Kicukiro: Abaturage 16 000 ntibazi gusoma no kwandikwa

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Emmanuel Bayingana yabwiye abari bitabiriye Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku Cyumweru ko kugeza ubu muri aka karere hari abaturage 16 000 batazi gusoma no kwandika, abasaba gukora ibishoboka byose uyu mubare ukagabanuka. Akarere ka Kicukiro gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 340 nk’uko ibarura rusange ryo muri […]Irambuye

Mahama: Impunzi z’Abarundi zicuruza zizahabwa Frw 120 000 nk’inyunganizi

*Impunzi 177 ni zo zizaherwaho buri umwe ahabwa 120 000 Rwf. Inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, icumbikiye impunzi zigera ku bihumbi 45, bamwe bakora imirimo itandukanye ibyara inyungu, nk’ubucuruzi n’ubukorikori kugira ngo ijye ibunganira mu mibereho badateze amaso ku byo bahabwa n’imiryango ntera nkunga gusa, nibo bazaherwaho mu guhabwa inyunganizi […]Irambuye

Nta mukinnyi wa APR FC watowe muri 3 bahatanira igihembo

Bwa kabiri mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwnada, hagiye gutangwa ibihembo by’abitwaye neza mu mwaka w’imikino, kuba nta mukinnyi wa APR FC watowe muri batatu bahatanira igihembo kandi ari ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona, bisa n’ibitangaje. Kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Nyakanga 2016, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA ryatangaje abazahatanira ibihembo bizatangwa n’umuterankunga wa […]Irambuye

Rwamagana: Abize indwara zo mu mutwe bariga uko barushaho gatanga

Abize amasomo ajyanye n’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe (Clinical Psychology) barasabwa kwihangira imirimo ijyanye n’ibyo bize bagafasha Abanyarwanda mu iterambere, ihuriro ryabo ryitwa RPS (Rwanda Psychological Society) ryabibasabye mu biganiro by’iminsi byateguwe ku rwego rw’igihugu biri kubera mu karere ka  Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Ibi biganiro byatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Nyakanga […]Irambuye

Turkey: Imvururu za Coup d’Etat zahitanye 265 abasirikare 3 000

UPDATE: Leta ya Turukiya yatangaje ko abaguye muri izi mvuru zatangiye ku wa gatanu nijoro zigamije guhirika ubutegetsi ari abasivile n’abapolisi 161, na bamwe mu gatsiko k’abasirikare bashatse gukora Coup d’Etat 104 baguye mu mirwano, abakomeretse ni 1 440. Abasirikare 3 000 batawe muri yombi nyuma y’icyo gikorwa, naho abacamanza 2 700 birukanywe ku kazi […]Irambuye

DRC: Igitero cya FDLR cyahitanye umusirikare wa Congo

Igitero cy’inyeshyamba ku kigo cy’abasirikare ba Congo Kinshasa (FARDC) ahitwa Tongo-Rusheshe mu gace ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa kane tariki 14 Nyakanga 2016 cyaguyemo abantu babiri. Radio Okapi yatangaje ko amakuru ava mu ngabo za Congo Kinshasa avuga ko zapfushije umusirikare umwe undi arakomereka ndetse zinibwa imbunda yo mu bwoko bwa AK […]Irambuye

Ethiopia: Imyigaragambyo mu Majyaruguru y’igihugu yaguyemo abantu 10

Imvururu zatangiye ubwo abasirikare bageragezaga gufata abantu benshi mu mujyi wa Gondar, nk’uko amakuru ya Al Jazeera abivuga. Nibura abantu 10, harimo abapolisi n’abasivile baguye mu myigaragambyo irimo kubera mu Majyaruguru ya Ethiopia. Imyigaragambyo yo kuwa kane n’iyayibanjirije mu minsi mike ishize mu mujyi wa Gondar yari igamije kwamagana icyo abaturage bita kwamburwa indangagaciro z’ubwoko […]Irambuye

Seninga yemejwe nk’umutoza mushya wa Police FC

Police FC yemeje Seninga Innocent nk’umutoza mushya wayo, agasimbura Cassa Mbungo Andres wirukanywe kuri aka kazi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo Seninga Innocent yasinye amasezerano y’umwaka umwe (ushobora kongerwa) atoza Police FC. Uyu mugabo watozaga Etincelles FC kuva muri Mata uyu mwaka, aje gusimbura Cassa Mbungo Andres wirukanywe kubera kubura umusaruro, kuko […]Irambuye

Ingabo za Uganda zitwaje ibikoresho bya gisirikare bikomeye zagiye muri

Ingabo za Uganda zitwaje ibikoresho bya gisirikare biremereye kuri uyu wa kane tariki 14 Nyakanga zambutse umupaka zerekeza muri Sudan y’Epfo, mu bikorwa byo gucyura abaturage ba Uganda babuze inzira kubera imirwano yabaye mu minsi ishize i Juba, nk’uko AFP ibivuga. Umurongo muremure w’ibimodoka za gisirikare 50, zeherekejwe n’ibimodoka by’intambara biriho imbunda ziremereye ni zo […]Irambuye

en_USEnglish