Digiqole ad

Ubuyapani bwatanze miliyoni 24$ ngo hubakwe ikiraro cya Rusumo

Aya mafaranga yahawe igihugu cya Tanzania kuri uyu wa mbere, ngo hubakwe ikiraro kigezweho gihuza  u Rwanda na Tanzania  ibihugu biri muri East African Community.

Ikiraro cya Rusumo kizasimburwa n'igishya
Ikiraro cya Rusumo kizasimburwa n'igishya

Tanzania, kimwe mu bihugu bya East African Community bifite ubucuruzi bukomeye, yongeye ku ngengo y’imari yayo ya 2011/2012 agera kuri Miliyari 1.7$ y’amadorari y’america (2.78 trillion Tanzanian shillings)

Ikiraro cya Rusumo , kizahurirwaho n’u Rwanda na Tanzania ngo kizubakwa mu gihe cy’imyaka 2 nkuko byatangajwe na Mustafa Mkulo, Ministre w’Imari wa Tanzania ku makuru dukesha ikinyamakuru trust cyandikirwa mu Buyapani.

Ambassaderi w’Ubuyapani muri Tanzania, ahemerejwe iyi nkunga kuri uyu wa mbere, bwana Hiroshi Nakagawa  yavuze ko iki kiraro cyo ku rwego mpuzamahanga kizafasha cyane u Rwanda na Tanzania mu kizamura ubukngu bw’ibi bihugu, mu buhahirane ndetse n’ingendo z’abantu. Yatangaje ko u Rwanda na Tanzania biri mu bihugu byambere bikoresha neza inkunga byahawe.

Iki kiraro nicyuzura, kizasimbura icyari kimaze imyaka igera kuri 40 gikoreshwa hagati y’ibi bihugu byombi

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

11 Comments

  • iki kiraro gishya kizaba ari ingirakamaro cyane,kuko iki gisanzwe cyari gishaje

  • iki kiraro ni sawa sawa

  • mbese twagiye twiyubakira ibikorwa remezo byacu aho gutegereza udufaranga twabanyamahanga. Ubu koko wambwira ko urwanda na tanzaniya byananiwe gushira hamwe $24 millions bakubaka kiriya kiraro kweli? Hanyuma tukirirwa twigishwa n’abayobozi bacu kwihesha agaciro? Ese wambwira agaciro kari he mu mishinga nkiyi?

    • $24 million uzi uko angana wowe? ni 14,376,000,000Frw @599 as exchange rate

      • hatabae ho ibyo kunyereza yakubaka ibiraro 3 byiza cyane kandi bihenze!

  • Nibyiza cyaeee!

  • iki kiraro ntako gisa!kiriya gishaje cyari gisigaje amazuba make

  • Nyinawambogo na Nakayabo muraho neza….

    Ndagirango nsangire na mwe ibibazo nibaza bucece. Maze mumbabalire munsubize. Nundi wese undusha kubimenya ashobora kunsubiza…

    Jyewe ndabona hariya m’ubutumwa bwa Nyinawambogo harimwo ishingiro. Yego nkuko Nakayabo abivuga amusubiza, ariya mafaranga si make. Ariko jyewe ndasanga bidahagije….

    DIGNITY = AGACIRO = ISHEMA

    Nta „Kwihesha agaciro“ nsangamwo iyo umuntu ahora asabiriza. Yego kubera amaburakindi, muli iki gihe, dukeneye imfashanyo, ariko jyewe nsanga dukwiye gutimbira tukiha imyaka ntarengwa. Maze tukavuga tuti, kuva ubu kugeza muli 2025 tuzemera dutege ibiganza, ariko nyuma yaho, nta mfashanyo tuzaba tugikeneye. Tuzemera tubeho gikene, ariko tugende twemye!!!….

    Hagataha kandi dukwiye gukora iyo bwabaga, maze kuli buli dollar duhawe n’amahanga tukongeraho indi ivuye mu maboko yacu. Ndatanga urugero kugirango nisobanure neza. Tuvuge kuli kiriya kiraro: „Kuki abaturage badashobora kuhakora umuganda. Kuki INKERAGUTABARA cyangwa TIG zidashobora kuhakora umuganda. Jyewe ndetse nasaba abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye nabo gutanga umuganda mu biruhuko. Maze imashini zigakora ibyo tudashoboye gukora n’amaboko“.

