Digiqole ad

Arsenal byaherukaga kuyibaho mu myaka 115 ishize

Ikipe ya Arsenal kuri iki cyumweru ntibyayihiriye kuri stade ya Old Trafford ya Manchester Unied kuko yahanyagiriwe ibitego 8-2 mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampionat y’abongereza.

Ifoto yamamaye kubera inzozi z'abafana ba Man U ko bazirenza Arsenal umunsi umwe. Urugamba ntirurangiye ariko/ Photo Internet
Ifoto yamamaye kubera inzozi z'abafana ba Man U ko bazirenza Arsenal umunsi umwe. Urugamba ntirurangiye ariko/ Photo Internet

Ni ibitego byatsinzwe na Danny Welbeck, Ashley Young watsinze 2, Wayne Rooney watsinze 3, Nani na Ji Sung Park winjiyemo asimbuye.

Umukino uhuza ay amakipe uri mu mikino ikurukirwa n’abantu benshi ku isi, ni umukino uba witezwemo byinshi, ariko utitezwemo imvura y’ibitego nk’iyi.

8-2 niyo ntsinzi nini Manchester yigeze ibona imbere ya mukeba ukomeye Arsenal. Kuva mu 1999 kandi Manchester yari itaratsinda ibitego 8 mu mukino wa shampionat.

Arsenal yo ihuye n’uruvagusenya kuko yaheruka gutsindwa ibitego bingana gutya mu mukino wa shampionat mu 1896.

Rooney we yatsinze igitego cy’150 mu bitego 3 yatsinze.

Nani yishimira igitego cye
Nani yishimira igitego cye

Uyu mukino wagiye kuba n’ubundi Manchester United ifite amahirwe menshi imbere ya Arsenal kuko mu mikino 7 baherukaga guhurira kwa Manchester, Arsenal yahatsindiwe inshuro 6, ibasha kuhanganyiriza rimwe.

Iyi ntsinzwi ni inyongera y’ ibibazo umutoza Arsene Wenger amaranye iminsi, birimo igenda ry’abakinnyi be bakomeye (Fabregas na Nasri), igitutu cy’abafana kuri politiki ye yo gukinisha abakinnyi badafite inararibonye, ndetse n’ingorane mu gusimbuza bano bagiye.

Kuri uyu mugoroba ikipe ziva mu mujyi wa Manchester (City na United) zihanangirije iziva i Londres. wabivuga utya;

Manchester 13 – 2 Londres

 

 

27 Comments

  • Nightmare for Wenger!

  • WENDA WENGER YABONERAHO KUMENYA PREMIER LEAGUE ATARI URUSIMBI NKUKO AKUNDA GUSHORA MO MAKE MGO YUNGUKE MENSHI,IMANA IBAHE KWISUBIRAHO

  • “MAN U” ISHATSE YATEGURA SHAMPIONA ITAHA KUKO IYI YO YARANGIJE KUYITWARA!!!

    • rahira!!!

  • K barakubeshye .ubwo se uhereye kuki uvuga ngo mwatwaye championa.Kubera ziriya ndembe za Arsenal mwaraye muhemukiye dore ko nta nimbabazi mugira?Ngaho muzabikore Man City cg twe THE BLUES maze bakibahe.Ubwo rero mwaraye mugacu ngo mwatsinze,mwebwe buriya iriya ni equipe mwakinnye?
    Good luck

  • Ariko uyu mugabo(wenger)ntakibazo afite?abize ibijyanye no mumutwe bazabikurikirane barebe!kuko kubika cash z’abantu kandibazimuhaye ngo bishime yarangiza akabarwaza imitima….,Imana izaduhorera sha!!.

  • MAN U YARAYE YISOBANURA K´UMUSHINJACYAHA IREGWA ICYAHA CYO GUSHINYAGURIRA UMURAMBO

  • Biriya ni ukwishimira mukababaro kabandi. Nuko utazi liverpool iri hariya noneho izabahorera. Arsenal bibaho ko umuntu arwara imitsi ariko muzayikira iriya MAN u niva imbere ya Man City na Liverpoool muzayireke igende

  • Guyz kuva kuri Arsenal njye ni nkokureka kureba PRIMIER LEGUE but inzira nindende kumuhigi w`umuhanga.Arsenal ni equipe nziza ariko nyuma ya 5ans.Kubera ibya tubayeho
    najye sinshigikiye WENGER natugurire the strongest players mazeureba revenge.Match
    ntiyashimishije na bayirebye kuko na nishaka ryayiranze MANU yakimye ni zina
    rya ARSENAL. We are the gunners 4ever!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Mbega urupfu Arsenal ipfuye weee!! ubuse disi tuyitegereze ku munsi w’izuka ry’abapfuye, cg dukureyo amaso izahezwa muri gihenom?? sha burya koko ku munsi w’urupfu rw’inkende ibiti byose biranyerera!! ubona ngo Batsindwe urunganda???

