Episode 108: Daddy amenye ko hari umuntu ufite ibimenyetso Police yabatumye
Sacha yihuta ajya gusuhuza Bob, ngihindukira ngo ndebe unkozeho ako kanya nahise numva inyuma yanjye umuntu, nkubitana amaso na Zamu wa wundi wakoreraga mu rugo wagiye ahunze Gatera nyuma yo kumva ibyo yambwiraga byose, ndasohoka musanga hanze.
Zamu – “Daddy! Ni wowe?”
Njyewe – “Eeeeeh! Za! Umenye gute koko?”
Zamu – “Yebaba weee! Ahubwo se uracyariho?”
Njyewe – “Ndaho rwose ndacyariho! Aha na he se?”
Zamu – “Yebaba wee! Gatera se byarangiye gute?”
Njyewe – “Wahora ni iki ko n’ubu ndi kugenda nihisha, Gatera ashobora kuba akimpiga, burya cya gihe njyewe na Mama twavuye mu rugo kubera gutinya ko natwe twabigenderamo!”
Zamu – “Yeweee! Nanjye ubu kuva cya gihe ntabwo nongeye kurota nsubira iwanyu! Ubu nari nje hano ngo ndebe ko nabona imodoka yo koza cyangwa uwo mfasha!”
Njyewe – “Yebaba weee! Nta kundi ihangane kandi ukomere wenda uzabona akandi”
Zamu – “None se kuki mutagiye kwishinganisha ngo munamurege?”
Njyewe – “Wahora ni iki! Dore ejo bundi twagiye kuri Police badutera utwatsi ngo keretse tujyanye ibimenyetso, gusa ubwo nkubonye numvaga twapanga kuzasubirayo nkazakujyana nawe ukavuga ko wabyiyumviye!”
Zamu – “Ashwiiiii! Reka reka ntaho najya! Ubwo se banze kwemera ibyo mvuga urumva ntaba nishyize mu bibazo? Reka da! Mfite agatwe gato nta ruguma nshaka!”
Njyewe – “Ubu koko ugize ubwoba bwo kuzahamya ukuri?”
Zamu – “Reka data! Uwo ntari nzi naramubonye! Gatera ntabwo ari uwo umuntu yapfa kwigereza! Ahubwo reka nikomereze!”
Njyewe – “Za! Zamu…..”
Zamu yahise anshaho arikomereza nanjye nsigara aho nibaza koko aho nzahera mbonera umutuzo ariko ndahabura, nsubira muri ka kazu ngezemo Bob na Sacha bari barimo.
Sacha – “Daddy! Banguka uze umfashe guseka hano!”
Njyewe – “Uuuh? Ngo guseka? Habaye iki se?”
Sacha – “Ngo wa mugore wa Bob wasanze mwicayeho ngo yamuteye indobo ra?”
Njyewe – “Wahora ni iki ko warutwitse! Uzi iyaba ari njye basi wari wicayeho?”
Bob – “Umva yewe ni yo mpamvu se cya gihe wari wafunze amakofe? Ndakuvumbuye sha, wagira ngo nguheho ahubwo wabuze uko ubivuga!”
Twese – “Hhhhhhhhhh!”
Sacha – “Humura rata uyu munsi ni wowe nicaraho! Cyangwa nawe umugore wawe akunsangeho agutere ipine!”
Bob – “Hhhhhh! Yewe, aho ho rwose waba umurenganyije Mahoro w’Imana Daddy nta we agira!”
Sacha – “What? Daddy, ibyo Bob avuga ni ukuri?”
Njyewe – “Ni ukuri da!”
Sacha – “Ubwo se, na ko waramubuze se? Cyangwa…”
Njyewe – “Sacha! Ibyo tube tubiretse, buriya nzakubwira umunsi umwe nubishaka!”
Sacha – “Uyu munsi ahubwo! Sha Daddy ntaza kubabura rero! Dore na Bob namubwiye!”
Sacha yavuze gutyo ntekereza ibibazo ndimo, ndeba kuza gusiga Mama mu rugo ngo ngiye kuryoshya bitasona neza maze ndavuga.
Njyewe – “Sacha! Urambabarira….”
Sacha – “Attention! Niba ari uguhakana ntubimbwire!”
Bob – “Rata natanaza ndaza unyiyicarireho! Puuuu! Nta mugisha w’umwingingano!”