    Iki gitekerezo cyanjye ntabwo ali gishya. Magingo aya Inkeragutabara zarangije gutunganya ahazajya uruzitiro rwa pariki y’Igihugu mu Akagera. Abantu bagenewe TIG, barakora imihanda, bararwanya isuri n’ibindi n’ibindi…

    Kandi muli gereza zose z’u Rwanda habamwo abantu hafi 70.000. Aba bantu aho bari basanzwe bakora imirimo inyuranye. Urugero: I Rwamagana bahinga ibigori, bakabona umusaruro utubutse ushimishije. Ndiyemeza ko Generali RWARAKABIJE ashobora kubacamwo ibyiciro, ibyiciro akabicamwo amatsinda. Maze ayo matsinda akoherezwa hariya ku Rusumo, agafasha gukora kiriya kiraro….

    Muli rusange, jyewe nsanga iwacu i Rwanda tutabaho uko tureshya. Dukwiye kwiga kuzigama, kuzigama koko, kuburyo bitubabaza. Ntabwo tuzashobora kwihesha agaciro icyo kintu tutarakigeraho.

    Aha cyakora ndifashe, hatoya hatagira unyikubitira, hatagira untera ibuye. Ntabwo turatangira kubitekerezaho bihagije, no hasi ku ndiba. Uzabivuga aranguruye abenshi bazahita bamwita umusazi, maze bamutere utwatsi!!!

    Urugero: Umuntu wavuga ati ntidukeneye ministere zingana kuriya. Umuntu ashobora kuzigabanyamwo gatatu kandi akazi kagakomeza kugenda neza. Umuntu wavuga ati ntidukeneye ziriya modoka zose, tuzabanze twubake uruganda rwo gukora amagare!!!Ahaaaaaa, uwo muntu buli wese yamuha amenyo ya ruguru…..

    MURAMBONE. NITWA INGABIRE-UBAZINEZA. NITWA RUHUMA RWA BISETSA. YEGO NAHUMYE AMASO, ARIKO SINAHUMYE UMUTIMA….

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • Jye nemeranya na nyinawambogo hamwe n’Ingabire-Ubazineza. Ariya mafaranga ntabwo ari ikerenga ku bihugu byombi, kimwe gitanze $12 millions ndumva atari ibintu byahatari. Ubundi igitekerezo cya ingabire ni cyiza cyane. Ubundi uwafata nk’abanyarwanda miliyoni imwe bafite imyaka 16-45 tugashira hamwe mugihe cy’amezi atatu, tugafata amasuka n’imihoro n’ibindi byuma bikenerwa tugakora imihanda yose yo mubyaro by’urwanda kuva kamembe kugeza kagitumba, maze iyo mihanda ikitirirwa amazina y’abaturage berekanye umurava kurata abandi, jyewe mbona twatera imbere kuruta n’ibihugu by’abazungu. Erega umwanzi w’afrika ni afrika ubwayo. Buriya iyo abantu bashize hamwe bagakorana umurava ntibabona umwanya wo kujya mu matiku. Kandi ndumva twe nk’abanyarwanda twabishobora kuko niba twarabonye umurava wo kwica bagenzi bacu mu mezi atatu, nta kibuza ko twabona umurava wo kwiyubakira agahugu kacu gato ariko keza.
    Thanks, CM.

  • NIBUBAKE NABABWIRA IKI

  • Uraho “Clochard Mayibobo” weee!!!

    yewe na njye nindamuka mbaye MAYIBOBO nzibera nka we peee…

    KUKO UFITE IBITEKEREZO BYIZA KABISA…

    Umbaye kure mwana w’umunyarwanda. Mba nguhereje umukono, nkagusetsa nkagusekera, nkagutetera, nkagutambira, mama weeeeee…

    Muli make rero, nsanze ufite “logic = ireme ry’ibitekerezo” nk’iryanjye. Birampumurije rero, kuko limwe na limwe njya nkekako ndi umusazi-busazi!!!…Hari abantu bake cyane nsanga duhuje imitekerereze…

    “…niba twarabonye umurava wo kwica bagenzi bacu mu mezi atatu, nta kibuza ko twabona umurava wo kwiyubakira agahugu kacu gato ariko keza”.

    This idea, for example, is for me very understandable and comfortable. That means, that we only need to transform the negative collective energy in a positive energy. Yes my anonymous friend CM. I am also convinced of that way, that is surely paramount…

    Byanshimisha kandi n’ibindi ugize icyo ubivugaho…

    Kuki tutabaho uko tureshya. Kuko iyo nje i Rwanda, ndakurahiye, mpasanga imodoka zimwe, ntajya mbona i Burayi buli munsi. Why do we live above our resources….Tell me why please!!!…

    Kuki aho kugira ministere 24 tutagira 10. Kuki usanga muli leta hirunzemwo abakozi benshi cyane. Why is the private sector so minimal. Tell me why please!!!…

    Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza

Comments are closed.

en_USEnglish