Digiqole ad

Ministre w’intebe wa 6 mu myaka 5 yatowe mu Buyapani

Uwari minisitiri w’imari mu gihugu cy’ Ubuyapani, Yoshihiko Noda niwe watorewe kuba minisitiri w’ intebe w’ icyo gihugu. Yoshihiko Noda akaba abaye minisitiri w’ intebe wa 6 muri iyi myaka 5 ishize.

Yashido Noda, Ministre w'intebe mushya w'Ubuyapani
Yashido Noda, Ministre w'intebe mushya w'Ubuyapani

Yoshihiko Noda afite akazi katoroshye ko kuyobora iki gihugu cya gatatu mu bihugu bikize ku isi, agahangana n’ ibibazo birimo iby’ ubukungu n’iby’ ihindagurika ry’ ikirere.

Noda ni umugabo w’ imyaka 54 y’amavuko, akaba yegukanye uyu mwanya, amaze gutsinda mu matora minisitiri w’ ubucuruzi Banri Kaieda.

Mu Buyapani, kuva mu mwaka wa 2006, nta mu minisitiri w’ intebe urarenza igihe cy’ umwaka kuri uwo mwanya.

Biteganyijwe ko Yoshihiko Noda azemezwa n’ inteko ishinga amategeko y’ Ubuyapani ku munsi w’ ejo taliki ya 30 Kanama 2011.

Mu matora yabaye, Kaieda, wari  ushyigikiwe na Ozawa, yabonye amajwi 177, mu gihe Noda, wari ushyigikiwe n’abatavuga rumwe na Ozawa, yatsindiye ku majwi 215.

UM– USEKE.COM

en_USEnglish