Sacha – “Umva Bob na we ra! Hhhhhhh, sha reka ngende ubwo saa mbiri mube muhabaye!”
Bob – “Sawa urakoze kunsuhuza rata mukobwa mwiza! Bye turasubira!”
Sacha – “Daddy! Ngeza aho wankuye se sha!”
Njyewe – “Ok! Nta kibazo!”
Twarasohotse tugeze hanze dutambika tujya ku modoka, agikingura umuryango ngo yinjiremo nkubita amaso imodoka y’umukara mu kureba neza mbona puraki ni iza Gatera mba ndahindukiye mfumyamo, narenze numva ijwi rya Sacha rimpamagara.
Natambitse hirya gato manuka ku nzu nyinshi z’ahantu twakoreraga, ngeze imberere nkubitana n’umusore umwe na we wakoraga nk’ibyo nkora witwaga Clovis kera yahoze ari umukozi wa Gatera, akimbona aba aranyoye.
Clovis – “Daddy! Ko wiruka se bite? Akakanya utaye umutwe utangira kwiruka ku gasozi?”
Njyewe – ”Clovi! Ndekura! Reka nkomeze ndaza kukubwira.”
Clovis – “Ahubwo se wakwinjiyemo hano niba ari n’umuntu urimo ideni uri guhunga?”
Koko nahise ninjira aho uwo Clovis yakoreraga nihisha mu kumba kari kabitsemo amapine ako kanya ntaratuza umutima numva umuntu uza yahagira aba abajije Clovis.
We – “Umva umva! Nta wa musore uciye hano yambaye agapira gatukura umboneye wangu? Yitwa Daddy acuruza nk’ibi byawe hariya hirya!”
Clovis – “Ngo umusore witwa Daddy?”
We – “Mbwira wangu! Ndabura ndagura isupu kabisa!”
Clovis – “Uragura? Uramushaka cyane se?”
We – “Ewana! Kina Stuff nk’umusaza ariko wangu, urabona bamuntanze naba ntaraburije bakayatwara kweli?”
Clovis – “Uuuuh! Kumushaka se ni inoti kandi?”
We – “Saana! Umusaza yaramutegesheje ngo nazaza hano bazamubwire none yaje bajya kumuhuruza ageze hano aba amutanze kumubona ariruka, ubu turi kumushaka umubona mbere nyine nawe urabyumva.”
Clovis – “Umusaza nde se kandi?”
We – “Umva nawe, ni Se!”
Clovis – “Uuuuuh! Ngo Se? Ubwo se yakoze iki ra?”
We – “Yewe! Naba nkubeshye kabisa! Ariko wenda buriya ntihabuze nk’amafaranga yaba yaramuteruye! Ntubazi se abakire ko bapfa amafaranga gusa se?”
Clovis – “Yebaba wee! Ubu se koko uriya musore yakora iryo kosa?”
We – “Umva sha! Agafaranga se hari ugacaho, nuko njye ntayo mbonye ngo urebe, ahubwo ndangira aho anyuze Boss!”
Clovis – “Hhhhhh! Ubundi se ko mbona nta n’agatege wifitiye uramutse umubonye wamutwara ukamushyira Se?”
We – “Umva Boss Wallah! Waterura uriya musore utariye se? Mubonye nakoma induru abantu bagahurura!”
Clovis – “Hhhhhhh! Ngaho komeza dore amanutse hepfo aho!”
We – “Eeeeeh! Reka mwomeke Boss! Urakoze kabisa!”
Uwo musore akimara kugenda Clovis yahise ansanga aho nari ndi yitegereza ukuntu nari nipfuritse inyuma y’amapine maze arambwira.
Clovis – “Daddy, nawe koko wabikora? Umusore usoretse nkawe kweli? Ubu watinyutse wiba So n’ukuntu ntacyo ataguhaye ngo utere imbere?”
Njyewe – “Bro! Ntabwo nigeze niba nk’uko uriya musore abikubwiye!”
Clovis – “None se niba atari byo uri kwiruka uhunga iki?”
Njyewe – “Clovis! Koko ndi kwiruka mpunga Gatera ariko umbabarire utambaza ibindi igihe nikigera uzabimenya nta kabuza!”
Clovis – “Ahaaaa! Iby’abana na ba se ntawabyivangamo da! Ariko se niba mpishiriye icyaha? Daddy, sohokamo aho ujyende batantwarana nawe!”
