Digiqole ad

MONTREAL: Clémence Umugwaneza ntaraboneka,abavandimwe be baracyafite icyizere

Ahitwa Cartierville mu mujyi wa Montreal tariki ya 11 Mutarama nibwo Clemence Umugwaneza yaburiwe irengero, n’ubu ntaraboneka. Abavandimwe be batangarije Montreal CTV ko bakifitemo acyizere ko azaboneka.

Maman we Umunezero Redempta (imbere) na bashiki be buri munsi kuri bo ni ikigeragezo
Maman we Umunezero Redempta (imbere) na bashiki be buri munsi kuri bo ni ikigeragezo

Umuryango we ukomeje guhamagarira abatuye Montreal bose gutanga amakuru yaho umwana wabo yaba aherereye.

Ibya Clemence bikomeje kuba agatereranzamba kuko ngo na Police byayiyobeye; umukobwa wabuze adafite uburwayi bubitera, nta mpamvu yo guhunga umuryango we atavuze. Ndetse akagenda nta n’ikimuranga na kimwe atwaye.

N’ubu nta gakuru ke, biradukomereye cyane mu rugo. Nta wamenya yenda hari icyabaye” ni ibyatangajwe na Sabrina Uwera murumuna wa Clémence.

Police ya Montreal ikaba yarakoze ibishoboka byose ngo Clemence,26, aboneke, ariko n’ubu ntacyo irageraho nyuma yo kurebareba mu ngo zo hafi aho no gukurikira bashakisha ku mugezi wa Prairies baturiye. Police ivuga ko ibya Clemence ari ‘case’idasanzwe.

Mu gihe bagitegereje inkuru ku mwana wabo, niba akiriho cyangwa yarapfuye, buri munsi ku muryango we ni ikigeragezo.

Uwera ati: “Iminsi 13 ishize ndumva ari nk’ukwezi kose. Ni igihe kinini kandi kiratugoye kuba tutamubona

Naho mubyara we Benjamin Mugisha ati: “turacyafite icyizere ko tuzamubona, njye ndakibwira ko azagaruka mu rugo umunsi umwe

Ibumoso Mugisha(mubyara wa Clemence) na Uwera mushiki we/ Photo ctvmontreal
Ibumoso Mugisha(mubyara wa Clemence) na Uwera murumuna we/ Photo ctvmontreal

Umwarimu wamwigishije siyansi (science) mu mashuri yisumbuye nawe ngo aracyafite icyizere ko umunyeshuri we wari mu bahanga yari afite azaboneka.

Nkoze urutonde rw’abanyeshuri batanu b’abahanga nigishaga, nawe yazamo. Ndizerako azaboneka kuko yari afite imbere heza” ni ibyatangajwe na Kassy Chim wahoze yigisha Clemence Umugwaneza.

Kuwa kabiriPolice yo muri Segiteri Cartierville yongeye gukora ukundi gushakashaka gucukumbuye, mu ngo no mu bice byo hanze ya Cartierville ariko ntacyo yagezeho.

UMUGWANEZA Clémence waburiwe irengero hashize ibyumweru bibiri
UMUGWANEZA Clémence waburiwe irengero hashize ibyumweru bibiri

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mushakishirize munshutize,cyangwase niba,atarafit,umugabo yarishakiye.

  • Plz,nashaka kubaza nimba Clemence ari umukobwa canke umuhungu..Hari aho muvuga umukobwa yabuze,ubundi mukongera mukavuga bashiki be,Uwera Sabrina..It is confusing me,murashobora kudusobanurira vyaba vyiza…Murakoze…

  • murebere mu bitaro ashobora kugira impanuka murebe na tel ye kandi hari abo bavuganye bwanyuma mubaze na copin we ndabona akuze ndumva apfuye mwabona umurambo cyangwa mubaze friends be bose mwikwiheba agize icyo aba mwbimenya nimutegereze cyangwa yagiye mukindi gihugu courage

  • ubundi clemence yarasanzwe akora iki?ko tutamuzi

  • Nkawe Umulisa, abantu baribabariye nawe uriho urabakinaho, ubu se uyu mwana wabuze urabona ari umuhungu ko muba muzi gushinyagurira abantu, ndi mubyarawe, niba umunyamakuru yibeshye ubu bigufate umwanya wandika ubusa, ubu se ntubona ko ari umukobwa, niba mudafite ibyo mwandika mujye mubyihorera rwose

