Digiqole ad

Aus.Open: Nyuma y’amasaha 6 bakina N.Djokovic yatsinze Nadal

Melbourne: Kuri iki cyumweru, numero ya mbere ku isi mu mukino wa Tennis umunya Serbia Novak Djokovic yegukanye irushanwa rya Australian Open mu bagabo ku mukino wanyuma atsinze Rafael Nadal.

Novak Djokovic yishimira igikombe yegukanye
Novak Djokovic yishimira igikombe yegukanye

Ni umukino watangiye ku cyumweru  ku I saa yine na 43 ku isaha yo mu Rwanda, urangira nyuma y’amasaha 5:53 intsinzi yegukanywe na Noval Djokovic.

Djokovic wari ufite irushanwa ry’umwaka ushize, akaba yatsinze Nadal bigoranye cyane kuko bakinnye amaseti  atanu yose.

N Djokovic          5              6              6              6              7

R Nadal                 7              4              2              7              5

Umukino urangiye Nadal yahawe ijambo. Maze atungurwa n’uko byari bibabye saa saba na 50 z’ijoro i Merbourne aho iri rushanwa yaberaga  (17h mu Kabagali, Rwanda). Maze ati: “Ndabaramukije mwese!!! hari ubusazi nka 15 nakoze, nibwo bwatumye Djokovic atsinda, ariko rwose yari abikwiye

Djokovic wagukanye $2,300,000 z’umwanya wa mbere wa Australian Open, nawe yahise ahabwa ijambo, maze ati: “ Twembi twari dukwiye intsinzi, Nadal arakomeye cyane muri iki gice, ariko ni uku bigenze. Ndabashimiye

Novak Djokovic,24, yinjiye mu mateka y’abandi bakinnye Tennis batwaye Australian Open nibuze inshuro eshatu, abo ni; Andre Agassi (4), Roger Federer (4) na Mats Wilander (4).

Umukino w’aba basore watinze cyane, ariko ntiwageze ku gahigo k’umukino wa Tennis (Single) watizne kurusha indi, hari muri Kanama 2010 muri Wimbledon (England) ubwo Nicolas Mahut na John Isner bakinaga amasaha 11 n’iminota 5.

Australian Open niryo rushama rikomeye rya Tennis (Grand Chelem) ribanziriza andi atatu akomeye; Roland Garros (French Open) riba mu mpera za Gicurasi, Wimbledon riba mu mpera za Kamena i Londres na US Open ritangira mu mpera za Kanama buri mwaka.

Nadal,25, wabaye uwa kabiri, yegukanye nawe akayabo ka $1,150,000

Akimara gutsinda Nadal byari ibyishimo bikomeye
Akimara gutsinda Nadal byari ibyishimo bikomeye

Ku wa Gatandatu Victoria Azarenka mu bagore yaryegukanye atsinze Maria Sharapova
Ku wa Gatandatu Victoria Azarenka mu bagore yaryegukanye atsinze Maria Sharapova
ibumoso ni Sharapova na Azarenka wamutsize mu isaha imwe n'iminota 22 gusa
ibumoso ni Sharapova na Azarenka wamutsize mu isaha imwe n'iminota 22 gusa

Photos:bangkokbobbysports

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

en_USEnglish