Digiqole ad

Rulindo: Abagore biyemeje kudasigara inyuma mu bazatora Perezida

 Rulindo: Abagore biyemeje kudasigara inyuma mu bazatora Perezida

Kamwe mu dusanduku twakoreshejw emu matora ya Referendumu muri 2015

*Prof Mbanda ngo no mu Rwanda bikwiye ko abagore bazima ‘care’ abagabo batitabira amatora.
*Abagore ngo biteguye gutora uzabagirira akamaro nta muntu ubabwiriza ngo tora uyu.

Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’abagore bacururiza  mu isoko ryo mu Gasiza riri mu Karere ka Rulindo bavuze ko batazasigara inyuma mu kwitabira amatora ya Perezida azaba tariki 3-4 Kanama,  nk’uko  basanzwe bazinduka bazagera ku biro by’itora hakiri kare.

Kamwe mu dusanduku twakoreshejw emu matora ya Referendumu muri 2015

Mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ishishikariza buri wese ugejeje igihe cyo gutora kuzitabira gutora Perezida mu matora azaba mu mezi abiri ari imbere, abagore bo muri Rulindo bavuga ko biteguye gutora no kubishishikariza abandi.

Nyirandengeyingoma Thacienne wo mu Kagali ka Gasiza, mu Mudugudu wa Gitwa, mu Murenge wa Bushoki afite imyaka 21 avuga ko azatora Perezida ku nshuro ya mbere.

Ati “Kubera ko nanjye ngeze mu gihe cyo kuzatora ndumva mbyishimiye cyane kuzatora umuyobozi tubona uboneye, wadufasha mu iterambere ry’igihugu ufite aho yatugeza, ndumva mbyishimiye rwose 100% nzamutora.”

Gutora Perezida bwa mbere ngo yumva bimushimishije kuko na we ngo azagenda agatera igikumwe ku muyobozi ashaka.

Nyirandengeyingoma Thacienne avuga ko abagore bashishikarije abo mu miryango yabo gutora byatuma amatora yitabirwa cyane.

Nyirandengeyingoma agira ati “Kuko muri iki gihe umugore yatejwe imbere, si nka kera yarasigajwe inyuma n’amateka, ubu umugore na we arashoboye tugomba gutora kuko natwe tubifitiye uburenganzira.”

Uzarama Dorcela wo mu Mudugudu wa Karambi, mu Kagali ka Gasiza mu Murenge wa Bushoki, na we yabitse ikarita y’itora yatoreyeho mbere, ngo mu mudugudu wabo imyiteguro y’amatora imeze neza kandi ngo yiteguye kuzatora mu ba mbere.

Ati “Njyenda imbere, mba nko mu ba gatatu cyangwa mu ba kane na n’ubu, tubyuka tujya gutora n’umwana wacu tuzamushishikariza gutora kare, dotora kare tukajya mu yindi mirimo isanzwe.”

Jeanne w’imyaka 31, atuye mu murenge wa Base mu karere ka Rulindo, na we agira ati “Amakuru ajyanye n’amatora turayazi, lisiti zarasohotse twagiye kwireba dusanga turiho kandi twiteguye gutora nta kibazo.”

Nyirabasirima Esparance wo mu kagari ka Gasiza mu murenge wa Bushoke, na we yamaze kumenya ko ari kuri lisiti y’itora ngo yiteguye kuzatora uzamugirira akamaro.

Ati “Tuzatora uzatugirira akamaro, ngomba no kwirebera biturutse mu mutwe wanjye nta wundi muntu uzaza kutubwira ngo tora uyu nguyu.”

Mu nama yuhuje Komisiyo y’Amatora n’abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa Mbere, Prof Mbanda Kalisa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko mu nshingano abenegihugu bagira ku gihugu cyabo harimo n’iyo gutora abakiyobora.

Yagize ati “Abenegihugu bagira inshingano yo gukunda igihugu bakanagikorera. Ubukoloni bwararangiye, Ababiligi baragiye, Abafaransa baragiye, ni twe tugomba kuyobora igihugu cyacu tukakijyana aheza, twarangara tukazakijyana ahabi, abana bacu bakazatunenga.”

Prof Mbanda yakomoje ku ruhare abagore bagomba kugira mu gushishikariza abo mu muryango wabo gutora, avuga ko muri Kenya hari uwigeze gusaba abagore ‘kwima care’ (kwanga kubitaho) abagabo batitabiriye amatora, bityo ngo no mu Rwanda niko byakabaye ku bagabo batazajya gutora Perezida.

Ubushakashatsi bugaragaza imibereho y’Abanyarwanda bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare, bwitwa Rwanda Integrated Household Living Conditions Survey [EICV] buheruka bwa 2013/2014 bwerekana ko u Rwanda rutuwe na miliyoni 11,4 muri bo abagore ni 52%.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Turabakangulira bose kuzaza tugahundagaza amajwi yacu kuri Diane Rwigara.

    • @Kagara, nk’uko Prezida wa Komisiyo y’Amatora yabitangaje, ibya Diane bizarangirira mu gushaka imikono ibihumbi 18 akeneye kugira ngo yemererwe kwiyamamaza. Nageza no kuri sigantures ibihumbi 30, agahitamo gusa 600 akeneye muri buri Karere, bazayisangamo itujuje ibya ngombwa myinshi cyane, ndetse babone n’ubuhamya bw’abasinyishijwe kubera gusengererwa no guhabwa amafranga. Cyangwa banabone gihamya ko Diane yabonye inkunga zavuye mu mahanga kandi bibujijwe. Ibyo nibidakunda, ya mafoto tuzongera tuyagarukeho turebe neza ibyayo n’ukuntu yangiza umuco nyarwanda. Nibyanga twongere ducukumbure mu misoro ya za business acunga turebe niba ntayanyerejwe, cyangwa niba se nyakwigendera nta bantu yambuye Diane akaba nawe yaranze kubishyura. Nibifata ubusa, tuzaba twararangije kubona ukundi byazagenda.

      • Kugira igihugu koyobowe gutyo biteye ishavu.

Comments are closed.

en_USEnglish