  • iryo ni somo kabisa

  • Kambali ndagushyikiye ubwo baravuga ntasoni? Bayobewe ibyo Suarez yakoreye nibatsinda livepoor bazagende ibyo bakoze ninko gufata inkoni ugakubita umurambo. K, wowe ubyinnye mbe yumuziki. Peace j

  • MWESE BANTU BASOMA IZI NKURU NDAHAMYAKO MUZI IKINYARWANDA, HARIHO RERO UMUKECURU WRURIMO KWASA IBITI AHURA NIKITWA IKIBONOBONO AKUBIISE RIMWE ABONA KIRASADUTSE!! ATI BURYA SINSANZWE, NAMWE BAFANA BA MAN.U MWSHIME ARIKO MUTEGEREZE ATAZABA ARI IKIBONOBONO MWASHIJE KUKO NTANIYINDI TEAM ARSENAL YARI YATSINDA IGITEGO MURI P. LEAGUE MWIRINDE RERO MUTAZASETSA ABANTU MWIBWIRAKO MUKOMEYE. THANKS.

  • Nubwo Arsenal byayigendekeye kuriya, iracyari Equipe nk’izindi kandi ifite n’amateka. Biriya ni ibintu bibaho kandi byashyikira iyo ari yo yose. Ikindi Kandi P. League niyo igitangira, igihe rero kirahari cyo gukosora ibitagenda neza.

    MAN U nayo yitonde, imikino n’amakipi biracyahari. Tubitege amaso

  • Mwese abagize icyo muvuga kuri uyumumukino mwakoze ariko mujye mushimira uwakoze neza munenge uwakoze nabi naho gushyigikira amafuti sibyiza. Abatega iminsi n’amakipe badafana bo nibicecekere kuko kuvuga man city niyo yabimburiye izindi gutsindwa na man u.

  • WENGA AZI ICYO GUKORA KUKO AKORERA CASH KDI ARAZIBONA ASAHAKA AMAFARANGA ATITAYE KU NSINZWI.

  • Jye ndabona man u gustinda arsenal byabaye igi kombe. oya inzira iracyari long kuko the blues last year yatangiye itsinda urunganda ariko byarangiyentagikombe.kandi nanyina wundi abyara umuhungu!

  • ARIKO ABANTU NTIBEMERA (MAN U) ITWAYE KIRIYA GIKOMBE INCURO 19 man city nubwo bururu budahari se? ahumbwo uyu numwaka wamaseti…hahahaha

  • umva bwana Wenger rwose kutagutsinda ni ukuguhemukira ndetse bagutsinze bike, kuko ntushobora gusobanura ukuntu utanga abakinnyi warangiza ngo urashaka ibikombe?Gusa niba na ba boss bawe badashaka kukweguza wowe wakagombye kugira ubwo butwari kabisa!!! naho niba utisubiyeho uzatsindwa 4ever!!

  • nani peaqce kabisa urabizi!!!!!!!!!!

  • Muriganirira basora,ib’umusaza Wanger nti mubizi? Nta bikombe ashaka acuruza abakinnyi gusa!

  • rooney urabizi kabisa 3 sibike uriyamusore arashoboye.

  • mwanzi wanjye winyishima hejuru kuko niyo nagwa nzabyuka kandi uko umugabo aguye3 siko ….. ameneka

    • Et finalement…nakomeza kugwa nabyo bizabaho.Arijye nashaka ibindi bisobanuro cyangwa ngahindura busines.

  • Ewana uretse na Man city na Barcerona Man U igiye kuba igihangange kwisi nubwo bwose isanzwe aricyo biriya yakoreye Arsenal yarimirabyo inkuba ziracyarinyuma, mutegereze mwihanganye ziraje murebe.

  • mubyukuri nagira abantu inama bafana arsenal ko bakwikuramo gufana kuko bashobora kuzarwara umutima ikibazo bafite ubu gishobora kuzatinda ugasanga bamerewe nabi .

  • Arsenal yaragambaniwe, Wenger bamujyane imbere ya sentare, bamukubite intahe mugahanga. muravuga ngo Man u irashinyagurira Arsenal. isigajekuyishyingura burundu. arsenal ntaho ihuriye na Man u rwose. aba arsenal mwikwikirigita. aaaaaaaaaaahhhhhhhhhh

Comments are closed.

en_USEnglish