Digiqole ad

Joseph Habineza yatangiye imirimo mishya muri Nigeria

Uwahoze ari Ministre w’umuco na Sport mu Rwanda bwana Joseph Habineza, yatangiye imirimo mishya yo guhagararira igihugu cy’u Rwanda muri Nigeria.

Joseph Habineza
Joseph Habineza/ Photo Internet

Ibiro by’uhagarariye leta y’u Rwanda muri Nigeria biri Abuja, ari naho Joseph Habineza azajya akorera, yahageze kuri uyu wa gatatu. Twamubajije iby’urugendo rwe, n’akazi gashya yiteguye gukorera i Abuja.

Joseph Habineza yatubwiye ko yahagurutse I Kigali ku wa gatatu tariki 24 saa munani z’ijoro, agera I Abuja kuri uwo wa gatatu saa munani n’igice z’amanywa.

Yahagaze (escale) I Nairobi na Lagos mbere yo kugera Abuja, ageze Lagos yafashe indege imujyana Abuja.

I Lagos yahawe ikaze na n’abakozi ba Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Nigeria, ndetse n’abanyarwanda baba aho. I Abuja ho yakiriwe n’abakozi ba Rwandan High Commission ya Nigeria.

Nkuko yabidutangarje, ntabwo ari inshuro yambere Joseph Habineza abaye muri Nigeria, kuva mu 1998 kugeza mu 2004 yakoreraga Heineken, I Lagos.

Mu kazi ke gashya, yadutangarije ko agiye guhagararira inyungu z’u Rwanda, kurumenyeanisha, ndetse no kugerageza gukurura abashoramari bo muri Nigeria gushora imari yabo mu Rwanda.

Joeseph Habineza yadutangarije ko abanyanigeria ari abakozi cyane, kandi bagaragaza gukunda Africa (panafricanist)

UM– USEKE.COM

26 Comments

  • Joe turamwemera.

  • Ubwo Ange na bagenzi be barabe bumva ko imiryango ifunguwe Abuja muri Nigeria ntibazongere kubaririza ko yaba akiri i Kigali. Impuruza ngira ngo yatanzwe haba ku umuseke.com ndetse no ku igihe.com, tutibagiwe kuri facebook

  • Joe Imana igufashe mu mirimo mishya yaguhaye, kandi ndakwemera uru mugabo tu.

  • well,mr joe,ndakwemera,abanyarwanda barekwemera,igihugu cyawe kirakwemera ndetse na president PK arakwemera,ikaze rero mumirimo yawe mishya,uzatubere imfura,ugaragaze ubushobozi,ubushake no gukunda igihugu nkibyo usangangwe,abavuga bavuge nakazi kabo,Imana ibigufashemo,bravooooooooooooo joeeeeeeeeeeeeeee en congs once again.

  • muraho habineza ndamukunda kubera murari agira mukazi mbifurije akazi kameze neza

  • kandi umuseke namwe turabakunda mutara amakuru ameze neza cyene

  • AAAAH, PAUVRE JO. NIZERE KO WABONYE KO NTAWUKINA YENDA KANDI IGITSINA RIMWE NA RIMWE ARI NKA BILLARD CYANGWA DAME: TOUCHER EGALER JOUER (TOUCH = PLAY)

    • pauvre joe???? ahubwo pauvre toi-même!!! Joe abaye iki? vuvuzelaaaaaaaaa tuuuuuuuuuu

      COURAGE JOE HABINEZA, KOMEZA UKORE AKAZI NEZA NKUKO TUBIKUZIHO.

  • Ariko se joe, ko mbona ibikobwa byo muri Nigeria bisa nabi, ubwo kweli uzabasha kubona ka feeling i Abuja? Jye uzambwire njye nkoherereza ibyana biturutse mu rwa Gasabo. Ubundi rero ntuzongere kwemera gufotorwa n’indaya muri ambiance, niko abanyamujyi dukora. Aluta continua.
    Cheers,
    NK.

  • UZATUZANIRE BYA BIKURI MU RWANDA

  • Boko Haram,
    UZAYITONDERE KUKO NABONYA
    BAMEZE NABI MU BIKORWA BYITERABWOBA

  • ubwo ibyo uvuga ariko uba wabihagararaho n’amaguru abiri?mwagiye mureka ibyo bajya bita ubujajwa?

