa!Icecekere rwose!Bonyine ntibabaivamo badafite abafatanyabikorwa kdi babyishimira!Including you!

    • Oda impamvu bikorwa nabasirakare nuko abasirakare nibo bafite aba specialiste mu kuvura ingwara zitandukanye. Urebye nkaho i nyamasheke ntabwo wabona umu churirgien wabasha kubaga ibyo bibyimba. Niyo mpamvu rero hakunda kubaho za army week bakamanuka mu byaro kuvura abaturage.

      • @Kkk, Nonese ushubije ikibazo Oda yibaza? Ni kuki aribo bonyine bafite iyo spécialité? Nta Kaminuza tugira? Muri make kuki abasilikare, abapolisi bivanga mubikorwa byose hano mu Rwanda? Military week, Policy week..ejobundi tuzabona na dasso week.

        • None se kuba bafasha mu kubaka igihugu no kubungabunga ubuzima bw’abagituye kuri wowe urumva bibabaje? Ahaaaa muri ba ntamunoza rwose aka wa mugani ngo nta wuneza rubanda. Ikibi ni uko bakwirara mu baturage bagakubita cg bagahohotera nk’uko ya ngirwa major yishe wa mwana yo gakizwa ariko ubundi ibi njye ndabishima rwose

        • @Mbaduko mbere na mbere uzabanze uze bagusobanurire inshingano Ingabo z’Igihugu zigira mu iterambere ryacyo, ntabwo ari Ingabo zo nkizo uzi zitari zizi inshingano zazo, mu iterambere ry’igihugu ingabo zigiramo uruhare runini cyaneeee, so rero ntibitangaje kuba zavura abaturage, rero muvandimwe numva ntacyo bitwaye

        • Arikose MBADU, izo complain niziki ? urabaza ngo nta kaminuza mugira? shyira intimba u Rwanda rufite kaminuza kbs, ariko nkubaze nange abo bakaminuza nibamanuka bakajya gukora kaminuza week uzabishyura iki? nshimye ko ingabo z’u Rwanda na Police batishuza abo bahaye Service nziza y’ubutabazi kubanyarwanda bose, so ntabwo Army na police bivanze mubyo bakoze.
          Ahubwo wakabaye ubaza uti: aba specialist mukuvura nibafatanye nabo kugirango ubuzima bw’abanyarwanda bubungabungwe.

          • Ngo polisi nabasilikare ntibishyurwa? Mujye muba sérieux iyo mutanga ibitekerezo.

        • Sha mbadduko we umeze nkuri mumashyamba ya Congo utegereje kuzaza kuyobora.ubuze icyo avuginka ayinenga icebe.nawe uzivange ukore ikintu Cyiza turebe.ubundi kwivanga ukora ibyiza sibibi,ibibi nukwivanga uvuga amagambo nkayo yawe

        • Yaba oda, yaba Mbanduko,namwe mufite ibibyimba mumitwe yanyu.sinzi ico mugamije
          mukunenga aba bagiraneza bagisirikare, mbega kuri mwe barimo bakora ibitabareba? ariko turafite abanyarwanda bakwiye kuva ikuzimu bakagira
          ubuntu,ukunenga wagirango wabaye umuco, aho gushimira Ingabo z´igihugu muri ibyo bikorwa by´intashikirwa. muranenga nibidakenewe kunega,ntawuzi ibyihishe
          nyuma y´ibyo muvuga, n´abo mwihishe inyuma!!!!!nyamara muzateba mwumve.

        • @mbaduko,wowe warize kweri?nihehe hari kaminuza itanga specialite muri chirulgie,…n”ibindi byose twabonye RDF yakoze?mu Rwanda dufite inzobere nke cyane muri domaine y’ubuzima!kandi aba civile ntabwo bajya gukorera mu cyaro k’ubuntu kuko hafi ya bose bafite amavuriro yabo bagomba kwitaho!ese wowe utekereje neza ninde wategeka aba Dr bo mu Rwanda ngo mumanuke,mujye mu cyaro kuvura pour rien?ese wowe mubyo ukora uwakubwira ngo bireke ujye gukorera mu cyaro ku busa wa kwemera?think twice!

