Digiqole ad

U Rwanda rurasaba Union Africaine gufasha abarwanya Khadaffi

Kigali – kuri uyu wa gatanu, u Rwanda rwasabye umuryango wa Africa y’unze ubumwe gufasha Conseil national de transition (CNT) iri kurwanya ubutegetsi bwa Khadaffi kuko uyu atagishoboye kuyobora abaturage ba Libya.

Louise Mushikiwabo Ministre w'Ububanyi n'Amahanga
Louise Mushikiwabo Ministre w'Ububanyi n'Amahanga

« birakwiye ko Union Africaine ifasha Conseil National de Transition » ni ibyatangajwe na Ministre ushinzwe ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, kuri Radio Rwanda.

I Addis Ababa kuri uyu wa gatanu harabera akanama ko kwiga ku kibazo cya Libya, ako kanama karaba kagizwe ahanini n’abari mu gashami gashinzwe amahoro n’umutekano k’umuryango w’Africa y’unze ubumwe (Conseil de paix et de sécurité). Jacob Zuma na Yoweri Museveni bayobora Africa y’epfo na Uganda baraba bari muri ako kanama.

Ubusanzwe umuryango w’Africa y’unze ubumwe yari ku ruhande rwa Khadaffi mu ntangiriro z’imirwano, ndetse yari yagerageje guhuza impande zombi, ariko urw’abarwanya Khadaffi ruza kwanga imishyikirano na Khadaffi rukomeza imirwano yo kumuhirika.

President w’u Rwanda Paul Kagame ari mu bambere banenze kumugaragaro, imyitwarire ya leta ya Libya mu buryo yakoreshaga mu guhagarika  imyigaragambyo y’abarwanyaga Khadaffi ubwo yatangiraga.

Khadaffi kugeza ubu ntaraboneka, nubwo abamurwanya bavuga ko bagiye gushyiraho leta ya Libya ikorera i Tripoli.

UM– USEKE.COM

34 Comments

  • birababaje kubona u rwanda namwe mugendera kumategeko yabazungu kweli?none mwe nkurwanda mubonako ibindi bihugu bya africa byagumye kuruhande bwa kadafi bitabonako abazungu basuzugura abanyafurika? none ngo mwe mushyigikiye inyeshyamba? aha nzaba ndora numwana wumunyarwanda, ubu ni kadafi ejo nurwanda kuko abazungu baraharara cyane iyo baguhaze nawe urabyunva, amasomo ni menshi nabaha savimbi, beneradeni,nabandi

    • abaturage bicwaga se bo si abantu bagomba kurengerwa hatitawe kubarengera uwo ariwe?byavuzwe kenshi ko nta muyobozi ufite ubudahangarwa igihe yica abaturage akwiye kurengera.AU se yo irangwa n’amagambo gusa yakoze iki ngo igire inama gadafi wicaga abaturage,kwitandukanya n’uwagize icyo akora ntacyo bimaze

  • ntacyo mvuze gusa burya ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.

  • Mugye mureka kuvuga ngo abaturage barigaragambije ngo kadafi arabarasa? ubwo se mwabonye umuturage wigaragambya afite imbunda arasa? ziriya zari inyeshyamba kandi nta nundi wakwihanganira inyeshyamba ngo amanike amaboko ngo nabaturage bigaragambya.Suko abaturage bigaragambya.
    Abanzu ntibakunda umunyafurika ubavuguruza kuko Kadafi nicyo azize kandi ni Intwari turamushima.

  • ntimugashyigikire amafuti ngo murihimura ku bazungu.kadhafi yamaze imyaka 42 ayobora ntageko akurikiza none biramugarutse.Libiya yari yarahinduye isambu ye.RWANDA oye kwitandukanya n’abamunzwe na ruswa nka Kadafi.Mujye mwibuka ukuntu yasuzuguye ubusuwisi(swisse)bitewe n’amafuti y’umuhungu we.

  • ariko rwose ibi birababaje, sinumva ukuntu u Rwanda rushyigikira inyeshyamba, Kaddafi ni umugabo,kandi naho yapfa azaba ari umugabo.
    u Rwanda rwose mumenye ko twavuye mu buhake bwa bazungu kandi tugomba kwihesha agaciro. Kaddaffi nta kibi yakoze, Kaddaffi Imana iguhafashe ariko ngewe nkumunyarwanda ndagushyigikiye ijana kwijana.