Njyewe – “Eeeeeeh! Clovis, wambabariye koko ko ntashaka kongera guhura na Gatera!”
Clovis – “Ngaho rero mbwiza ukuri nguhishe nzi impamvu, natangiye gukorana na So kuva kera ntabwo nshaka ko ahombeshwa na we kandi ntacyo ataguhaye! Ahubwo ngiye kuguhururiza!”
Njyewe – “Oya! Oya Clovi! Rwose reka kuba birihanze utuze ubanze umenye aho byose bijya!”
Clovis – “Ngaho rero mbwira!”
Njyewe – “Clovis! Nakwizera?”
Clovis – “Rwose nyizera! Uri umusore nkanjye kandi ntabwo twazabura aho duhurira kuko buriya ejo ntawamenya aho buzira ngeze!”
Njyewe – “Clovi, buriya namaze kumenya ko Gatera atari Data! Kandi hari n’andi makuru namenye adashobora gutuma nkomeza kubana n’uwo nitaga Papa nyamara atari we, ni yo mpamvu ari kumpiga!”
Clovis – “Uuuuuu! Ko numva se bya bintu koko bishobora kuba bikomeye! Ariko nanjye narabiketse!”
Njyewe – “Uuuuuh! Kubera iki se?”
Clovis – “Urabizi ko kuva kera nahoze nkorera Gatera ngakuramo ayanjye nkiyizira muri kano kazu!”
Njyewe – “Ndabizi wamukoreye kera igihe njye nigaga.”
Clovis – “Kuva kera rero najyaga numva akubita agatoki ku kandi avuga ngo azahitana umuntu! Ntabwo nzi rero niba ari wowe!”
Njyewe – “Erega wijya kure yarabikoze! Ni umugabo witwaga Jules, yaramuhitanye kandi yari Data!”
Clovis – “Yeeee! Ibyo se birashoboka? Ngo ni we wari So?”
Njyewe – “Clovi! Nizere ko bitazakuvamo!”
Clovis – “Oya ntabwo nabikora ahubwo nagufasha! Eeeeh! Uzi ko nibutse!”
Njyewe – “Wibutse iki Clovis!”
Clovis – “Hari icyo mbiziho kandi nagufasha!”
Clovis akivuga gutyo twahise twumva umuntu ukubise kuri contoire maze Clovis agenda yihuta numva ijwi ry’umugabo rivugana uburakari nteze ugutwi mu kobo kari mu rugi rw’akumba nari ndimo numva ni irya Gatera ntangira gutitira.
Gatera – “Bite sha!”
Clovis – “Ni Byiza Papa Daddy!”
Gatera – “Wivuga iyo mbwa! Ahubwo se ntawe wamboneye ko numvise ngo yahoze hano hafi?”
Clovis – “Ashwiiii! Reka reka uriya ntabwo muheruka! Naba mpanga iki nawe se ko nabonye ameze nk’igifura? Njye mbona yanagira umujinya!”
Gatera – “Ngo? Ubona yagira umujinya? Ujya wumva avuga ko azangarika?”
Clovis – “Uuuuuuh! Ubwo urumva ibyo yabikora? Ahubwo se ko muvuze mukikanga Boss?”
Gatera – “Ceceka sha! Wahora ni iki ko ubu mpangayitse!”
Clovis – “Wahangayika gute se Boss? N’amafaranga mufite koko? Ahubwo biranantunguye ukuntu ugarutse muri tuno tuzu twirirwa twihinnyemo kandi mwarahavuye kera mukajya mu miturirwa!”
Gatera – “Atari iriya mbwa se? Ahubwo sha, ndagira ngo umfashe kandi rwose nubikora neza nanjye ndagukora mu ntoki.”
Clovis – Uuuuuh! Ngo unkora mu ntoki? Urashaka ko ngufasha iki se Boss?”
Gatera – “Urabona ejo bundi nikojeje hanze gato gusa hari ibara nakoze nako nari narabipanze, nivunnye umwanzi!”
Clovis – “Yeeeeh? Boss!”
Gatera – “Ko wikanga se ni ubwambere wumvise umuntu wishe abantu?”
Clovis – “Eeeeh! Boss, koko wishe abantu?”
Gatera – “Cyane rwose! None rero uyu munsi mu gitondo nagiye kubona mbona muri telephone yanjye hajemo video!”
Clovis – “Ngo Video? Y’iki se kandi?”
