Digiqole ad

Turkey: Imvururu za Coup d’Etat zahitanye 265 abasirikare 3 000 bafashwe

 Turkey: Imvururu za Coup d’Etat zahitanye 265 abasirikare 3 000 bafashwe

Abashatse guhirika ubutegetsi umugambi wabo waburijwemo

UPDATE: Leta ya Turukiya yatangaje ko abaguye muri izi mvuru zatangiye ku wa gatanu nijoro zigamije guhirika ubutegetsi ari abasivile n’abapolisi 161, na bamwe mu gatsiko k’abasirikare bashatse gukora Coup d’Etat 104 baguye mu mirwano, abakomeretse ni 1 440.

Abasirikare 3 000 batawe muri yombi nyuma y’icyo gikorwa, naho abacamanza 2 700 birukanywe ku kazi ku wagatandatu mu rwego kugira ngo Leta ya Perezida Erdogan yongere kwisuganya.

 

Kuwa gatandatu:

*Abasirikare bo ku rwego rwa Jenerali 5 na ba Colonel 29 bakuwe ku myanya yabo,

*Abashatse gukora Coup d’Etat bose bishyikirije ubuyobozi.

*Amakuru mashya ni uko hapfuye abantu 90 barimo abasivili n’abapolisi, abandi 1 154 bakomeretse.

Ibintu muri Turukiya bikomeje kuba urujijo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, nyuma y’umwanya ushize habayeho igikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsibwa Perezida Recep Tayyip Erdogan.

Ingabo zigera ku 1500 zari ziyemeje gukora Coup d'Etat zishyikirije ubuyobozi
Ingabo zigera ku 1500 zari ziyemeje gukora Coup d’Etat zishyikirije ubuyobozi

Perezida Recep Tayyip Erdogan yatangaje ko ingabo zishyigikiye Fethullah Gulen wahungiye muri America zabashije gucenga mu ngabo za Leta mu myaka 40 ishize.

Yavuze ko aba basirikare bashatse guhirika ubutegetsi azabahana yihanukiriye. Aba nyamara biyise “Peac Counci” (Inama y’Amahoro), bavuze ko bashatse guhirika ubutegetsi kugira ngo bagarure ubutabera no kubaha uburenganzira bwa muntu.

Agatsiko k’abasirikare bashakaga guhirika ubutegetsi muri Turukiya ku wa gatanu nimugoroba katumye habaho imyigaragambyo ikomeye hafi y’ikibuga cy’indege cya Ataturk mu mujyi wa Istanbul, ahahuriye abantu benshi bashyigikiye Coup d’Etat.

Abandi bamaganye Coup d’Etat bahuriye ahitwa Taksim, ari ibihumbi bamagana abashakaga guhirika ubutegetsi.

Ubutegetsi bwa Turukiya bwagerageje kuburizamo Coup d’Etat bukoresheje imbaraga zikomeye.

Nijoro, indege z’intambara zashwanyaguje ibifaru by’ingabo zari zashatse guhirika ubutegetsi hafi y’Ibiro bya Perezida mu murwa mukuru Ankara.

Umwe mu bategetsi ba Turukiya yavuze ko mu mirwano yabaye, hamaze gupfa abaturage b’abasivili 60 n’abapolisi abandi bantu benshi batawe muri yombi.

Gusa, amakuru mashya ni uko abantu 90 aribo bamaze gupfa abandi 1154 bakomeretse, 16 mu nyeshyamba zashatse gukora Coup d’Etat biciwe mu mirwano.

Muri iki gitondo agatsiko k’abasirikare kari kashatse guhirika ubutegetsi kishyikirije ubuyobozi, ibintu byanyuze live kuri televiziyo ya Leta.

Nibura abasirikare 1500 bafitanye isano n’icyo gikorwa batawe muri yombi nk’uko Ibiro ntaramakuru Anadolu bibitangaza.

Abasirikare bafite ipeti rya Genaral batanu, abandi 29 bafite ipeti rya Colonel bamaze kwirukanwa ku myanya yabo.

Minisitiri w’Intebe wa Turukiya, Yildirim ngo yari yatanze itegeko ku ngabo ryo kurasa indege na kajugujugu zifitwe n’abasirikare bari bashatse guhirika ubutegetsi.

Perezida Recep Tayyip Erdogan yavuze ko iki gikorwa kihishwe inyuma na Fethullah Gulen wahungiye muri USA
Perezida Recep Tayyip Erdogan yavuze ko iki gikorwa kihishwe inyuma na Fethullah Gulen wahungiye muri USA
Abaturage bagize uruhare mu kuburizamo umugambi wa Coup d'Etat
Abaturage bagize uruhare mu kuburizamo umugambi wa Coup d’Etat
Abaturage benshi bashyigikiye ubutegetsi bwa Erdogan
Abaturage benshi bashyigikiye ubutegetsi bwa Erdogan

Amafoto @Dailymail

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • abantu yo bishize hamwa barusha amasasu imbaranga!!!…. democracy always prevails over un coup d’etat….the turkish military forgot that we’re in d 21st century…hhahahaa

  • Nabaswa bakoze kudeta nka yayindi ya niyombare.Perezida Kagame nawe azabakwene rwose.Ubundi ugomba kubanza gufata perezida ukamubuza kuvuga.

  • Congz to Turkish population.

Comments are closed.

en_USEnglish