    • simbona ubgabo bwa kadafi ndakurahiye!yari kuba we iyo amenya ko libya atariwe itangiriraho cyangwa ngo irangirireho

  • ariko abanyarwanda muzageza he guhakirizwa kweli? ubwo se Mushikiwabo we urahera he uvuga ngo mushyigikire inyeshyamba? n’iki se bakoze? ibyo kabisa nukutigirira icyizere; buriya ushobora kuba waguriwe na ba boss ( USA, Frenc, NATO) nawe si wowe kabisa; Njye Kaddafi ni umuntu w’umugabo kandi anjyezeho iwanjye namucumbikira munzu yanjye, gusa mumenye ko ibyo yagejeje kuri Africa ntamutegetsi numwe wo muri africa ushobora kubikora ntawe ntawe *10, none niba H.E. adukangurira kwiha agaciro nako mu Rwanda gusa cg kagomba kurenga imipaka tukarengera na benewacu babanyafrica, njye ndumiwe kabisa, uko ni ugucinya INKORO mugakabya.

  • Ariko urwanda narwo ruzi kwita mumata nk’isazi, nonese icyo kadhafi apfa nabariya bazungu murakizi? Namwe se ko nabonyae mucuditse cyane mwiyi minsi ejo nibabahinduka? Bariya bagabo bumweru ntibadukunda.. Ikibagenza ninyungu gusa kandi ibyo murabizi.. Baca umugani Ngo umugabo mbwa aseka imbohe.

    • amata ninde se isazi ni nde?ubwo ubona ingingo irengera kadafi ari iyihe? kuba yarishe abaturage se?kuba yaramaze imyaka 40.. ku butegetsi nkaho ariwe utuye libya wenyine!!icyo mbona abayobozi b’urwanda bashyira imbere ni inyungu z’abaturage nta kindi

  • que ces blancs nous collent la paix en Afrique.ils ne cherchent que leurs propres intérêts.ils ne veulent pas que l’Afrique se développe. c’est clair que c’est une ré-colonisation de l’Afrique! et c’est dommage que nous les africains, on arrive pas à s’unir pour combattre ces profiteurs.l’afrique ne mérite pas ça.hier c’était gbagbo à cause du cacao, puis c’est khadafi à cause du pétrole…
    quelle honte pour l’afrique

  • ubuse nukuvugako mushyigikiye ubwicanyi bwa Bazungu? Mubare 1000000 ya baturage bamaze kwica nukuvugako mushaka kubafasha kwica. Mushatse mwakwinumira kuko ejo wasanga bibagezeho. Cyakoza kuruhande rwanjye ndinyuma ya KADAFI. Ahubwo bishobotse bariya bazungu bazashyikirizwa urukiko kuko bari gukora itsemba bwoko nkarimwe ryabaye 1994.

  • iyo Kadafi aza kuba yarakoze neza ntaba apfuye ruriya. bigira ibinani badakurikiza amategeko ngo barigenga. ntakwigenga udakurikiza amategeko.yatoneshaga banwe akica abandi none bimukozeho.Mandela ko atumvikanye n’abakoloni ko abaturage be batamwirukanye.Kadafi nagende azize inda ye nini yuzuye ubwirasi ku baturage be ndetse no kubazungu.Success is hard work and discipline we rero yabuze discipline.Iyo asangira umutungo n’abandi agashyiraho demukarasi yarikuba iki?Bavuga demokarasi ngo we ngo ni umwami nka ELISABETH yabihawe nande ko nta matora yakoresheje.Ibyo mvuze iyo abikora abo bazungu ntago bari kubona icyo bavuga. Ubuse Museveni,Abudulaye wade,de santos w’Angola,obiay wa Guinnea equatorial,Paul Biya n’abandi benshi niba babakuraho nabi ngo abazungu.RWANDA OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

    • Ariko murabo uvuze bose bashobora kuzakurwaho nabi harimo umwe w’ingenzi wibagiwe. Ngo abwirwa benshi hakumva beneyo

  • None se Mushikiwabo avuge ibyo Sarkozy adashaka. Nguko uko tubayeho.

