Digiqole ad

USA ibabajwe n’uko uwabahaye amakuru kuri Bin Laden agifunze

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ingabo Leon Panetta yavuze Amerika ibabajwe no kuba umunya Pakistan Dr Shikal Afridi agifungiye muri icyo gihugu kuko yatanze amakuru yatumye Bin Laden yicwa.

 

Umwe mu bamutanze yahejejwe mu munyururu
Umwe mu bamutanze yahejejwe mu munyururu

Dr Shikal Afridi ashinjwa kuba yarafashije CIA, akayiha amakuru y’uho Bin Laden yihishe i Abbottabad kugeza bamugezeho bakamwica. Pakistan ivuga ko agomba kuburanishwa ubugambanyi.

Leon Panetta yabwiye CBS TV ko gufunga Dr Shikal ari ikosa rikomeye ryakozwe na Pakistan. Mu gihe koko ngo uyu mugabo yahaye amakuru yabafashje kugera ku mwanzi wabo wambere icyo gihe.

Dr Shikal yafashwe n’inzego z’iperereza za Pakistan nyuma gato y’igitero Bin Laden yiciwemo  tariki 2 Gicurasi umwaka ushize.

Pakistan ivuga ko yababajwe cyane n’iki gitero cyahitanye Bin Laden, ndetse ko iki gitero cyabangamiye ubusugire bwa Pakistan.

Leon Panetta we, avuga ko bibabaje kuba Pakistan ivuga ko idashyigikiye iterabwoba, ifunga umuntu watanze amakuru yatumye hapfa uwari ku mutwe w’iterabwoba ku isi.

Kuva uyu muganga yafungwa, Amerika ntisiba gusaba ko yarekurwa. Akaba yaramaze no kwemererwa gutura muri Amerika.

Panetta kandi akaba yavuze ko umwe mu bayobozi bo hejuru ba Pakistan yari azi neza aho Bin Laden yihishe, cyane ko ngo aho yari atuye hari hafi y’ikigo cya gisirikare.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Impanvu bakimufunze ni uburyo bwubucuruzi abanyapolitique baba bakoresha

  • bazamufungure osam nawe yarimubabangamiye isiyose sinibaza nimpanvu uwomu docteur agifunze.

    • ubangamiye isi yose yari BUSH, ubu ni OBAMA kuko niwe ugaba ibitero kandi bikaze ahenshi kwisi hose kurusha ibyo Osama yagabaga.
      the real danger is not the mouse, but the Lion.

  • icyaha afungiye ni ukwicisha umuntu!ibyo byo niyo isi yabimwemerera Imana yo ntiyabimwemerera!yaribeshye cyane kuko yakurikije amacash ab’isi bamubwiraga kumuha,ariko yiyibagizako icyo kiremwa muntu gifite nyiracyo wakiremye alors,ngaho nibayamutangire anasohoke turebe!kuri iyi si abantu benshi bibeshyako ibihangange aribyo biyitegeka nyamara hejuru yabyo hari ubirenze .

  • Maze na Gen.L.NKUNDA aracyafunze ngo kubera amakuru yaba yarahishuriye uwahoze ari Perezida wa Nigreria Olusegun OBASANJO! Namwe muracyavuga! Erega uwavuze ko umwami yapfuye cg arwaye siwe uba yamwishe cg yamuroze! Abanyamerika bamenye aho Bin Laden yihishe, abagurisha amakuru rero bajye banatekereza ku nkurikizi zayo, babanze bagure ubwihisho mbere yo kuyatangaza!

  • yaba bamwicaga nawe akumva ko kugambana ari icyaha gihamwa n’uwiteka ni umugambannyi nkaba gatsinzi marcel kugambanira ikiremwa muntu imana yiremeye

  • isi niko imeze nanyiturano igira ,giraneza wigendere.abagira nabi nibibuke ko ejo aribo.

  • na yuda yagambaniye Yesu kd yari bupfe arabizira,none nawe yarabizize kd nzi neza ko azabiryozwa nka yuda ubugambanyi si bwiza Ben laden n’ubundi umunsi ntiyari kuwurenga kuko iya waje uba waje ntiwawusimbuka.ubwo rero uzirinde kuba inzira y’urupfu rw’umuntu.kuko nubundi azapfa ariko utabigizemo uruhare,icyakora ikibi uzakivuge kitaraba gihagarikwe.

  • ahubwo nawe bamutange bamwice kuko uwicishijwe inkota nawe ayicishwa suko se

  • Najye bin laden yarambabaje ese inzirakarengane hari aho zitibasiwe da?nonese abanyamareka bo ibitero bagaba mubihugu bya barabu bo ntibishe inzirakarengane? cyangwa bo si abantu se nkabandi? hanyuma se urwanda bishe amezi arenga atatu bica agashinyaguro ababa abakecuru ,inkumi abasore abo ba nyamereka ntibari bahari cyangwa ntibabyumvise?harya abari baje guhagararira amahoro bari bande?yewe mureke amaraso yose ashobora kuvushwa ayari yo yose.

  • nshuti z’Imana.aho urihose kirazira kikaziririzwa,gutanga umuntu ngo bamubuze ubuzima buiwe,ubuzi icyo Imana yamubakuye imbere yabo babisha.numutanga cg ugatanga amakuru yaho ari,nawe uzaba ufite uruhare kuribyo.nge ntituri kumue.nuriya mu Dct azahanywe namategeko.ngaho rero da!

  • Nta nzira itagira iherezo abanyamerica nabo bari hafi cyane tu!,nabo isi ikababona.

  • ACA AKOME,AKAYABO SE AMERIKA YATANGA GA AZAKARYA AFUZWE?GUTURA MURI AMERIKA SE NI UGUTURA MU IJURU?HOSE KO BAHAGERA?AHUBWO AZIZE AKANWAKE,BURIYA DISI NAMARASO YURIYA MU GABO AZIRA,WASANGA ARI KWICUZA IMPANVU YATANZE AYO MAKURU,URUCIRA MU KASO RUGATWARA NYOKO,ABYISHYUZWE IBYO YAKOZE

  • OSAMA YAHANGAYIKISHIJE ISI CYANE ,IYO NZIRAKARENGANE NIBAYIBOHORE

Comments are closed.

en_USEnglish