Digiqole ad

Sibo Tuyishimire yagize amahirwe yo kujya USA kuvurwa Cancer

Ku myaka 13. Sibo Tuyishimire yagize amahirwe yo kwerekeza muri Leta z’unze ubumwe za America kuvurwa indwara ya Cancer afite.

Sibo Tuyishimire wagize amahirwe yo kujya Boston kuvurwa Cancer/ Photo here&now
Sibo Tuyishimire wagize amahirwe yo kujya Boston kuvurwa Cancer/ Photo here&now

Uyu mwana w’umunyarwanda, agiye kuvurwa ku buntu mu bitaro by’abana bya Boston, muri leta ya Massachusetts. Mu gihe yari amaze igihe avurirwa mu bitaro bya Rwinkwavu byaranze.

Dr Sara Stulac, uzavura Sibo, yamubonye mu gihe cy’imyaka 6 yamaze avura  mu Rwanda. Sara yakoreraga umuryango wa Partners in Health ufite ikicaro Boston, ari nawo wishyuye urugendo no kuvuza  Sibo.

Kugeza ubu Sibo Tuyishimire wageze muri America kuwa gatatu w’iki cyumweru, ari kuba mu muryango wamwakiriye uri mu gace kitwa Concord, Boston, Massachusetts.

Dr Stulac yabwiye here&now dukesha iyi nkuru ko Sibo ari umwe mu bana benshi muri Africa bafite Cancer, bita Hodgkin’s Lymphoma.

Uyu muganga yavuze ko ibihugu byinshi bya Africa bitita cyane kuri iyi ndwara ya Cancer, ko bikwiye gufata ingamba mu kuvura iyi ndwara.

Sibo Tuyishimire wo muntara y’Uburasirazuba, ngo akunda kwicurangira umuduri (igikoresho cya muzika gakondo). Nyuma yo kuvurwa azagaruka mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

9 Comments

  • Imana izabane nawe,nimubashisha gukira aze ahumurize na bagenzi be bo muri pediatrie CHUK

  • Imana igasanire uyumugabo wamutwaye, kandi twizere ko Sibo azakira vuba.

  • uyu mwana ntacyo akibaye kuko yageze mu biganza bizima

  • Ndabanza mbwire Alex ko Sr Sarah Stulac atali umugabo. NI umudamu ndetse ukili muto. Hanyuma nanjye ndamushimira ubu bugizi bwa neza akoreye Sibo, abishoboye azakomereze aho kuko hali abana benshi barwara ntibagire kivura.

    Imana ibane na mwe mwese

  • jye birantangaje ngo ko azavurirwa ubuntu..iyo urebye ya reportage yasohotse kuri amerika mu byerekete ubuvuzi, ubwishigizi ,imiti, havugwamo ko ntakigenda.umunyamerika ,keretse uwifashije,avurwa bimugoye,hari n” abajugunywa hanze babavanye mu bitaro bamazemo nk” iminsi iyo badashoboye kuriha ,none uwo uzavurirwa ubuntu niba aribyo koko arati experiences bagiye kumukoreraho ubwo azaba agize Imana.succes

  • Sibo afite cancer y’iki svp?

  • twishimiye ubwo bugiraneza but ntabwotwamenye indwara kuko bishoboka ko hari nabandi baba bayifite turanasaba ibimenyetso byayo

  • mutubwire nibimentso byindwara

  • Hallo,

    nkuko byanditse hejuru mu nkuru, uyu mwana Sibo TUYISHIMIRE ngo arwaye cancer yitwa “Hodgkin’s Lymphoma”. Icyo nzi cyo nuko, usibye muli Afrika, no mu bihugu byateye imbere cyane, bene ziriya ndwara zivurwa umugabo zigasiba undi…

    Kandi ibyo Alouette avuga ni byo muli rusange. Nicyo gituma tugomba gushimira byimazeyo uriya mugiraneza Dr. Sarah Stulac. Buriya usibye umutima mwiza yisanganiwe, aho i Boston akora, agomba kuba ali umukozi kandi umuntu mwiza, umuntu abakuru n’abato bakunda kandi bubashye. Kandi agomba kuba yarakoze mu mufuka agatanga amafaranga ye bwite, kugirango uriya mwana abone inryo nziza kimwe n’icumbi riboneye…

    Muli rusange, abantu bagira neza, ku giti cyabo, muli Amerika ni benshi. Naho ubundi système yabo ya “Nyamwigendaho”, abenshi bazi ko igomba gusubirwamwo.

    Ariko ntibyoroshye na gato. Perezida Barack OBAMA yaragerageje ariko hali mu mashiraniro…

    Na njye uriya mwana ndamusabira. Amasengesho yacu azamuherekeza, maze arware ubukira. IMANA ISHIMWE.

Comments are closed.

en_USEnglish