Digiqole ad

Beyoncé aratwite, Kanye West yashimye Jay-Z

Ku myaka 29, Beyoncé Knowless yemeje kuri uyu mugoroba muri MTV Video Music Awards ko ategereje umwana ku nshuro yambere.

Beyonce arakuriwe/Photo Internet
Beyonce arakuriwe/Photo Internet

Yambaye igikanzu kirekire kitagaragaza inda ye yagize ati: “mbafitiye akabanga”

“Ndashaka ko mwumva urukundo rundi munda”

We ubwe yerekanye ko inda atwite itamubuza kuririmbira neza abari aho, indirimbo ye yitwa “Love on top” yahagurukije benshi bari aho ubwo yazamukaga kuri scene, yambaye imyenda yo kuririmbana.

Kanye West yagaragaye ashimira cyane Jay-Z bari bicaranye mu gihe Beyoncé imbere yavugaga ko akuriwe imbere y’abantu.

Kanye West ati: "nuko nuko sha" / Photo Internet
Kanye West ati: "nuko nuko sha" / Photo Internet

Umugabo we nawe akaba yakanyujjeho mu ndirimbo ye nshya na Kanye West yitwa “Otis”

Tariki ya 14 uku kwezi, i New York muri concert yari ahafite, abantu barabiketse, ariko basigarana urujijo kuko yari yambaye ku buryo buragaragaza inda ye.

Beyoncé yavuze ko agiye kwita ku mwana azabyara, kwita ku rugo rwe, ndetse ko abaye noneho umugore nyawe.

Beyonce nimugoroba nibwo yatangaje ko akuriwe
Beyonce nimugoroba nibwo yatangaje ko akuriwe

Umuseke.com

en_USEnglish