Digiqole ad

Amavubi yo kwitegura Nigeria yahamagawe mu myitozo

Ikipe y’igihugu Amavubi yahamagawe ngo yitabire umwiherero kuva kuri uyu wa gatanu ngo itegure umukino wa gicuti n’ikipe y’abanyamahanga bakina muri shampionat y’u Rwanda mu rwego rwo kwitegura umukino wa Nigeria.

Aya ni Amavubi yageze ku mukino wanyuma muri Cecafa 2011
Aya ni Amavubi yageze ku mukino wanyuma muri Cecafa 2011

Kuwa gatandatu tariki 28 kuri stade Amahoro nibwo Amavubi azakina n’iyi kipe y’abanyamahanga, dore ko umukino wa gicuti bari basabye Congo Brazzaville yawubemereye tariki 14 Ugushyingo 2012.

Amavubi aritegura Nigeria aho bazakinira i Kigali tariki 28/02/2012 mu mukino wa mbere w’amanjojora y’igikombe cya Afurika cya 2013.

Abakinnyi b’Isonga FC ntibahamgawe muri iyi kipe kuko bafite umukino wa shampionat na Etincelles muri week end, usibye rutahizamu Salomon Nirisarike umutoza Micho Milutin ashaka kwitegereza niba yamushyira mu Amavubi, uyu we aba agomba kuza mu mwiherero w’Amavubi ntajyane n’abandi i Rubavu.

Aba bakinnyi bahamagawe basabwe kugera kuri La Palisse Hotel i Nyandugu i saa sita ku wa gatanu

1.Evariste Mutuyeyezu (Police)

2.Meddie Kagere (Police)

3.Jacques Tuyisenge (Police)

4.Ngabo Albert (APR)

5.Mbuyu Twite (APR)

6.Ismail Nshutiyamagara (APR)

7.Hegman Ngoma (APR)

8.Iranzi Jean Claude (APR)

9.Olivier Karekezi (APR)

10.Sina Jerome (Rayon Sport)

11.Bokota Labama (Rayon Sport)

12.Titi Tumain (Rayon Sport)

13.Hussein Sibomana (SC Kiyovu)

14.Patrick Umwungeri (SC Kiyovu)

15.Pascal Dukuzeyezu

16. Solomon Nirisarike (Isonga)

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • iyikipe ark ntabwo yuzuye
    haraburaki ngobongeremo
    abanyamahanga babishoboye?
    kdko bahari? turifuza intsinzi kko
    nabasilikare murayibatuma congo bakayizana
    rero twimvikane muyizane tenks.

  • Ni byo koko abanyaahanga barakenewe kuko na za Guinee Equatoriale na Gabon zirimo kubakoresha kandi bagatsinda ibihangange.

  • Ese abakinnyi ba Etincelle ko tutabumvise ku rutonde babavanyemo

  • kuki badahamagara abakinnyi ba MUKURA ikipe yakabiri ibure umukinnyi numwe barayanga too.nonese tuvuge ko ntamuhanga urimo?nonese kuki ai iya kabiri nigute yatsinze? iyo (copy and paste ) twaryirambiwe

  • amavubi yari ayambere ubu ni imiyugiri ibimenyane ntibizigera bivaho muri ruhago mu rwanda kubona nta mukinnyi n’umwe wa mukura ni akumiro pe aba braisirie bo bite ? Nuko nyine babaha agara muyandi ma equipe nka apr ndavuga ba kodo ‘haruna ………….

Comments are closed.

en_USEnglish