Gatera – “Nkiyifungura nasanze igaragaza ibyo nakoze byose, uko nabigenje mbese byose nta na kimwe basize! Ntumbaze ngo yafatiwe he umuntu wayohoreje, gusa ndi kwaka amafaranga kandi menshi ngo nintayatanga baranjyana, baranduhukiriza kuri Police!”
Clovis – “Ayiweee! None se murifuza ko njye mbafasha iki Boss?”
Gatera – “Niko sha! Ntiwankoreye kuva kera?”
Clovis – “Yego Boss! Ndabizi rwose kandi mwarakoze kumpa akazi ubu nkaba nitunze!”
Gatera – “Watuma uwatumye atabwa mu gihome?
Clovis – “Reka reka ntibibaho!”
Gatera – “Ndashaka kugushyiraho iyi dealo rero, nuyikina neza uzaba umukire kandi nuyikina nabi tayari mu nda y’isi!”
Clovis – “Oya! Oya Boss!”
Gatera – “Nta mahitamo ufite n’ubundi nabikubwiye, numvamo nako akira ino telephone, ibindi ndabikubwira kandi zana n’iyawe hano.”
Clovis – “Boss! Murayitwaye koko…”
Nakomeje kumviriza ariko numva nta muntu ukoma, ndahengereza mbona Clovis yunamye kuri contoire muhamagara gahoro.
Njyewe – “Clovis! Clovis!”
Yahise agaruka aza aho nari ndi yataye umutwe, agiye kugira icyo ambwira ndamutanga mubwira ko byose nabyumvise, atangira kunganyira ndetse twibaza byinshi tubura icyo dukora. Gusa nubwo Clovis yari agiye mu byago ariko ku mutima nashimye Imana ko byibura hari ikimenyetso gihari gusa na none inzira yari ifunganye.
Clovis yataye umutwe nanjye nguma muri ka kumba bigeze nimugoroba ndamuhamagara maze ndamubwira.
Njyewe – “Clovi, ihangane ku bikubayeho, uriya mugabo Gatera ni umubisha, ndagusabye dufatanye turebe ko twakwivana mu byago.”
Clovis – “Gute se Daddy?”
Njyewe – “Ubu njye na Mama twarahunze, tuba twenyine n’ubu urabona ko niriwe aha nihisha, wowe mfasha wemere gukorana na Gatera kuba ngize amahirwe bikaba ndi hano tuzamwereka ko tutari abana.”
Clovis – “Daddy! None se ubu nimbigwamo koko?”
Njyewe – “Oya humura ntacyo uzaba nanjye nzitabaza buri umwe wese wagira icyo adufasha!”
Clovis – “Daddy, nyizera nanjye ntabwo nishimiye ko mwangara, byongeye kandi sinareka kugufasha ngo uwakwambuye umubyeyi akakubeshya igihe kingana gutya yidegembye! Nzagufasha pe!”
Njyewe – “Urakoze cyane muvandi!”
Clovis – “None se tuzajya duhurira he ngo nkubwire byose?”
Njyewe – “Nimugoroba nujya utaha uzajye umanukira wa muhanda w’epfo uce muri ka kayira gahinguka ku kimoteri, uzajya usanga mpari!”
Clovis – “Sawa ngaho bundabunda utahe, ubwo ejo nzakubwira uko bimeze!”
Koko nahise nsohoka nomboka nzamuka ha handi namanutse niruka, ngeze aho Bob yakoreraga nsanga yatashye ninjira mu muhanda ntangira marathon igana ha handi njye na Mama twari twatangiye kuba.
Nafatiyeho ndiruka ndenga kirometero imwe sinzi ukuntu nakwepye igare ukuboko kwanjye gukubita ikiganza cy’umukobwa nari nyuzeho numva ariyamiriye ngira ubwoba, mpita mpagarara mu guhindukira mbona yifashe mu maso.
We – “Galaxy yanjye iramenetse weeee!”
Numvise ko ari telephone imenetse noneho numva ndatitiye ntera intambwe imwe, ntera iya kabiri ntoragura telephone.
We – “Urubika umutwe wubika iki? Ndeba mu maso se nyine! Urayishyura ye!”
Nubuye umutwe tugihuza amaso ntungurwa no gusanga ari Rosy wa mukobwa twahuye ari kumwe na ba Sacha tugasanga twari dusanzwe tuziranye Online, ahita avuga.
