Rulindo: ‘Gitifu’ w’Umurenge wa Ngoma arafunze

Amakuru aravuga ko uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo, yatawe muri yombi akurikiranyweho kunyereza amafaranga yari agenewe umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bw’ibihumyo. Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel yabwiye Umuseke ko uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yafashwe ku bw’impamvu z’iperereza ku byaha akekwaho. Yavuze ko afungiye kuri Polisi ikorera Bushoki, akaba ngo […]Irambuye

Mufti ucyuye igihe yasabye umusimbura kuzarwanya iterabwoba mu Rwanda

Kuri iki gicamunsi, Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda urimo gukora amatora y’umuyobozi munshya w’Idini ya Islam, Sheikh Kayitare Ibrahim ucyuye igihe yasabye abazamusimbura kuzita cyane ku kurwanya iterabwoba rifata intera muri Islam no mu Rwanda harimo, akaba yashimye byinshi bagezeho. Amakuru yatangiye guhwihwiswa ni ay’uko Sheikh Salim Hatimana arahabwa amahirwe yo kuyobora Islam mu Rwanda. Sheikh […]Irambuye

Rusizi: Abanyarwanda 135 batahutse ngo bari barambiwe kwitwa “Bakimbizi”

Aba Banyarwanda batangaza ko muri Congo hariyo benshi bahangayitse cyane abagore n’abana, bimwe mu bibahangayikishishe harimo intambara za buri munsi, inzara no kurwaragurika kuko ngo babaho nk’inyamaswa muri ayo mashyamba ya Congo, bitewe no kutabona imiti. Mukafundi Margarite uri mukigero cy’imyaka 54 yabwiye Umuseke ko ubuzima bwari bumugoye nk’umugore wari umaze kubura umugabo. Ati “Bajyaga […]Irambuye

Muhanga: RRA yihanangirije abacuruzi badakoresha imashini ya EBM

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (R.R.A)  cyatangije  gahunda  yo gushishikariza abacuruzi  gukoresha imashini  za EBM (Electronic Billing Machine), mu rwego  rwo  kugaragaza ibyo bacuruje batanga inyezabuguzi ku bakiliya. Hashize imyaka ibiri Ikigo cy’imisoro n’Amahoro (R.R.A) gihaye abacuruzi imashini z’ikoranabuhanga (EBM ) cyane cyane ku bacuruzi biyandikishije ku musoro w’inyongeragaciro (TVA)  kandi  bafite igishoro rusange  cya miliyoni makumyabiri  […]Irambuye

RDC: Minisitiri w’Ubutabera yanyomoje ibivugwa ko Kabila ashaka manda ya

Minster w’Ubutabera Tambwe Alexis Mwamba yabwiye bagenzi be  b’Abaministeri n’abahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa ko Itegeko Nshinga uko ryavuguruwe bidaha Perezida Kabila amahirwe yo kuobora igihugu muri manda ya gatatu. Mu misni ishize mu itegeko nshinga rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubusanzwe rivuga ko Perezida atorerwa manda ebyiri gusa, habayemo kuvugururwa. Hongewemo ingingo ivuga […]Irambuye

Umunyarwandakazi yakoze progaramu izibutsa muganga ko serumu ishize mu murwayi

Ku wa gatatu tariki 25/5/2016  mu muhango ngarukamwaka wo kugaragaza udushya twagezweho mu Ishuri rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Tumba (Tumba College of Technology), umunyeshuri Ange Uwambajimana w’imyaka 22 yamuritse porogaramu izafasha abaganga kwita ku barwayi cyane cyane abafite serumu. Ni kenshi usanga mu bitaro no mu bigo by’ubuvuzi ababagana bashinja uburangare abaganga bwo kutita ku barwayi […]Irambuye

Fromage y’u Rwanda n’uko ihagaze ku isoko, inzobere Mulder yaganiriye

Kobus MULDER inzobere yo muri Africa y’Epfo mu bijyanye n’inkusanyirizo z’amata, akaba n’umuhanga mu kumenya fromage (cheese) nziza, yemeza ko nyuma y’imyaka itanu ishize Abanyarwanda batangiye gutunganya fromage, bishoboka ko bafata ibihugu byateye imbere muri uwo mwuga, igikenewe ngo ni ishoramari no kongera ubwiza bw’umukamo w’amata n’ibiyakomokaho gusa. Kobus MULDER akorera mu bihugu icyenda ku […]Irambuye

Rusizi: Abana 520 bigira muri Shitingi abandi bigira mu rusengero

Kuba hari abana baretse ishuri ngo ni uko haba hari ababangamirwaga n’ubucucike bukabije mu bigo bigagaho bwatumaga batagira ubumenyi buhagije  nk’uko bamwe mu bana baganiriye n’umuseke babivuze. Umwana umwe wiga mu bigo bifite iki kibazo avuga ko babangamiwe n’ubucucike. Ati: “Mwakwiga muri 130 mu gashuri kangana gutya (icyumba gito) ukavuga ko wazamenya iki?” Ibigo byinshi […]Irambuye

Hari aho twavuye n’aho tugeze mu bumwe n’ubwiyunge – Makuza

Mu gusoza umwiherero w’iminsi itatu Abasenateri bari bamaze baganira ku buryo barushaho kuzuza inshingano basabwa n’Itegeko Nshinga, avuga ku ihame remezo rya Sena ryo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, Perezida wa Sena Bernard Makuza yavuze ko nubwo hakiri ingengabitekerezo hari aho Abanyarwanda bavuye n’aho bageze mu bumwe n’ubwiyunge. Uyu mwihero wasojwe n’ikiganiro n’abanyamakuru cyabanjirijwe no gusoma […]Irambuye

en_USEnglish