  • iyi family izashakishirize hose muri hospital zose zegereye aho batuye kuko ashobora kuba yarakoze impanuka atangira nibimuranga kuzaboneka bikaba ikibazo, ndizerako bubihungu nkabiriya byateye imbere umuntu atabra 2 semaine zose ataraboneka we abaye atihishe ahantu naho ahandi hose yaboneka, family ye igire kwihangana izamubona we abaye ntakindi kibazo yari afte akaba ntaho yihishe nko bandi bantu baziranye nawe aho yabayraguye azaboneka bagire kwihangana bazamubona uko byaba kose.

  • wasanga yiyicariye ku mboro abumva akabaseka!!!

    • Wowe Suzanne baravuga ibigoye ukazana ibigori,mujye mwiyubaha.Umuryango wa Clémence dukomeje kuwusengera twizera ko azaboneka vuba kandi ari muzima.

  • Wowe Keza,
    wagiye ucisha make ma!
    Nonese urebye iriya foto yambere, urasanga bariya ari bashikibe cyamgwa ari barumunabe??? Mwagiye mumenya kumva nogukosorana mutagiye imunanu.
    Uwanditse munsi y’iriya foto, yagize ingorane zo gutandukanya mushiki w’umuntu (umuhungu) na baramunabe (iyo basangiye igitsina).

    Ngarutse kwibura ry’uwo mwana, nsabe ababyeyi kwihangana kuko Imana ishobora kubakorera ibitangaza bakongera kumubona.

  • Famille Clemence avukamo,dukomeje kubasabira ku Imana ngo yumve amasengesho yacu twese (abamusabira),ariko byose bigende nkuko yo ibishaka.Hanyuma ndagaruka kuri aba bene wacu mwandika aha,kugira ngo mujye mumenya ibyo mwandika n’umwanya wabyo ,iki s’igihe cyo kuza kuvuga ubusa .Kandi iyo habayeho ikosa ry’uwandika ntabwo aba ari ngombwa kubishyira ku karubanda kubera hari uburyo wakwandikira umuseke ubamenyesha iryo kosa ,nabo kandi bakikosora .

  • Biragoye kwiyumvisha imimerere umuryango we urimo kuko ibyababayeho biragoye kubyakira gusa muri iyi minsi y,imperuka hariho ibihe biruhije ni ugusenga cyane YEHOVA tukanamwizera mukomeze kwihangana nanjye ndabashyira mu isengesho.(abafiripi4:8)Nurakoze

  • Reka mubabwire neza ni ma cousine. ni umukobwa kandi avukana nabakobwa gusa ubwo rero ni barumuna be na mukuru we. Yari umunyeshuri kandi nta mugabo yari afite. ninumukobwa witondaga ntiyagenda ngo aceceka kuko yakundaga na famille ye cyane. Icyo dukeneye ubu ni ubufasha naho amagambo adukomeretsa mwihangane muyareke.

  • MWihangane, ariko ni mubarize muri service ya telcommunication mwake historique ya tel ye murebe abantu yavuganye nabo bwa nyuma niba yarayitwaye noneho bakorweho iperereza muraza ahari kumenya ukuri kwabyo naho ubundi ni ugusenga

  • My advice is to take her historical background of her phone then you track last numbers and their recorded voice calls bkz telecommunications companies have these features for special case like this.

    • ibyo sinshidikanya ko byakozwe ,none se ibintu bikorerwa no murwanda urumnva byananirana mu bihugu byateye imbere?

  • mwihangane cyane Imana irabizi kandi ninayo izamubereka akiri muzima,gusa tugubye kubahumuriza cyane Imana ibarinde kandi ibakomeze.

  • mwihangane cyane muhumure muzamubona ari muzima,kandi mugubye mushakishe.

  • yego birababaje, ariko hari nimpamvu. umukobwa wimyaka 26, ni umukobwa uba akuze azi icyo gukora. hari amakuru mutatanze neza, umuntu yakeka ko ariyo yatumye aburirwa irengero. nonese nta copin yagiraga?ahaaa ntawamenya da!wenda wasanga mwaramubujije umugabo,we akamwisangira.mushakire naho

  • uyu mukobwa ashobora kuba yarashatse umugabo cyangwa yarapfuye.birasaba ubushishozi mukomeze mushakishirize hafi mu baturanyi baho mutuye no mu nshuti ze z’abanyeshuri.mukomeze kwihangana bana b’i wacu!