Rosy – “Yuwiiiiiiiii! Daddy! Ni wowe?”
Njyewe – “Mbabarira Rosy! Ntabwo nabishakaga ni ukuri! Dore ngize amahirwe telephone yawe ntacyo ibaye!”
Rosy – “Ahwiiiii! Imana ishimwe! Bite se sha we?”
Njyewe – “Ni byiza Rosy! Ubu nari ngiye kukuriha Galaxy kari kabaye!”
Rosy – “Hhhhhhhh! Sha nubwo nari ndize ayo kwarika ariko wowe ntabwo nari kukwishyuza!”
Njyewe – “Oooooh! Ari undi se?”
Rosy – “Umva sha! Twahambirana da!”
Njyewe – “Sure?”
Rosy – “Yes I am Sure!”
Njyewe – “Basi urakoze kumbikamo ako kabanga!”
Rosy – “Urisanga sha Rwema! Ubu se kuki wirukaga cyane unsize? Ariko ntabwo nabitindaho, uzi ko no kuva cya gihe habe no kumpamagara? Mbega wowe!”
Njyewe – “Yooooh! Mbabarira basi nanjye si njye! Burya nagize ibibazo nyuma y’uko tuva hahandi mbura na telephone! Uno munsi nabwo naje nzi ko nshaka indi, mpura n’utundi tubazo na none ubu nari ntashye niruka ngo ndebe…”
Rosy – “Humura haracyari kare sha, nanjye niho ngiye! Ahubwo reka tube dutambika gato ntabwo kwa Sacha ari kure!”
Njyewe – “Eeeeh! Uzi ko nari nabyibagiwe!”
Rosy – “Uuuuh! Ubwo se koko wagotwa iriya party? Ca aha tugende di!”
Njyewe – “Rosy! Ntabwo mbyanze ariko mood ndimo ni yo najya kwishimana namwe naba nsekera ku ishavu!”
Rosy – “Yooooh! Ubu disi byagenze gute?”
Njyewe – “Sha! Nibirebire mukobwa mwiza, gusa unyemereye waza kumbwirira Sacha ko nari buze ariko bikaba byanze kubera ibyo yiboneye kare!”
Rosy – “Eeeeh! Ese mwabonanye kare? Uuuh! Niyo mpamvu! Sawa ubwo reka nigendere!”
Njyewe – “None se ko uhindutse kandi?”
Rosy – “Oya ntacyo igendere, n’ubundi nta kugutwara mu mugozi, niba utabishaka ubwo ntubishaka!”
Nabonye Rosy ahindukiye atera intambwe agenda, ako kanya numva ibisa n’imbaraga z’umutima birazamutse maze ndihuta mufata ukuboko ahita ahindukira andeba mu maso hashize nk’umunona, areba ukuboko kwanjye kwari kumufashe ahita anyikura.
Rosy – “Ko udashaka kujya kwa Sacha se, ikindi ushaka ni iki?”
Njyewe-“Rosy! Wambabariye ko nanjye atari njye? Ubu se koko ninjye wanze kugwiza inshuti?”
Rosy – “Ahari wenda wagize ngo hari icyo nagucaga, humura I am Classic girl, mfite byose kandi kuba nagusaba ko tujyana ntabwo ari uko nabuze abandi ni uko twari duhuye! Ok Sigara aha nanjye ndijyana!”
Nagiye kugira icyo mvuga, mbona Rosy arahindukiye nanone afata inzira mbura icyo nkora nashidutse ngenda mukurikiye inyuma ye nko muri metero icumi, turenze nka metero magana abiri mbona yambutse umuhanda nanjye ndambuka azamuka agana ku gipangu cyiza cyari ruguru y’umuhanda, ahageze arasona mu gihe ngiye kumugeraho mbona arinjiye nanjye nihuta ngira ngo twinjirane ako kanya numva ihoni inyuma yanjye.
Mu guhindukira………………………
Ntuzacikwe na episode ya 109
IKITONDERWA
UPDATED: Nk’uko twabibamenyesheje, iyi nkuru igiye kujya yishyuzwa, iyi nkuru izajya yishyurwa ku kwezi ku mafaranga igihumbi (1 000Frw) gusa ku kwezi. Uburyo aya mafaranga azajya yishyurwamo ku bari mu Rwanda no mu mahanga nabyo tuzabibamenyesha mu minsi micye iri imbere.