  • ARIKO BANYARWANDA BANYARWANDA KAZI , MWAKUBATSE IGIHUGU MUKAREKA AMATIKU, YO GUTERANYA ABANYARWANDA NGO BAMARANE?AMATIKU NKAYA MURIMO IBYO YAKOZE KUVA ZA 59 KUGEZA UYUMUNSI NTAHAGIJE ? NINDE MUNYARWANDA UTARAPFUSHIJE? MURASHAKA KO HAZAPHA ABANDI BANGANA IKI NGO MUHAGARIKE AYAMATIKU YANYU Y AMOKO, UTURERE, NDETSE N INGOMA ZA BAYEHO CYANGA NIZIRIHO?AHO KUREKA ABATURAGE NGO BIHINGIRE IBIJUMBA BYO KWIRIRA, MURABAGARURA MUBIBAZO,BITUMA BAMARANA, ABANDI BAKABORERA MUBUROKO. ARI UWIGERERANYA NA BA LIBYAN YIYIBAGIJE KO URWANDA ARI AGAHUGU GATO GAKENNYE KW ISI nTA PETEROL TUFITE NTACYO TUGITA.. ARI N UWIVUGA IBIGWI BY INTAMBARA YARWANYE NAWE
    NTABWO BISA NAHO AZI IBYO AVUGA KUKO NK UMUSIRIKARE SI HANO YAVUGIRA,KANDI ARI IGISIRIKARE CYA CYERA NDETSE N ICYUBU , BYOSE NI BITO CYANE UGERERANYIJE N AMAHANGA (NA BASIC) SO REHA DUSHYIRE HAMWE DUTERE IMBERE KUKO NIMUKOMEZA IBI NTAHO TUZAGERA TUZAHORA MURI AYO MATIKU.
    NGAHO MURAKOZE IGITEKEREZO CYANGE NI ICYO

  • Ruriye abandi namwe rutabibagiwe@com .mwibuke dossier yanyu iryamye NEW YORK KANDI IBYAHA BIRIMO BIRUTA IBYO KADHAFI AREGWA!

  • NTACYO NARENZAHO GUSA NGO UMUHETO USHUKA UMWAMBI BITARI BUJYANE

  • bamwe bavuga ay’abandi ayabo bakayicaraho

  • ABAZUNGU MUJYE MUBAREKA BATURUSHA UBWENGE
    KANDI IBYO BAKORA NIBYO
    WOWE UBAHANAKA
    URI UWAKANWA GUSA
    KUKO NIYO MASHINI WANDIKISHIJE
    NIBO BAYIKOZE
    NONE URARENZWE UTANGIYE KUBATUKA
    NIBADUHANIRE ABANYAGITUGU
    MAZE NDEBE
    KANDI NA M– USEVENI ARARYE ARI MENGE

  • ebana kadafi naveho ntabwo libye ari isambu ye kuburyo yarenza imyaka 42 nkaho muri kiriya gihugu ntabandi bantu bashoboye bahari!!!!

  • MURAHO BANYARUBUGA? ICYO MBONA NUKO GUSHYIGIKIRA KADHAFI NTACYO BITANZE KUKO NTAHO BYABAYE KO UMUNTU AYOBORA 42YRS NGO ABANTU BABYIHANGANIRE BONA NUBWO YABA YARAKOZE BYIZA MBERE KUO HARI NABANDI BABISHOBOYE IYO NTABWO ARI DEMOCRATIE, ARIKO RERO REKA NGIRE ICYO MVUGA KURI TWE ABANYAFURIKA NUKO NATWE TUTIHA AGACIRO AHUBWO TUKITEZA ABAZUNGU,UMUNTU AGIYE AYOBORA,MANDAT YE YARANGIRA AGAHA N’ABANDI DEMOCRATIE IKABONEKA ABAZUNGU NTAHO BAHERA BADUTOBATOBA KUKO TUBA DUHUJE NYINE BAREBA AHO DUHENGAMIYE AKABA ARIHO BURIRIRA, KUKO BABA BISHAKIRA KA PETROL NIBINDI BYINSHI NAMWE MUZI NAHO UBUNDI BIRIYA BIHUGU BYA NATO N’ABANDI NTAZINDI MPUHWE BABA BADUFITIYE AHUBWO NIBARUSAHURIRA MUNDURU MURAKOZE.