  • uzagire ishya n’amahirwe mu mirimo mishya mugiyemo yo guhagararira urwanda,kandi nkuziho umurava,ubushake bwo urabuhorana.PC my man

  • COURAGE JOE

  • Congrats Minister iyomirimo mishya uzakomeze uyitwaremo neza kuko inkumi zo muri Nigeria zikeneye amasomo mukubyina

  • @Yr&Ntwari kagame ubwo mwunva gusebya umuyobozi uhagarariye u Rwanda nta soni bibateye koko? Ese ko ari uko Habineza ari umuntu wu mugabo ushyira mugaciro ninde ministre utabikora??? cyagwa mubwire umuyobozi mwiza wu mukozi, infura, utavangura nka Habineza . Sha mureke ubuswa bwanyu Habineza nu muyobozi nkunda cyane pe!!! mukundira ko azi ibyakora akabikorana ubushake nu buhanga cyane nta vaguramoko arimo!!! Courage Joe

  • Reka abanyarwanda tureke invugo mbi kumuyobozi wacu imana niyo yamutoye mwebwe mwese abamusebya muvuga ayo magabo yose utarakora icyaha namutere ibuye yezu niko avuga none rero mwibuke twese ko tubeshejweho nimpuhwe zimana naho twaba twarashize kubera ibyaha reka rero ndusabe imana ihindure akanwa kacu naho joe imana imuhe umugisha yakoze neza murwanda kandi twese abanyarwanda turabizi naho rero iamana imuherekeze kandi imuyobore joe God bless you

  • joe wakoze ibyo abagabo bose bakora nuko ibyaw byakwiy hose kabisa . Ariko unjy wirinda agafoto ntabwo ari keza cyane cyane uri muri feeling.

  • Joe wakoze neza,kandi na excellence arabikubahira,ndagira ngo mwese abanyarwanda mwe kureba ibitabareba,wireba umugogo uri mujisho rya mugenzi wawe mbere yuko nawe wireba.ahubwo mureke Imana ibahindure imitima nibitekerezo bibi kugira ngo mubone kwemerwa nayo.mwita akanya kubusa muvuga adakwiriye,atubaka,adahesha Imana icyubahiro,kandi amagambo yose yimfabusa Uwiteka azakubaza.mwirinde.

  • NYABUNA JOE AZITWARARIKE ITERABWOBA DORE KO NONEHO NA “UN” BATAYIREBERA IZUBA.
    AKAZI KEZA!

  • Icyo nemerera uyu mugabo ni uko yashoboye kureka imbehe yahawe na Mzee Kijyana kubera amakosa ye, kandi akabivuga ku mugaragaro. Rero Joe, ubutwari ufite ni uko ushobora kumenye gutandukanya ikibi cyakwitirirwa gouvernement ukacyishyiraho mugihe abandi bavanga ibyabo bibi bakabisiga gouvernement yacu. Byabindi bibi ndizera ko wabisize i kanombe mbere y’uk winjira mu ndegE. Mu mirimo mishya ugiyemo oga, ndakwifuriza guhagarira u Rwanda neza oooo, kandi ubereke ko uvuye mu itorero ry’igihugu rifite moral y’akazi ooooo, ugaharanira inyungu z’Urwanda oooo!!! Congs and good luck!

  • Rwasibo , uratukisha izina ryawe

  • Ahubwo ubu nubusutwa nkubwi Indaya sha mureke ubugambo maze muze tubake urwagasabo achana nubuginga. Joe Courage komera kd urusheho kunoza akarimo washinzwe ABUJA###

  • TU RAMWEMERA YATUJYANYE
    MURI MONDIAL

  • Ubu se nawe bashaka kukugeraranya na DSK? Nizere ko uziha akabanga muvandimwe!!!Byanze kandi, burya habaho umuti utuma umuntu ashobora kwihangana.

  • Utagushima yaba nde ? Ntanumwe ibyo wakoreye igihugu cya tubyaye nibyinshi ndumva abakuvuga nabi bareke bazicuza nge ndagushimira ibyiza wankoreye niwowe watumye mba umu star mu gihugu wankoreye ibyo wagombwaga byose ntakintu wampishe kandi nubu undi nyuma ndabizi urakoze imana izakurinde mubyo ukora Byose

Comments are closed.

en_USEnglish