          rero iyo RDF imanutse ni ukuvuga ngo ministere y’i ngabo iba yakoze kuri budget yayo igaha abo baganga udufaranga ducye twa mission(mpamya ko abacivile batayemera) bakemera bakagenda kuko biyemeje gukoresha
          zabo mu kubaka igihugu.

          biriya rero si ukwivanga nk’uko wabyise,ahubwo ni ukwitanga no gukunda igihugu biranga RDF.biri munsingano zabo rero.ukosore imvugo wakoresheje ni mbi cne!kandi nawe nushobora kwivanga ugakora ibintu byiza uzaba ukoze!tks

      • KKK, ntabwo bakubujije kuba Specialiste,kuko weho utamuba,cg se mwene wanyu ngo amube,iciza kandi kikaba n´ikibi kuri wowe, n´uko wasanga bari kugoboka
        n´abavandimwe bawe,uzi ko abanyarwanda ntamitima mugufite, aho kwikiriza ibyo bikorwa ngo bihoreho, muri kuvuga yamuhe nta nigisubizo muzana c´ibyo muvuganga.
        imana irinde Urwanda abantu nkamwe,kandi buriya, harho wasanga ibingibi biri
        kwandikwa naba bagosora nábandi bafunze Harusha!!!!!

    • ODA,Ahantu uriya muntu atuye,nta muganga w’inzobere uhari wari kubasha kumukuriramo kiriya kibyimba cg n’abandi bavuwe ibintu bitandukanye!ntabwo babona abaganga babavura i nyamasheke n’iyo bahaza baba ari bake kuburyo abaturage bose bagerwaho byoroshye!ni ukuvuga ngo byabasabaga ko babatransfera CHU/K.mutuel de sante ikwishyurira gusa service wahawe zo kukuvura ark
      1.ntiguha ticket,
      2.ntigutungira i kgl(wibuke ko aturuka i nyamasheke wenda nta family afite i kgl)
      3.ntinakurwaza(wibuke ko hari abantu batagira kirwaza).
      ibyo byose umuntu arabibara bikamurenga kubera ubukene kd ntitwirengagize ko ubushobozi bw’abantu butangana,iyo bimunaniyee niho ikibyimba kirinda kigera ku biro 6 agishakisha ubushobozi!niyo mpamvu Ingabo z’igihugu zitekereza ibyo byose zigaterura ibikoresha n’abaganga b’inzobere bose bakava i kanombe(KMH) bagasnga abaturage batishoboye i wabo bakahavurira.
      1.kuri mutuel
      2.nta ticket
      3.ibyo kurya biva mu rugo,
      4.abaturanyi bakagusura,….

      SO,jya utekereza mbere yo kuvuga!koresha ubwenge bwawe!Thanks

  • bene Adam ntibanyurwa kko umusieikarese abikoze akabikora neza bibatwaye iki?

    • Cadette, mumbwirire kbs

    • Ngaho sha Clarisse bareke bavuge, bazacoka, kandi tuzarubanamo,erega ntugahogore
      buriya wasanga aba babandika banenga Ingabo z´Urwanda cg se bavuga ibidahuye n´ukuri
      kwivugira kuri ibi bikorwa by´ubuvuzi kubuntu,wasanga bibereye muri za gereza iriya
      Tanzaniya, kuko ntabwo gusa rwose aho abantu baja aho bakandika ubusa.

  • gusa ikibyimba cy’ibiro 6!!! we se ubwo afite bingahe? kuburyo munda ye hari hapakiye 6Kg kweli cg hari ukundi bapima bene ubwo burwayi? ndumva byaba bikabije!! igifu cy’umuntu cyo cyaba kigeza muri 3Kg??

