Digiqole ad

Seninga yemejwe nk’umutoza mushya wa Police FC

 Seninga yemejwe nk’umutoza mushya wa Police FC

Seninga Innocent yahawe akazi ko gutoza Police FC

Police FC yemeje Seninga Innocent nk’umutoza mushya wayo, agasimbura Cassa Mbungo Andres wirukanywe kuri aka kazi.

Seninga Innocent yahawe akazi ko gutoza Police FC
Seninga Innocent yahawe akazi ko gutoza Police FC

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo Seninga Innocent yasinye amasezerano y’umwaka umwe (ushobora kongerwa) atoza Police FC.

Uyu mugabo watozaga Etincelles FC kuva muri Mata uyu mwaka, aje gusimbura Cassa Mbungo Andres wirukanywe kubera kubura umusaruro, kuko Police FC irangirije Shampiyona ku mwanya wa gatanu (5).

Umunyamabanga wa Police FC, CIP Mayira Jean de Dieu yatangarije Umuseke, ko bahisemo Seninga kuko ari umutoza umenyereye Shampiyona y’u Rwanda.

Ati “Twamaze gusinyana na Seninga. Azadutoza umwaka umwe, ariko ushobora kongerwa bitewe n’uko azitwara.”

Yavuze ko Polisi ariyo yahisemo aho kuba Sam Timbe nk’uko byavugwaga kuko ku mpamvu y’uko ngo Police FC ikoresha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa.

Ati “Seninga arabamenyereye kuko abenshi bamuciye mu biganza agitoza Isonga FC.”

Yavuze ko yahawe intego yo kuzamura ikipe, kuko uyu mwaka yasoreje ku mwanya mubi.

CIP Mayira Jean de Dieu ati “Agomba kugerageza akareba ko yaduha igikombe kimwe mu bikinirwa hano mu Rwanda. Tukongera gusohokera u Rwanda mu marushanwa ya Afurika.”

Police FC igiye kuba ikipe ya kane Seninga Innocent atoje mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, nyuma ya Isonga FC, Kiyovu Sports na Etincelles FC.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish