Digiqole ad

Kagame yashimiwe uruhare rwe mu kubohora Uganda

President Kagame na president Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinea Equatorial bambitswe imidari y’ikirenga yagenewe abakuru b’ibihugu, ibashimira umusanzu wabo mu ntambara yamaze imyaka 5 (1981-1986) yo kubohora Uganda.

President Museveni yambika president Kagame umudari/ Photo Arthur Kintu
President Museveni yambika president Kagame umudari/ Photo Arthur Kintu

Ni ku nshuro ya 26 bizihizaga imyaka ishize National Resistance Movement (NRM) ibohoye Uganda, ibirori byaberaga mu burasirazuba bwa Uganda ahitwa Kapchorwa.

Aba bayobozi b’ibihugu babiri, ndetse na Nyakwigendera Gen Major Fred Rwigema, bari mu bantu 470 bahawe imidari y’ishimwe kubera uruhare rwabo muri urwo rugamba rwo kubohora Uganda.

Gen. Elly Tumwine,  mu muyaga mwinshi, yasomye amazina ya bano ba president bombi, n’ibyo bakoze mu ntambara yo kubohora Uganda, mbere y’uko mugenzi wabo Kaguta Museveni abambika iyo midari.

President Kagame mu ijambo rye akaba yashimiye umudari yambitswe. “ Nishimiye cyane kuba mpawe iki cyubahiro, twabonye uburyo bwo kwinjira mu rugamba rwo kubohora iki gihugu, ibyo twatanze ntibizangana n’ibyo tuzabona”.

President Paul Kagame ageza ijambo rye kubitabiriye uyu muhango
President Paul Kagame ageza ijambo rye kubitabiriye uyu muhango

President Kagame akaba yatuye imidari yatanzwe abagande baburiye ubuzima bwabo mu ntambara yo kubohora Uganda. Kagame kandi akaba yashimiye umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, Uganda n’u Rwanda.

Akarasisi k'ingabo za Uganda kasusurukije abitabiriye uyu muhango
Akarasisi k'ingabo za Uganda kasusurukije abitabiriye uyu muhango

Imihango yo kwishimira ibyo NRM yagezeho mu 1986 ikaba ibaye mu gihe mu Ukwakira uyu mwaka Uganda izizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Our H.E arabikwiye peeee ibikorwa bye nanubu birabigaraza.ahubwo imana ikomeze imuturindira aracyakomeza ntarambirwa gushaka icyateza imbere abanyarwa bose nta vangura.cogr. H.E.

  • ibi ni ibitugaragarizako ibihugu byombi bifitanye umubano utagir amakemwa.burya mukinyarwanda baca umugani ngo ifuni ibagara ubucuti ni ikirenge,natwe nkabaturage bibihugu byombi bitubere urugero kuko muminsi iri imbrere turaba duhahirana.imina igumye ibe mumubano wibihugu byacu amana

  • Uyu ni umurage w’ubutwari bikwiye kutubera urugero kandi bikatubera n’urwibutso rw’Intwari y’u Rwanda Fred Gisa Rwigema , turishimye cyane abanyarwanda kandi tunakomeza gushimishwa n’ubutwari ndetse n’Imihigo ikomeje kweswa na Nyakubahwa Perezida Kagame utubereye ku isonga! Congs Mr president and thank you Mr president Museveni for your remembering.

  • Congs for our Hero President :Ibi ni byiza kandi bifite agaciro cyane , navuga ko byagakwiye kutubera isomo : ry’urukundo,kuzirikana ikiruta byose ubutwari.

  • Biziye igihe koko nahoraga nibaza impamvu Kagame yambika Museveni we ntabikore none arabikoze turabashimiye. Kandi kuba urwanda arirwo rwabanje gushimira Uganga nibigaragaza ko HE wacu ariba imbere cyane, reba nawe iyo UPRISE nkiyi iza kuba twe tutarabashimiye twari kumwara. Erega Imana yaduhaye abayobozi beza. Tuje dukomeza kubasengera kumana kugirango nigihe bazarangiza ikivi cyabo bazasige tugeze aho twabona abandi bagabo beza nkabangaba. Ntwuzakorwa n’isoni ko yise umwana we Kagame cg Museveni kuberako mbona bategura kazoza keza kibihugu byacu.

  • Congraturations to You our president. This added to your endless characteristics of heros. Continue to famously represent rwandans.

  • Congraturations to You our president. This is added to your endless characteristics of hero. Continue to famously represent rwandans.

  • Ariko iyi midari n’aya makamba President wacu yambikwa buri munsi,aba birirwa bavuvuzera ntibihera ijisho cyangwa amatwi?amahanga aratwigiraho byinshi warangiza ukavuga ngo uhunze igihugu kweli?Nyakubahwa President tukuri inyuma kandi Nyiribiremwa akomeze akongerere imigisha hamwe n’abo mufatanya kutuyobora n’umuryango wawe.

  • nyakubahwa tukwifurije gukomeza kuduserukira no kuduhesha ishema.

  • He is the best example for all African presidents, we love U till the end long live our president Paul Kagame.

  • Congratulations our dear President! We are proud of you for having played a key role to liberate Rwanda and Uganda!! May God reward you abundantly.

  • ndishimye cyane kubona peresida nyakubaha paul kagame aza murikigihugu cya uganda kubonana namugenziwe HE yowerikaguta museveni.natwe abanyrwanda bari muri uganda turabyishimiye rwose.

  • erega bazavuga baruhe kuko twe abanyarwnda tuzi aho twavuye kandi tuzinaho tugana .

  • Congs to H.E, i love you so much may you live long n longer.
    be blessed!YOU ARE A HERO

  • long live H.E Paul KAGAME,long live H.E Yoweri M– USEVENI KAGUTA and people of both countries.this is an example of good relationship between both countries RWANDA and UGANDA.peace!

  • H.E akwiye ibirenze ese yakorerwa iki?iyaba abanyarwanda twamugenderagaho twmugenderagaho twavagamo abagabo n’abagore babereye igihugu cyacu.

Comments are closed.

en_USEnglish