  • mubyukuri urwanda mwirurenganya namwe arimwe niko mwabigenza nonese izo nyeshyamba kureba zararangije gufati igihugu ahubwo mushikiwabo numuhanga nubwo najye ntashyigikiye ingorane kadafi yahuye nazo ariko ntakundi napole sana ndibazako ntamuntu tazi inkunga zuyumugabo muri afurca yose kandi ntiyibagirwaga nigihu cye ibimenyetso birahari kandi bazabisibanganya thenks All

  • IBYO ABAYOBOZI BACU BAKORA BARABIZI SO NAJYE NIKO NABIGENZA NKU UMUNTU UKUNDA URWANDA.GUSA UKURI BARAKUZI.

  • NABABWIYE KO MUGOMBA KUVUGA INYABUTAYU AHO KUBA INYESHYAMBA KUKO MURI LIBIYA NTA MASHYAMBA ABAYO YO KWIHISHAMO NKO MURI CONGO

  • Natwe dutangiye kwamagana abanyagitugu bagundira ubutegetsi!!!

  • kubahubu ni memuke ndamuke wamuhanzi yavuzu kuri pe gusa njye nkumuntu watwubakiye imihanda namashuri njye ndamushima nanikibi namwifuriza kuko yatumye bamwe mubanyarwa twiga

  • Ibisa birasabirana mureke u Rwanda rushyigikire uwo rwibonamo wenda Fpr na CNT bafitanye isano rya hafi ryo kuba bose barashyizwe ku ngoma nabazungu.

  • Ruriye abandi rutabibagiwe!! icyampa IMANA Ikarinda Kaddaffi, IKAMURWANIRIRA!!!Koko ntimubona ko bamuziza pétrole!!Igitugu akirusha nde? ibyo yagejeje kuri AFURIKA, ntawundi uzafasha!! nimumurwanye,IZAMURWANIRIRA! no kuba agikomeye ni AHAYO!!

  • position y’urwanda kuri kaddafi yerekana opportunisme ishingiye kumafuti no kutareba kure by’abayobra u rwanda ubu. Rwanda through its leadership made the calculations that by denouncing kadafi as a killing machine of his own people, the current rwandan leaders would be seen by the international community (aha ndavuga abazungu) as taking ordinary peoples’ human rights seriously. So, this rwandan position on libya is in one way or the other dictated by the mapping report published last year alleging rwanda to have committed grave human rights violations. Therefore rwanda by distancing herself from kadafi, rwanda is basically signalling to the bazungu nations that her leaders, unlike kadafi, are upholders and promoters of human rights rather than violaters of them. But this strategic thinking on the part of rwandan leaders is flawed if history is any indication. Ironically, kadafi used the same tactical move back in 2004 when he voluntarily decided to give up his weapons of mass destruction so as to endear himself to the west. The strategy worked for a short period of time as the united nations agreed to lift economic sanctions against libya but look now what befalling kadafi only 7 years after endearing himself to the west (abazungu). Haha, muzaba mumbwira. Let’s wait and see what would happen here after 2017. Aluta continua!!!

  • Kadhafi ni intwali utabyemera nuwirengagiza byinshi iyo democratie mumushinja nihe iri muri africa reka mbareke mufane rugigana ejo azabahinduka ashyigikire FDLR na ba Kayumba maze duhunge twe inzirakarengane tubihomberamo uricira mukaso rugatwara nyoko

  • KADAFI IMANA YO RUKUNDO RUHEBUJE IBANE NAWE KANDI IMUKIZE ABAZUNGU. RWANDA WE, ESE UWO MUZUNGU URENGERA NTUZI UKO BYAKUGENDEKEYE 1994? WIBAGIRWA VUBA KWELI! LEO NI GADAFI KESHO NI ….. UMUZUNGU NTA RUKUNDO AFITIYE AFRICA TUBIMENYE TWESE.

  • IMANA NIYO NKURU KDI IRAREBA
    KURUSHA ABAZUNGU.(UMWANZI WA AFRIC WA1 NI
    AFRIC)

  • aha ntacyo mvuze ntiteranya

Comments are closed.

en_USEnglish