Turasaba abakunzi b’iyi nkuru gutangira kwiyandikisha kugira ngo n’igihe cyo gutangira kwishyura bizaborohere.
Mwatangira kwiyandikisha mwuzuza ‘form’ iri munsi.
[ihc-register]
21 Comments
Ahaaa Daddy na Clovis se ibi byago barabivamo amahoro ra? Reka ntegereze thx umuseke
DADDY NAREKE KUBA UMWANA NAGANIRIRE NELSON IKIBAZO AFITE AMUGIRE INAMA KUKO AZI JULES KANDI NA NYIRASENGE WA NELSON ARAMUZI BITYO BAZAMUFASHA MU KIBAZO ARIMO MURAKOZE !
Yoooo.wapfa Gatera!!!
nanje munyandike hemwe
Mwaramutse. Umuseke murakoze inkuru imeze neza gusa irimo stories 2 ndabona twaratangiye indi aho Daddy ariwe acteur principal!
KWIYANDIKISHA NTIBIKUNDA
ndabona harabantu bagifite umutima wogufasha clovis intambwe uteye ukemera ibibizo ni bwobutwari bwogutsinda kwanyu na daddy ntuzabe nka gasongo
ahaaa Gatera we arenze Pascal
Daddy arababaje cyane kabisa
Ariko iyi nkuru mwakumvise ibyifuzo byabasomyi mukayikoramo film ko yaba nziza.
ikindi mwatubwira ubundi buryo twazishyura kuko kwiyandikisha hari abo byanze burundu.
Eeeeh iyi nkuru noneho ni hatari pe!
ndabona inkuru itoroshye na gato iyi ndabona ishobora kuzaryoha cyane kuko irimo abakinnyi benshi, ese nta goupe ya watsapp iriho ihuza abkunzi b`iyi nkuru ngo muduhe nomero, ibi byatuma tujya twungurana ibitekerezo.
Isi uko iteye n’imvange ntabwo washyiraho niveau ngo ubone iringaniye uburyo byose wakoramo imibare yayo ntaho wasanga igisubizo gishyitse kuko hahora haza igisubizo kirimo ibice. Gatera ndabona agiye kuzahangana na Pascal, uwo munsi bizaba bimeze nko kureba umupira w’injangwe n’imbeba pe. Aha ho nta mpuhwe, nta mbabazi tuzahasanga kuko bizasaba amapingu menshi kandi n’aba Psychologues benshi kandi b’inzobere kuko deals bagiye bakina zabateye ihahamuka ryo mu maraso ku buryo ubumuntu bubahora kure.
Iyi nkuru yo irimo 2 kko nabibonye igihe twari tukiri mu rujijo twibaza ngo acteur principal ni nde hagati ya Nelson n’undi uri kwivuga ngo Njyewe!?sinzi rero amaherezo yayo kuko aba mbere barashaje,hagiye gukurikiraho abato barimo ba Sacha!
murakoze banditsi bacu noneho turimo turinjira neza munkuru
ese buriya jule yarapfuye? nonese iriya video boherereje gatera ninde wayohereje? buriya sabo gatera yabwiye kwica jule bayohereje ?
Icyaha ntikihishira habe na mba singaho GAtera yitangiye ibimenyetso?iyo phone di!!!Clovis ba intwari humura na Nelson yararusimbutse kimwe na Dorlene!naho Gatera na Pascal rugiye kugereka tu!!!Ariko se buriya iri nkuru yafashwe na nde kweli?wasanga Jules atarapfuye cya Gatera kizi ko cyamwirengeje ab’Imana ntibapfa gupfa,Gatera we rusome sha urarwishigiahiye mu gihe uri guhinga inzirakarengane wibeshya ko ushaka kuzimya umuryango wa Jules!!!!Bravo umuseke kutwereka ko isi ya none imeze,dukuramo amasomo pe!!!
hatari
birakaze kabisa!birimo kugenda biryoha!ese alliane nabagenzibe!KO ntagakuru kabo gaherutse!?ariko mukinnyemo firme byarushaho kuryoha, nokwinjiza menshi!kuruta uko muzatwishyuza1000f!kuko dusanzwe tuyibona ariko dufitemo mg!ubworero tuzaba twishyuye kabiri!?muzatworohereze dukomeze turyoherwe ninkuru yinyigisho z’isi!
Yeah ntibyoroshye
Comments are closed.