Ministre w’intebe wa 6 mu myaka 5 yatowe mu Buyapani

Uwari minisitiri w’imari mu gihugu cy’ Ubuyapani, Yoshihiko Noda niwe watorewe kuba minisitiri w’ intebe w’ icyo gihugu. Yoshihiko Noda akaba abaye minisitiri w’ intebe wa 6 muri iyi myaka 5 ishize. Yoshihiko Noda afite akazi katoroshye ko kuyobora iki gihugu cya gatatu mu bihugu bikize ku isi, agahangana n’ ibibazo birimo iby’ ubukungu n’iby’ […]Irambuye

Beyoncé aratwite, Kanye West yashimye Jay-Z

Ku myaka 29, Beyoncé Knowless yemeje kuri uyu mugoroba muri MTV Video Music Awards ko ategereje umwana ku nshuro yambere. Yambaye igikanzu kirekire kitagaragaza inda ye yagize ati: “mbafitiye akabanga” “Ndashaka ko mwumva urukundo rundi munda” We ubwe yerekanye ko inda atwite itamubuza kuririmbira neza abari aho, indirimbo ye yitwa “Love on top” yahagurukije benshi […]Irambuye

Ubuyapani bwatanze miliyoni 24$ ngo hubakwe ikiraro cya Rusumo

Aya mafaranga yahawe igihugu cya Tanzania kuri uyu wa mbere, ngo hubakwe ikiraro kigezweho gihuza  u Rwanda na Tanzania  ibihugu biri muri East African Community. Tanzania, kimwe mu bihugu bya East African Community bifite ubucuruzi bukomeye, yongeye ku ngengo y’imari yayo ya 2011/2012 agera kuri Miliyari 1.7$ y’amadorari y’america (2.78 trillion Tanzanian shillings) Ikiraro cya […]Irambuye

Drogba ntazaza mu Rwanda guhangana n’Amavubi

Mu mukino wahuzaga Chelsea na Norwich, Didier Drogba yagonganye n’umuzamu w’iyi kipe John Ruddy , amukubita ku mutwe, Drogba yitura hasi, ahita ajyanwa kwa muganga nta bwenge afite (knocked unconscious) Iki kibazo ngo kizatuma Drogba ashobora kumara ibyumweru bigera kuri 3 ari hanze y’ikibuga. Ibi bivuze ko Drogba atazagaragara i Kigali ku mukino ikipe ye ya Les […]Irambuye

Arsenal byaherukaga kuyibaho mu myaka 115 ishize

Ikipe ya Arsenal kuri iki cyumweru ntibyayihiriye kuri stade ya Old Trafford ya Manchester Unied kuko yahanyagiriwe ibitego 8-2 mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampionat y’abongereza. Ni ibitego byatsinzwe na Danny Welbeck, Ashley Young watsinze 2, Wayne Rooney watsinze 3, Nani na Ji Sung Park winjiyemo asimbuye. Umukino uhuza ay amakipe uri mu mikino […]Irambuye

ECOBANK ya muhanga, agashya mu kwakira abakiliya

Kuri  uyu wa gatanu, Ecobank ya Muhanga, hagaragaye  gahunda bise ECOBANK  Friday customer care, aho umuliya aza agafata akantu ko kwica isari ndetse agahabwa service imuzanye. Iyi gahunda iba kuwa gatanu wanyuma w’ukwezi ngo igamije gutuma abakiliya bamererwa neza mu gihe baje kwaka service muri Ecobank. Umukiliya abasha gufata ako kunywa (Amazi, Jus cyangwa ka […]Irambuye

Sibo Tuyishimire yagize amahirwe yo kujya USA kuvurwa Cancer

Ku myaka 13. Sibo Tuyishimire yagize amahirwe yo kwerekeza muri Leta z’unze ubumwe za America kuvurwa indwara ya Cancer afite. Uyu mwana w’umunyarwanda, agiye kuvurwa ku buntu mu bitaro by’abana bya Boston, muri leta ya Massachusetts. Mu gihe yari amaze igihe avurirwa mu bitaro bya Rwinkwavu byaranze. Dr Sara Stulac, uzavura Sibo, yamubonye mu gihe […]Irambuye

Joseph Habineza yatangiye imirimo mishya muri Nigeria

Uwahoze ari Ministre w’umuco na Sport mu Rwanda bwana Joseph Habineza, yatangiye imirimo mishya yo guhagararira igihugu cy’u Rwanda muri Nigeria. Ibiro by’uhagarariye leta y’u Rwanda muri Nigeria biri Abuja, ari naho Joseph Habineza azajya akorera, yahageze kuri uyu wa gatatu. Twamubajije iby’urugendo rwe, n’akazi gashya yiteguye gukorera i Abuja. Joseph Habineza yatubwiye ko yahagurutse I […]Irambuye

Igitsina gito ku mugabo ntigikwiye gutera ipfunwe

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo bafite igitsina kigufi bibatera ipfunwe, kuburyo bamwe bibaviramo gutinya kubaka urugo bibaza ko bazananirwa gutera akabariro, ariko aba bashakashatsi bakaba bahumuriza umntu wese ufite icyo kibazo. Abagabo rimwe na rimwe bakunda kwitegereza igitsina cyabo, ngo bakagereranya n’ibya bagenzi babao bazi, bikabareta ipfunwe. Ariko burya ngo niyo cyaba gito gute ariko kiri […]Irambuye

U Rwanda rurasaba Union Africaine gufasha abarwanya Khadaffi

Kigali – kuri uyu wa gatanu, u Rwanda rwasabye umuryango wa Africa y’unze ubumwe gufasha Conseil national de transition (CNT) iri kurwanya ubutegetsi bwa Khadaffi kuko uyu atagishoboye kuyobora abaturage ba Libya. « birakwiye ko Union Africaine ifasha Conseil National de Transition » ni ibyatangajwe na Ministre ushinzwe ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, kuri Radio Rwanda. I Addis […]Irambuye

en_USEnglish