Digiqole ad

ECOBANK ya muhanga, agashya mu kwakira abakiliya

Kuri  uyu wa gatanu, Ecobank ya Muhanga, hagaragaye  gahunda bise ECOBANK  Friday customer care, aho umuliya aza agafata akantu ko kwica isari ndetse agahabwa service imuzanye.

Umukiliya arica isari akanahabwa Service/ Photo Plaisir M
Umukiliya arica isari akanahabwa Service/ Photo Plaisir M

Iyi gahunda iba kuwa gatanu wanyuma w’ukwezi ngo igamije gutuma abakiliya bamererwa neza mu gihe baje kwaka service muri Ecobank.

Umukiliya abasha gufata ako kunywa (Amazi, Jus cyangwa ka cyayi) ndetse n’icyo gufatisha nka Biscuit, umugati sambusa ku buntu.

Iyi gahund ango ntabwo izakorwa gusa kuri Ecobank ya Muhanga gusa kuko no ku zindi branche za Ecobank zindi izahagera vuba nkuko kuri Ecobank ya Muhanga babidutangarije.

Tubabajije niba ubu atari uburyo bwo kureshya abakiliya, batubwiye ko batagamije kureshya abakiliya ahubwo bagamije ahanini gufata neza abakiliya bafite, batabaha Service nziza gusa, ahubwo banabicira inyota n’isari ku bayifite mu gihe bagannye Ecobank.

Kuwa gatanu wanyuma w'ukwezi nibwo bikorwa
Kuwa gatanu wanyuma w'ukwezi nibwo bikorwa

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

24 Comments

  • Those are heads sha!!!!
    muhame Equity ize ibahagize ahubwo!!!
    ubwirasi amabank yo murwanda afite!!!!!

    • ubu ushatse kuvuga ngo iyo ni imitwe??????????

  • ariko ibi sa agashya kuko byaratangiye kera muri BCR iyo ugiye muri service ya online banqing rwose barakwakira nabo haba hari termos yuzuye icyayikiryoshye cyane namata ya nido

  • Ibyo byose nta cyo bivuze igihe batanga service mbi, hano i Kigali bivugurure naho ubundi kababayeho. Igihe n’amafaranga

  • Ibi kubwange numva ntacyo bivuze, ngo nuburyo bwo gukurura abakiriya? ubu buhendwabana ninde bwazana ko umuntu aba yifitiye gahunda za Business ubu busa ninde utabasha kubwigurira koko?

    Service nziza igaragarira muburyo bakwicaje ahantu heza, kuba batagutinza ngo bifate igihe kinini, hari nizindi zifasha customers nko kugirwa inama zateza imbere imishinga yabo etc…

  • ahaaahahaha karabaye etwiti bank from nairobi iraje muhindure imikorere yanyu naho niba ataribyo mubuze akakzi

  • Iyo ntabwo ariyo customer ikenewe!!!!
    Vugurura service then aba clients barizana!!!!!

  • En réalite castome care muma Bank iri faux sana,ariko hamwe na hamwe hatangiye guhindura.twizere ko bizahinduka.les guichets zikwiye kubaho abagabo ou abasore,usanga service igenda neza.uzi agasuzuguro kinkumi naba dame bo muma Bank gatey isoni

    • ahubwo se uzi ukuntu nagiye gusaba Service muri BCR branch ntavuze nagera kuri guichet umugre atafata phone agatangira kuganira ibyiwabo murugo ibyabana ku ishuri nibindi….yewe biteye ishozi.

      mu ma bank yose hari hakwiye gushyirwaho abagabo or abasore.

  • Ibi byo ni akumiro, ndetse ndumva ari no gusuzugura abantu. Ninde se ujya muri bank ajyiye gushaka ibyo kurya. Uwaguha ibyo kurya ukicara amasaha arenga abiri utegereje service, byaba ari customer care? Cyakora sinzi service y’aho i Muhanga uko iteye ariko niba nibashobora gutanga service yihuse, bazagumane ibyo biryo byabo, kandi abakiriya bazabashima. Nubwo inkuru itavuga kuri banque populaire, ariko service zayo ku magishe ziteye asyi, birakabije.

