Digiqole ad

Umuyobozi wa AfDB n’abandi bakomeye ku Isi bazaba bari i Kigali muri WEF

 Umuyobozi wa AfDB n’abandi bakomeye ku Isi bazaba bari i Kigali muri WEF

Perezida Paul Kagame yitabiriye WEF ku rwego rw’Isi yabereye i Davos mu Busuwisi mu ntangiriro z’uyu mwaka

*World Economic Forum on Africa (WEF) ni imwe mu nama zijyanye n’Ubukungu zikomeye ku Isi

Abayobozi mu karere no ku Isi muri rusange mu ngeri zitandukanye z’ubukungu, abayobozi mu bihugu byabo no mu miryango itari iya Leta, bazaba bateraniye i Kigali mu nama ya World Economic Forum on Africa (WEF) izaba ibaye ku nshuro ya 26, iyi nama izatangira tariki ya 11- 13 Gicurasi 2016.

Perezida Paul Kagame yitabiriye WEF ku rwego rw'Isi yabereye i Davos mu Busuwisi mu ntangiriro z'uyu mwaka
Perezida Paul Kagame yitabiriye WEF ku rwego rw’Isi yabereye i Davos mu Busuwisi mu ntangiriro z’uyu mwaka

Mu byo bazibandaho harimo impinduka zakorwa mu kwihutisha ubukungu no guha imbaraga ubufatanye bwa Leta n’Abikorera, basuzuma inzitizi zihari ku rwego rw’Isi no ku rwego rw’Africa.

Muri iyi nama biteganyijwe ko abayirimo bazafatira hamwe ingamba z’uko ubukungu bw’Isi bwasaranganywa, ku nsanganyamatsiko izaba ivuga “Connecting Africa’s Resources through Digital Transformation.” (Guhererekanya ubukungu bwa Africa binyuze mu ikoranabuhanga).

U Rwanda ni igihugu amahanga afata nk’icyahinduye amateka mu bukungu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusti, by’umwihariko mu kuzamura amafaranga umuturage yinjiza.

Mu myaka itatu ishize u Rwanda rwakiriye neza inama zo ku rwego rwa Africa harimo, inama ya AfDB, Transform Africa Summit yabaye mu 2013 no mu 2015, hari n’inama ya 84 ya Polisi Mpuzamahanga (Interpol General Assembly) yabaye mu 2015.

U Rwanda kandi ruzakira inama rusange y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (African Union Summit) n’inama nyafurika izahuza abafite amahoteli (Africa Hotel Investment Forum) izaba mu Ukwakira 2016.

Raporo y’igihe gito y’Ikigega cy’Imari ku Isi (IMF) mmuri 2016, ivuga ko ubukungu bwa Africa buzazamukaho 3% mu gihe mbere yateganyaga ko buzazamukaho 4,3%.

Nyamara ariko IMF ivuga ko ibihugu nka Ethiopia, Kenya, U Rwanda na Tanzania byo mu Burasirazuba bwa Africa bishobora kuzazamuka neza mu bukungu kimwe na Senegal na Ivory Coast (Cote d’Ivoire).

Mu nama y’i Kigali hazaba harimo abayobozi bakomeye ku Isi nka Akinwumi Ayodeji Adesina, Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB), Tony O. Elumelu yashinze ikigo (The Tony Elumelu Foundation), Tarek Sultan AL Essa,  (Chief Executive Officer and Vice-Chairman of the Board, Agility), Dominic Barton (Global Managing Director, McKinsey & Company) na Graca Machel washinze umuryango (Foundation for Community Development (FDC).

Venturesafrica.com

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Turabemera kumakuru muduha abayuzuye ubusesenguzi . I hope we will learn a lot from this high level forum!! our lovely Leader Kagame Paul Keep moving forward.

Comments are closed.

en_USEnglish