Bharti Airtel igiye gushora miliyoni 100$ mu Rwanda

Sunil Bharti Mittal umuyobozi mukuru wa societe y’itumanaho ya Bharti Airtel, yavuze ko u Rwanda ari isoko ryiza rifite kuzamuka kugaragara mu itumanaho. Akaba ariyo mpamvu isosiyete ye yiteguye kuhashora kariya kayabo k’amadorari. Sunil Bharti Mittal yabwiye itangazamakuru ko isosiyete ye nigera mu Rwanda bizaba ari nko gufungura imiryango yo kwiyinjiza mu bihugu byo mu […]Irambuye

Laissez-Passer nshya zamuritswe zimeze nka Passport zisanzwe

Kuri uyu wa kabiri tariki 03 Mutarama nibwo ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda cyamuritse impampuro nshya z’inzira (Laissez-Passer). Izi mpapuro zimeze nk’agatabo ka Passport gasanzwe zatangiye gutangwa guhera kuwa mbere tariki ya 02 Mutarama. Anaclet KALIBATA, umuyobozi w’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, yavuze ko aka gatabo ka Laissez-Passer katekerejwe kakanakorwa mu rwego rwo gutanga servisi […]Irambuye

Abanyamahanga baba bagiye kongera kugwira mu Amavubi

Amavubi ari kwitegura imikino yo guhatanira kujya mu gikombe cya Africa cya 2013, mu gutegura intsinzi ubu amarenga aragaragaza ko hari abakinnyi b’abanyamahanga bagiye kwinjira mu ikipe y’igihugu. Gahunda nk’iyi ku buryo bugaragarira buri wese yaherukaga gukorwa mu 2004, ubwo u Rwanda rwajyaga mu gikombe cya Africa muri Tunisia, nubwo abari bazanywe nabo bavuyeyo amara […]Irambuye

Remera: Grenade yaturikiye ahitwa i Nyabisindu ihitana 2 abandi 16

Ahagana saa saa moya na 25 z’ijoro kuri uyu wa kabiri, mu mudugudu wa Marembo, Umurenge wa Remera, ahitwa i Nyabisindu mu gace kari mu kabande hagati ya Remera, Kibagabaga na Nyarutarama haturikiye Grenade yakomerekeje abantu bagera kuri 16 ihitana 2. Kugeza ubu biri kuvugwa babiri mu bakomeretse bamaze kwita Imana ariko imyirondoro yabitabye Imana […]Irambuye

Kagame yakiriwe n’umuyobozi wa Dubai

Nyiricyubahiro Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum, Vice President kandi ministre w’intebe wa UAE, akaba n’umuyobozi wa Emirat ya Dubai yakiriye President Kagame kuri uyu wa kabiri. President Kagame ari mu ruzinduko mu bihugu byunze ubumwe by’abarabu, United Arab Emirates, UAE. Aba bagabo bombi bagize ibiganiro ku kwagura ubufatanye mu bukungu hagati y’u Rwanda na United […]Irambuye

Ishusho ya John Terry yakoreshejwe atabizi mu kwamagana ububi bw’itabi

Uyu mukinnyi umaze iminsi atanimereye neza, ubu afite uburakari kuri gouverinma y’Ubuhinde bwo kuba ishusho ye yarakoreshejwe ku mapaki y’itabi, mu kwerekana ko itabi ari ribi. Ifoto itagaragara neza ya John Terry, myugariro wa Chelsea, igaragara imbere ku ipaki y’itabi ryitwa Gold Flake ryo mu buhinde, iyi shusho ikaba yerekana ko itabi ryica. Uku kwamamaza […]Irambuye

Ingoro z’amateka zarasuwe cyane mu mpera z’umwaka wa 2011

Muri iyi minsi mikuru isoza umwaka,abasura inzu ndangamurage igaragaza amateka y’u Rwanda rwo hambere bariyongera kurusha indi minsi. Gusa n’ubwo umubare w’abasura iyi nzu ndangamurage ugenda wiyongera, abakozi bahakorera bavuga ko ntakidasanzwe gitegurwa muri iyi minsi kuburyo cyabakurura ari benshi. Icyakora bemeza ko ibiruhuko bigenda bihabwa abakozi bo mu ngeri zitandukanye, mu minsi isoza umwaka, […]Irambuye

Canada: Leon Mugesera azoherezwa mu Rwanda mu cyumweru gitaha

Leon Mugesera agiye kuzanwa mu Rwanda kuburanishwa ku cyaha yakoze mu myaka 20 ishize, ni nyuma y’uko ibiro bishinzwe imipaka bya Canada bivuze ko tariki 12 Mutarama uyu mwaka ari itariki yo gukura Mugesera ku butaka bwa Canada. Uyu mugabo wahoze ari umwarimu muri Kaminuza nkuru  y’u Rwanda, mu 1992 ashinjwa kuba yaravuze ijambo (discours) […]Irambuye

Umuhanzi Youssou N’Dour yemeje ko aziyamamariza kuba Perezida wa Senegal

Kuri Television na Radio bye, Umuhanzi Youssou N’Dour yatangaje ko aziyamamariza kuyobora igihugu cya Senegal mu matora azaba mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka. Yavuze ko yumvise ubusabe bwa benshi, maze nawe akabusubiza afata icyemezo cyo kuba yayobora igihugu cye. Ku nshingano z’ubu President zitandukanye cyane n’izo guhanga akora yagize ati: “ Ni ukuri ko […]Irambuye

Ikibuye cya Shali ntikitaweho nk’ibindi byiza nyaburanga

Ikibuye cya Shali giherereye mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru, neza neza aho akarere ka Nyaruguru gahanira imbibi n’akarere ka Huye, ku muhanda Butare-Akanyaru werekeza i Burundi. Uretse iki ikibuye kinini, iruhande rwacyo hari ikindi gito bivugwa ko cyabyawe (mythologie Rwandaise) n’ikinini,dore ko ari nka kimwe cya kabiri cy’irinini. Ikibuye cya Shali kivugwaho […]Irambuye

en_USEnglish