*Iyi nkunga yanyerejwe ni iyatanzwe hibukwa ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, *Umuyobozi arahakana ibyo ashinjwa. Abarokotse Jenoside mu kagali ka Murundi mu murenge wa Murundi barashinja ubuyobozi bw’akagali kabo kunyereza amafaranga yagombaga gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye. Aya mafaranga n’inkunga yakusanyijwe n’abaturage mu mwaka ushize mu cyunamo, hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi […]Irambuye
*Ntaganzwa noneho yatoboye akavuga ko umwaka yamaze afungiwe muri RDC wirengagijwe, *Ladislas ukurikiranyweho gutegeka ko Abatutsikazi bafatwa ku ngufu yavuze ko akeneye Dosiye y’ikirego akayisoma neza, *Me Bugabo wunganira Ladislas avuga ko Umucamanza wamukatiye gufungwa by’agateganyo atabifitiye ububasha, *Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mucamanza ari we ugenwa n’Itegeko,… bwasabye ko Ntaganzwa yubahiriza icyemezo yafatiwe. Mu rubanza […]Irambuye
Umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kicukiro wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka inzira y’umusaraba Abatutsi bari bahungiye kuri ETO Kicukiro ku itariki 11 Mata 1994 banyuzemo. Ubwo bashorerwaga berekezwa i Nyanza ya Kicukira, ahamenwagwa imyanda, ngo babwirwaga ko bagiye kujugunywa aho indi myanda iri. Uru rugendo rwari rwitabiriwe n’Abanyarwanda […]Irambuye
Igikorwa cyabaye ku wa mbere tariki 11 Mata 2016, cyabanjirijwe n’ijoro ry’icyunamo ryabaye ku cyumweru. Hatanzwe ubuhamya butandukanye n’abantu banyuze mu nzira y’umusaraba mu gihe cya Jenoside, aho bose bagarukaga ku wari Bourgmestre wa Komine Murambi, Gatete Jean Baptiste ku bugome yari afite muri Jenoside. Iyi mibiri 59 ntabwo ari iyabonetse muri uyu mwaka ahubwo […]Irambuye
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO ziratangaza ko zicuza ifungwa ry’inkambi eshatu ryakozwe n’inzego z’iki gihugu. MONUSCO ivuga kandi ko itari ifatanyije n’Igisirikare cya FARDC mu bitero byo kurwanya umutwe wa FDLR. MONUSCO ivuga ko mu cyumweru gishize impunzi zibarirwa mu bihumbi 35 zameneshejwe zikirukanwa mu nkambi eshatu ari […]Irambuye
Mu ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, abanyeshuri biga ku ishuri rya Tumba College of Technology basabwe gutangaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kurwanya ubushotoranyi n’ibikorwa bimwe na bimwe bidahwema gukora raporo mbi ku Rwanda. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri biga mu ishuri ndetse n’abaturage barituriye, aho habanje igikorwa […]Irambuye
*Umwana muto wakoreshejwe afite imyaka umunani, *3/4 by’aba bana bakoreshwa mu bitero by’iterabwoba ni abakobwa. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana; UNICEF ryasohoye icyegeranyo kigaragaza ko umubare w’abana bakoreshwa mu kugaba ibitero n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram wiyongereye ku kigero cyo hejuru mu myaka ibiri ishize. UNICEF ivuga ko abana bakoreshejwe mu bitero by’iterabwoba mu […]Irambuye
Leta y’u Burundi yatangaje ko mu gitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana mu isoko riherereye mu ntara ya Ruyigi muri Komine Gisuri, kuri uyu wa mbere cyahitanye abantu batanu abandi 7 barakomereka. Umuyobozi wa komini Gisuri Aloys Ngenzirabona yavuze ko mu masaha ya saa moya z’umugoroba ubwo abantu benshi bari mu isoko, riherereya hafi y’umupaka wa Tanzaniya, […]Irambuye
Ikipe y’igihugu ya Beach Volley, yerekeje muri Nigeria gushaka itike y’imikino Olempike 2016. Tariki ya 13-18 Mata 2016, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore izitabira amarushanwa y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volley), izabera i Abuja muri Nigeria. Iyi kipe y’igihugu, yahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ijyanye intego yo kubona itike y’imikino […]Irambuye
Rev. Pasteur Dr Antoine Rutayisire ku cyumweru tariki ya 10 Mata 2016, yatanze ikiganiro kuri Radio Voice Of Africa ku ruhare rw’amadini mu kurwaya ingengabitekerezo ya Jenoside na we avuga uko abibona. Ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside yubakira ku mibanire mibi yabayeho na mbere.” Yakomeje avuga ko ubibonera ku bikomere by’amateka byagiye bisigara, n’abazungu baje babitiza […]Irambuye