  • MUDUSOBANURIRE YA RIMUNTUKI?

  • Police ikore iperereza neza umuryango wa clemence uvugishe ukuri bashobora kuba hari ibyo bahisha batavuganeza

  • ihangane LAMBERT we!abantu nka ba suzanna ntibazigera babura mu isi ya Rurema, kandi mb
    ere yo kurakarira umuntu ujye ubanza umenye uwo ari we ndakubwira ukuri ko SUZANA nta bumuntu yifitemo namagambo ye arabigaragaza,wirakara nawe si we kandi burya ibyo umuntu akunda abivuga kenshi buriya nawe sex niyo ashyira imbere kugeza nubwo ayivuga abantu bihangayikiye!c`est vraiment honteux!!!!!!!!!!!!!

  • suzanne ,iryo si ijambo ryo kubwira abababaye niba ntacyo kuvuga warufite wari kwicecekera.ibyo uvuga ntibigerereranywa n’ubuzima bw’umuntu cg urukundo umuryango we umufitiye.nawe byakubaho nubwo ntabikwifuriza,njye byambayeho kandi aboneka atagihumeka.hari agahinda abe baba barimo udashobora kumva keretse byarakubayeho.so iyo utabashije gukomeza abantu jya wicecekera burya ntacyo bitwara

  • Ariko Suzanne mwamuhaye amahoro.burya tous les pistes mérites d’être explorées.

  • Yemwe nta makuru mashya mwaba mufite kuri uyu mwari? Aba bazungu ko mbona bakunze gushakisha cyane bababwira ko bashakiye he uyu mukobwa koko? Nakundaga IBWERAMUBIRI none naho niba umuntu ashobora kuburirwa irengero nka hano iwacu mu Rwanda, byose ni iri niri!

  • Ndumiwe pe uziko abanyarwanda bagifunze koko urumva uyu muntu utinuytse kuvuga gutya nawe imana imubabarire kuko ntazi ibyarimo <> Wowe Suzanne baravuga ibigoye ukazana ibigori,mujye mwiyubaha.Umuryango wa Clémence dukomeje kuwusengera twizera ko azaboneka vuba kandi ari muzima.

  • Nta kuntu umuntu uzi ubwenge yajya kugenda ari ibintu yapanze kandi kibazo afite ngo asige ibimuranga. Famille ye itekereze ku mimerere ye ya mbere y’uko abura ishobora kuhabona igisubizo. Ikindi kandi mucunge neza niba nta bajanjawide bashobora kuba baramujyanye niba hari ibitekerezo bya politiki yagiraga cyangwa iby’umuryango we. Hagati aho ariko mwihangane mu isi ni ko bimera iyo ubuze umuntu atapfuye ngo umushyingure uhorana ihungabana ryo gutekereza ko ashobora kuba atarapfuye. Yehova abashoboze kwihangana kuko mushobora kuzongera kubonana mu isi nshya

  • Ndihanganisha maman w’uyu mwana kuko ngerageza kwishira mu mwanya we. Abandika amagambo akomeretsa uyu muryango mumenye ko IMANA Isumba bose na byose Ibarebesha YOMBI. Mwitonde rero mureke kongerera uyu muryango agahinda kuko ako ufite urahagije. Mureke tube abantu ntitube inyamaswa. Ndashima abatanze ibitekerezo: kureba les derniers num de tel, kubaza mu bitaro n’ibindi…Mwihangane rero mwe mwese mufite aho muhuriye na Clemence kandi mwizere ko Imana Izabahishurira aho aherereye. KRISTU YEZU AKUZWE!!

  • hahahhhh, nge ndabona ari ugusena. imana yonyi,ishobora byose ntakindi wakora.

  • ok mwihangane nubwo bitorosye kandi bigoye reka dukomeze gusenga Imana ya muremye isyireho iherezo

    • Nanubu se ? ntakanunu kuriya mwari ?Byaba bibabaje kabisa muzatubwire amaherezo yiyinkuru tks

Comments are closed.

en_USEnglish