Digiqole ad

Drogba ntazaza mu Rwanda guhangana n’Amavubi

Mu mukino wahuzaga Chelsea na Norwich, Didier Drogba yagonganye n’umuzamu w’iyi kipe John Ruddy , amukubita ku mutwe, Drogba yitura hasi, ahita ajyanwa kwa muganga nta bwenge afite (knocked unconscious)

Didier Drogba, yatangiriye muri Le Mans,Guingamp, Marseille ubu muri Chelsea
Didier Drogba, yatangiriye muri Le Mans,Guingamp, Marseille ubu muri Chelsea

Iki kibazo ngo kizatuma Drogba ashobora kumara ibyumweru bigera kuri 3 ari hanze y’ikibuga. Ibi bivuze ko Drogba atazagaragara i Kigali ku mukino ikipe ye ya Les Elephants izaba ikina n’Amavubi i Kigali tariki 03/09

Ikipe ya Cote d’Ivoire niyo yambere mu itsinda H, ndetse yanabonye ticket yo gukina imikino yanyuma y’Africa izabera muri Guinea na Gabon, gusa ikaba igishaka kuzamuka mu itsinda ari iyambere.

Drogba ni umwe muri ba rutahizamu iyi kipe igenderaho,  Cote d’Ivoire ari ikipe ifite abakinnyi benshi bakomeye, bashobora kugora cyane ikipe y’Amavubi nubwo izaba iri murugo.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • Ubuse twizere ko amavubi azinyara mu isunzu agatsinda uyu mukino? Ariko ubundi bashyize ingufu muri bariya bana bato, ubundi tukiyubakira ikipe ifite akazoza, ko mbona bakuru babao bariho botsa imyungu gusa!!!!!

  • Drogba se ubundi atarimo byabuza IVC gususura amavubi? nibashaka bamuzane cg barorere, icyo nzicyo ni uko amavubi atakidwinga, ahubwo yahindutse amasazi! Ese ubundi babana bato bagiye he??

  • WENDA DUHOMBYE KWIREBERA IGIHANGANGE NKA DROGBA, NAHO GUTSINDA BYO NTAWABITEGEREZA IYABA ARABATSINDA BARIGUHERA IBUJUMBURA. DROGBA WE TUMWIFURIJE GUKIRA VUBA AKAZA GUHANGANIRA UMWANYA DOREKO MURI CHELSEA BITOROSHYE.

  • nonese ubundi mwatubwiriye abayobozi ba mavubi bakazakinisha bariya bana kowenda hagira igihindura umukino wa mavubi?

  • twitegereje amavubi makuru ndabona kuruhande rwanjye batayakinisha uriya mukino

  • kuva ba katauti bagenda ntakipe tukigira amavubi yahindutse amagi y’isazi nimutoze bariya bana tuzarebe nyuma y’imyaka nk’ibiri naho ubundi ntaho tujya

  • ahhhhhhhhhh, rarraaaaaaaaa. Drogba, twari kuzamureba ikigali, none ntazaza. nari kuzajya kwirebera ibihangange naho amavibi gutsinda byo simbikeka, nubwo ntaragura ariko mvugisha ukuri. ubu se nzjye stade or not?

Comments are closed.

en_USEnglish