  • Ibyo kurya na customer care ndumva ntaho bihuriye nagato. batange service yihuse, ibindi ni amashyengo.

  • IBIKOBWA KU MA GUICHET BIRASUZUGURA BAJYE BASHYIRAHO ABA TYPE GUSA

  • Marketing ya mbere idasaba ikiguzi ni ugutanga service nziza mugihe gikwiye naho ibindi byose ni amashyengo.

  • gutegereza ko bakwakira muri bank ntaho bitaba,gufasha umu client gutegereza rero ntarambirwe,ndabona aribyo ecobank yakoze,nababwira nti nibakomereze aho,nibitagenda bazabishyira mu buryo

  • uwagaya urukwavu ntabwo yagaya ko ruzi kwiruka ninde utaziko iyo twasubiye mu rwatubyaye ATMs za Ecobank arizo zidufasha kubona amafaranga zonyine.Ecobank ni bank nya afrika hubwo duhundure imyumvire

  • Umuntu aza kuri bank ataje kurya, igikenewe ni customer care!!(gukemurirwa ikibazo mu buryo bwiza kandi bwihuse).

  • bajye babura gutanga services nziza ngo baracuruza ahubwo biradobera rimwe nduzi imikorere ya eco bank ariyo mibi kurusha izindi service zitangwa mugihugu

  • nibyiza ariko rwose bivugurure mu gutanga service yabo nziza kuko bafite imikorere mibi itajyanye nibyo dusabwa umuntu ajya kuri guichet akamara isaha yose nazinutswe kujyayo gufunga kare .

  • ECOBANK muri abanyuma ibyo mwakora byose ahubwo,kereka reta yirukanye abakozi bose ikangaja abandi bajyanye n’igihe!ni ukubabona muri cravate gusa!

  • Abenshi hano ndabona bavugana ubuswa bwinshi buvanzemo kwiyemera no kutajijuka…erega n’ahandi bibaho usibye no mu Rwanda. Kandi ni byiza cyane ahubwo songa mbele rwanda! Kandi uwo uvuga ngo ntibaba bazanywe no kurya ahubwo ndumva aricyo atekereza… biriya birasanzwe henshi ku isi yose mu ma service… kandi sinumva umuntu afite inyota aje akugana ukamufungurira ikibi kirimo?! ngo ubuze icyo agaya inka ati iki??? Muri abaswa kandi ni mu gihe abavuga ibi ni uko bakiri inyuma mu myumvire!

  • Ahubwo ecobank nayigira inama yo kugura matelas, baha umuntu akajya aba aryamye kuko kugirango bakwakire waba wicuye.

  • NDIBUKA IGIHE YARI IKIRI BCDI. TUCYIGA KAMINUZA I BUTARE, HARI UMUSAZA WARI BRANCH MANAGER WAYO, YARI YARATUZONZE.IMAZE GUHOMBA YAGUZWE NA ECOBANK ARIKO NYIHERUKA ICYO GIHE SINZI NIBA COMPTE YANJYE IGIKORA.SINSHOBORA ARIKO GUSUBIRAYO. INDI IZAHOMBA VUBA KUBERA IMIKORERE IDAHWITSE NI B.C.R.

  • ndimyoje2…ecobank njye nasanze ariyo bank igira service mbi zishoboka zose pee,,,,,,,bamenyesha makuru mwe muzanyarukire i huye mwihere ijissho,,,kutubihiriza ngo mutahe!!!!!!

  • njye nzajyamo njyenirira ibyubuntu nkabanyeshuri muminsi ishize barabirwani biriyabiryo karahava nzabahombya bihorere igifu ndagifite peeeeee.

Comments are closed.

en_USEnglish