    • birambabaje kubona uvuga gutyo uri umugore cg umukobwa simbizi!ese ubwo ufite imyaka ingahe?mbere yo kuvuga mujye mubanza mukoreshe ubwenge bwanyu si non mwaba murushywa n”ubusa!kiriya kibyimba kiba kiri muri UTERUS y’umugore ntaho bihuriye n’igifu!kdi uretse kwijijisha urabiziko umugore ashobora gutwita n’ibiro 6,5(kg)nkanswe 6 gusa rero aho bakivanye ni aho umwana asanzwe atwitirwa na 7 byajyamo!ubuse nturumva umuntu wabyaye abana 6?ngaho teranya ibiro byabo byose umbwire munda ye haba harimo ibiro bingahe?ntimukigire injiji!

      jye ndashimira cyaaaane ingabo za RDF,VRAIMENT BRAVOOO!muzi icyo gukora kandi n’ubwo mutabibonera ibihembo bikwiye cg ngo abantu babihe agaciro nk’abo mbona hano,Imana irabireba izabagorerora!mukomeze imihigo!

      • July, Uwera mureke rwose we n´ubujiji birumvikana,gusa nje mbabazwa nabo bandi
        bavuga banenga, bikoma Ingabo zitabara!!

  • erega abasirikare bajya kwiga cyane cyane mu by’ubuvuzi
    Si kimwe na university of Rwanda itagitanga bourses
    Batuvurire rwose

  • Mbaduko we ngaho nawe uzivange udufashe ariko kuki mwanga ibyiza koko?muba mushaka ko abantu bapfa?ngo barivanga yee?sha abantu ntimunyurwa koko!!!twe turabakunda ahubwo igihe kiba gito bajye bafata nk’ukwezi ahantu,batuvure maze mwe mutabashaka ntimwivuze

    • Chrisine we, reba nawe umuntu nk úyo yiyita mbanduko ibintu bimuri mumutwe we,ariko
      murareba ubwoko bw´abenegihugu dufite, aho iciza bagihuza n´ikibi koko? uzi ko njye numiwe,kandi nábaciye amazi abantu nkabo, bakubahuka bakaja kumbuga nkoranyambaga
      bakandika,mbega nk´ibitekerezo bizima,abo natho batandukaniye nábashaka kudusubiza
      inyuma mu ngengabitekerezo zabo,baramaza gucafura,ntabwo abantu nkabongabo bari bakwiye kuguma muri sosiyeti Nyarwanda!!! kuko bari danger rwose,bateye impungenge!!
      iyo numva ibyo bavuga, ariko nkaba mbona Urwanda uko twiyubaka,bintera kwibaza!!!!

  • Aba banenga igikorwa cyubugwaneza cy’ingabo z’igihugu ninkababandi babura icyo banenga inka bati dore icyo gicebe cyayo.

  • Are weee … Ubwo rero murashaka kutubwira ko kiriya mbona ari ikibyimba babaze uriya mubyeyi? Ariko itekinika riri hanza aha rizarikora ! Iyo foto ni iyo kuri internet ntimukatwifatire.

    • imbecile ke tu es

    • Nkawe Simple Sendegeya urumva babeshya ngo uba he iki koko?? Mwagiye mugira umutima ushima icyizabn’ugaya ikibi??

  • ariko nkumutu utinyuka akavugango abasirikare bivangamukazi abikurahe nabanze amenyeko abasirikare bashinzwe kurinda ubusugire bwigihugu nabagituye kuba bavura abaturage rero nigikorwa cyurukundo kiranga ingabo zacu nabanyamahanga zirabavura kandi ziarabishoboye

  • ark weee ubwo muragaya ibikorwa bya RDF muzashima iki? mukumbuye c za ngirwa ngabo za habyarimana zize zibase amahiri???

    RDF turabashimira uburyo mukomeje gufasha abanyarwanda n’ibikorwa by’ubutwari n’abandi bajye babigiraho!!!!!!

    • sha nanjye numiwe pe!abantu sinzi ikizabanyura!abantu batanejwe ni uko Ingabo zavuye mu mugi zigasanga abanyagihugu i wabo kugira ngo babavure!!muzabaririze nimwumva hari ikindi gihugu bibabo muzambwire!ni umwihariko wa RDF,ni urukundo bakunda igihugu cyabo kuko bazi neza ko bagomba kucyubaka kuko bakirwaniye!abo bitanejeje mwihangane ubwo muzanezezwa na babandi bagenda bambura abaturage utwabo,bafata ku ngufu abagore n’abana b’ababakobwa!ubwo nibo mushaka!hhh!RDF SONGA MBERE!!!

Comments are closed.

en_USEnglish